“Imana ni yo isubiza inyota iri mu mutima wa buri muntu, ”Papa Leo XIV
Mu Misa yitabiriwe n’abantu bagera kuri 700.000 yabereye kuri Place de la Concorde i Paris, ku munsi wa kabiri w’Urugendo rwa gitumwa Papa Leo XIV yagiriye mu Bufaransa, tariki ya 26 Nzeri 2026, Papa yavuze ko inyota y’Imana iba yimbitse mu mutima wa buri muntu, kandi ko Yezu Kristu ari we soko y’amazi y’ubugingo ashobora kuyihaza.
Mu nyigisho yatanze muri iyo Misa, Papa Leo XIV yibanze ku ishusho y’amazi y’ubugingo, agaragaza ko umuntu wese afite inyota y’ibirenze ubuzima busanzwe, kandi ko iyo nyota isubizwa byuzuye muri Yezu Kristu.
Papa yagize ati “Icyifuzo cy’Imana kiba cyimbitse mu mitima yacu… kandi Yezu Kristu, binyuze mu kwigira umuntu kwe, aza gusanga buri muntu aho ari mu mateka y’ubuzima bwe, akamwihishurira nk’isoko nyakuri y’amazi y’ubugingo ashobora kumara inyota dufite.”
Papa yagize ati “Icyifuzo cy’Imana kiba cyimbitse mu mitima yacu… kandi Yezu Kristu, binyuze mu kwigira umuntu kwe, aza gusanga buri muntu aho ari mu mateka y’ubuzima bwe, akamwihishurira nk’isoko nyakuri y’amazi y’ubugingo ashobora kumara inyota dufite.”
Papa Leo XIV yavuze ko ubutumwa bw’Ijambo ry’Imana bwari bushingiye ku ishusho y’amazi atanga ubuzima, nk’uko bigaragara mu isomo ry’Umuhanuzi Ezekiyeli no mu Ivanjili ya Yohani.
Yasobanuye ko amazi atemba ava mu Ngoro Imana yeretswe umuhanuzi Ezekiyeli, mu Ivanjili ya Yohani ahuzwa n’amazi atemba ava mu rubavu rwa Kristu rwakomerekejwe, akaba ikimenyetso cy’ubuzima bushya umuntu ahabwa nk’umwana w’Imana.
Papa Leo XIV yibukije ko Yezu Kristu ari we utanga amahoro n’umunezero nyakuri ku mutima w’umuntu uhora ushaka ibyo wuzuzamo icyuho.
Yifashishije inyigisho za Mutagatifu Agusitini, yavuze ko Yezu ari we ushobora guha umuntu amahoro n’ibyishimo nyabyo, ndetse akamwereka urukundo rw’Imana rudashingiye ku kindi kintu, ahubwo rukaba rugenewe buri muntu wese.
Ati “Kubabona muri hano, mwebwe abaragwa b’amateka maremare kandi meza y’ukwemera kw’u Bufaransa, ndababwira nti: Nimunywe ku isoko ari wo mutima wa Yezu wakomerekejwe.”
Yakomeje agira ati “Ni we wenyine ushobora kumara inyota yacu y’Imana, inyota y’ubuzima, iy’ukuri, iy’ubumwe, iy’amahoro, iy’ubusabane n’iy’ibyishimo.”
Papa Leo XIV yanashishikarije Abakirisitu bo mu Bufaransa kutagumana ukwemera kwabo, ahubwo bakagusangiza abandi bantu bahura na bo, kugira ngo na bo babashe kubona ihumure n’ubuzima bitangwa na Kristu.
Mu isengesho rye, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi yavuze ko yifuza ko ubutumwa bw’ukwemera bukomeza gukwirakwira mu Bufaransa.
Yagize ati “Ndasenga mbikuye ku mutima nsaba ko i Paris, amazi y’ubugingo ya Roho Mutagatifu yatemba agakwira mu Bufaransa hose.”
Ubutumwa bwe bwibanze ku cyifuzo cy’umuntu cyo kubona amahoro, ukuri, urukundo, ubumwe n’ibyishimo, ashimangira ko ibyo byose bisubizwa byuzuye muri Yezu Kristu, we Soko y’amazi y’ubugingo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.