Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imbamutima z’urubyiruko rwahuriye n’Abepiskopi ba Afurika i Kibeho

Ku Cyumweru, tariki ya 03 Kanama 2025, i Kibeho ku butaka Butagatifu habereye Misa yo gusoza Inteko rusange ya 20 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagscar [SECAM], yahuriranye no gusoza Yubile y'impurirane ku rwego rw'urubyiruko mu Rwanda.

Imbamutima z’urubyiruko rwahuriye n’Abepiskopi ba Afurika i Kibeho
Imbamutima z’urubyiruko rwahuriye n’Abepiskopi ba Afurika i Kibeho

Iyi misa yayobowe na Fridolin Kardinali Ambongo, Arkiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida wa SECAM, yari yitabiriwe n’Abakardinali 13, Abasenyeri 100, Abapadiri barenga 200, n’abandi bakristu mu ngeri zinyuranye.

Mu nyigisho ye, Karidinali Ambongo yagaragaje ko n’ubwo hari ibibazo bikomeye byugarije ibice bitandukanye by’umugabane wa Afurika birimo intambara, iterabwoba, amacakubiri, kwimurwa ku gahato kw’abaturage, “amizero yatubereye nk’imbaraga zo kubaka Afurika nshya, Afurika y’ubwiyunge, ubutabera, amahoro n’ubuvandimwe mu baturage. Bavandimwe rero, hamwe n’abakristu bose b’umugabane wacu, nubwo hari ibihe bikomeye turimo, dufatane urunana, twubake Afurika y’ejo hazaza dushingiye kuri Kristu.”

Kardinali Ambongo yongeyeho ko abari bitabiriye inteko rusange ya 20 ya SECAM batahanye icyizere cy’uko ejo hazaza haba heza.

Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye urugendo Nyobokamana i Kibeho, bavuga ko bashimishijwe no guhurira n’Abepiskopi bo muri Afurika i Kibeho, ibibereka ko bakunzwe kandi biteguye kugira icyo bakora kugira ngo batange umusanzu wabo mu kubaka Afurika y’ejo hazaza.

Micheline Sangwa wo muri Paruwasi Rutongo yagize ati ‘’Umusanzu wacu wa mbere nk’urubyiruko ni ugukaza isengesho, tugashyira hamwe nka Afurika yunze ubumwe, tugashaka kandi uburyo twarushaho kwigira tudategereje inkunga zo mu bihugu byateye imbere. Ibyo kubigeraho ni ugufatanya tugakura amaboko mu mifuka tugakora.”

Christian Muhirwa wo muri Paruwasi ya Ruyenzi nawe yunze mu rya Sangwa avuga ko iteka urubyiruko rukangurirwa gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Ati “Kubikora nk’uko tubisabwa ni umusanzu ukomeye twaba dutanze, kandi nyuma ya byose tukamenya ko hari Imana idushoboza.”

Urubyiruko rusaga ibihumbi 20,000 rwari rwitabiriye uru rugendo Nyobokamana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose