Imbaga y'Abakristu baturutse ku Isi yose bateraniye i Kibeho mu birori by'umunsi mukuru w'Asomusiyo
Guhera ku mugoroba w'uyu wa 14 Kanama, Imbaga y'abakristu baturutse mu Rwanda no mu mahanga, bateraniye i Kibeho mu birori by'umunsi mukuru w'Asomusiyo.
Ibi birori by'Umunsi mukuru w'Asomusiyo byabimburiwe n'Igitaramo cyitabiriwe n'abakristu baturutse mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye.
Iki gitaramo Cyitabiriwe kandi n'Abayobozi mu nzego za Kiliziya n'Iza Leta barimo: Minisitiri wUbutegetsi bwIgihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Intumwa ya Papa mu Rwanda Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Celestin, Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Murwanashyaka Emmanuel n'abandi.
Amakuru dukesha akarere ka Nyaruguru yabwiye ikinyamakuru Kinyamateka ko abanyamahanga batangiye kuhagera ku wa kane taliki ya 11 Kanama 2022, harimo abo mu bihugu bitandukanye, ibyo muri Afurika, Amerika no ku mugabane wuBurayi na Aziya, kuko bashakaga kubanza kwitegura neza umunsi mukuru.
Umunsi w'Asomusiyo usanzwe witabirwa nabakristu basaga ibihumbi 50, kandi ukizihizwa buri mwaka taliki ya 15 Kanama ku butaka butagatifu I Kibeho. Hakaba hari hashize imyaka ibiri imbaga itabasha gukoranira i Kibeho mu birori by'Asomusiyo kubera icyorezo cya covid-19.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.