Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Imibare ya Vatikani 2026: Abakristu Gatolika ku isi barenze miliyari 1.4 – Afurika yahigitse indi migabane

Imibare mishya yatangajwe mu gitabo Annuario Pontificio 2026 hamwe na Annuarium Statisticum Ecclesiae 2024 igaragaza ko Umuryango wa Kiliziya Gatolika ukomeje kwiyongera ku Isi, by’umwihariko muri Afurika aho hagaragaye izamuka rikomeye ry’ababatijwe.

Imibare ya Vatikani 2026: Abakristu Gatolika ku isi barenze miliyari 1.4 – Afurika  yahigitse indi migabane
Imibare ya Vatikani 2026: Abakristu Gatolika ku isi barenze miliyari 1.4 – Afurika yahigitse indi migabane

Ibi bitabo byateguwe n’Ibiro Bikuru bishinzwe imibare ya Kiliziya biri mu bunyamabanga bwa Leta ya Vatikani, bikaba byamaze gushyirwa ahagaragara n’Inzu icapa inyandiko za Vatikani.

Nk’uko imibare ibigaragaza, mu mwaka wa 2024, umubare w’Abakristu Gatolika ku Isi wageze kuri miliyari 1.422, uvuye kuri miliyari 1.406 mu 2023, bingana n’izamuka rya 1.14%. Ibi bigaragaza ko izamuka ryabo rijyana n’iry’abatuye Isi muri rusange, aho bangana na 17.8% by’abatuye Isi.

Ku migabane, u Burayi bukomeje kugaragaza umuvuduko muke w’izamuka (0.8%), mu gihe muri Amerika no muri Aziya, umubare w’Abakristu Gatolika wiyongera gahoro ugereranyije n’iy’abaturage muri rusange. Oceania yo yagaragaje izamuka rifatika ringana na 2.1%.

Afurika ku isonga mu izamuka

Abepiskopi kandi bagarutse ku butumwa bw’ingenzi bwa Pasika, bagaragaza ko ari umunsi w’intsinzi y’ubuzima ku rupfu, ubutungane bugatsinda icyaha, n’ineza igatsinda inabi. Bashimiye Imana yongeye guhagurutsa u Rwanda, ikaruha intwari zaranzwe n’ubutwari mu gihe cya Jenoside, zirimo abanze kwishora mu bwicanyi, abahishe abicwaga ndetse n’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo barokore abandi.

Afurika ni yo yihariye muri iri zamuka, aho umubare w’Abakristu Gatolika wavuye kuri miliyoni 281 mu 2023 ugera kuri miliyoni zirenga 288 mu 2024. Iri zamuka riruta kure iry’Aziya (2.7%) ndetse rirenze n’iryiyongera ry’abaturage muri Afurika.

Ibi byatumye uruhare rwa Afurika mu bakristu Gatolika ku isi rwiyongera ruva kuri 19.9% rugera kuri 20.3%, mu gihe urw’u Burayi rwagabanutseho gato ruva kuri 20.4% rugera kuri 20.1%.

Amerika igumya kugira umubare munini w’Abakristu Gatolika ku isi, bangana na 47.7%, mu gihe Aziya ifite 11.0% naho Oceania ikagira 0.9%.

Iyo harebwe umubare w’abakristu Gatolika ku baturage 100, Amerika iri ku isonga n’ijanisha rya 64.0%, igakurikirwa n’u Burayi (39.7%), Oceania (25.9%), Afurika (19.9%), naho Aziya ikaza inyuma (3.3%).

Abakozi ba Kiliziya bakomeje kwiyongera

Mu mwaka wa 2024, abakozi ba Kiliziya mu butumwa (barimo Abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni bahoraho, abihayimana n’abalayiki) bageze kuri 4,464,622, biyongereyeho 0.7% ugereranyije na 2023.

Ku rwego rw’Isi, abihayimana b’abagabo (Abepiskopi, abapadiri n’abadiyakoni) bangana na 10.4% by’aba bakozi bose. Afurika (9.2%) na Amerika (6.8%) bigaragaza uruhare runini rw’abalayiki, mu gihe u Burayi na Oceania bifite umubare munini w’abihayimana.

Mu 2024, ku Isi hari Abepiskopi 5,525, abapadiri 407,421 n’abadiyakoni bahoraho 52,102.

Umubare w’Abepiskopi wazamutseho 1.75%, izamuka rinini rikaba ryaragaragaye muri Aziya (3.3%) na Afurika (2.6%).

Ku bijyanye n’umubare w’Abakristu Gatolika kuri buri Mwepiskopi, Afurika iza ku isonga n’abantu 365,000 kuri umwe, igakurikirwa na Amerika (333,000), mu gihe Oceania ifite 88,000 gusa.

Abapadiri biyongereyeho gato ku rwego rw’Isi, aho bavuye kuri 406,996 mu 2023 bagera kuri 407,421 mu 2024. Afurika na Aziya byagaragaje izamuka, mu gihe u Burayi bwagaragaje igabanuka.

Ku rwego rw’iyogezabutumwa, muri Afurika hari hafi Abakristu Gatolika 5,000 kuri buri mupadiri, mu gihe muri Amerika y’Epfo barenga 7,600, naho mu Burayi bakaba hafi 1,800.

Abadiyakoni bahoraho biyongereyeho 1.3%, aho Afurika yagaragaje izamuka rikomeye rya 7.0%.

Ku bijyanye n’abihayimana, abagabo batari abapadiri bageze kuri 48,511, bagabanutseho 0.5%, mu gihe abihayimana b’abagore bageze kuri 589,423, bagabanutse henshi ku migabane, uretse muri Afurika aho biyongereyeho 2.6%.

Abari mu miryango ya sekulari cyangwa abakora ubutumwa bataba mu ngo z’abihayiana bageze kuri 18,177, bagabanutseho 1.8%, ariko Afurika yo ikomeza kuzamuka.

Abamisiyoneri b’abalayiki biyongereyeho 4.2%, bagera kuri 463,079 mu 2024, Afurika ikaba yaragize izamuka rya 7.0%. Abakateshisti, ari bo benshi kurusha abandi, bageze kuri miliyoni 2.9, aho hafi 55% bari muri Amerika.

Abiga amasomo ya filozofiya na tewolojiya bagabanutse ku rwego rw’Isi, bava ku 106,495 mu 2023 bagera kuri 103,604 mu 2024 (-2.72%). Afurika ni yo yonyine yagaragaje izamuka (+2.25%).

Mu 2024, Afurika yari ifite 34.5% by’abitegura ubusaseridoti ku Isi, igakurikirwa na Aziya (26.7%) na Amerika (26.2%).

Mu 2024, hatanzwe Batisimu 13,065,918 (-0.6%), aho Amerika ifite 40.7%, Afurika 31.7%, Aziya 15.6%, u Burayi 11.1% na Oceania 0.9%.Abashyingiranywe mu Kiliziya bageze kuri 1,818,998, mu gihe Abakiriye Ukaristiya bwa mbere bageze kuri 9,194,143 (+1.1%), naho Abahawe Isakaramentu ry’Ugukomezwa bagera kuri 7,823,882 (+1.7%).

Iyi mibare igaragaza neza ko Kiliziya Gatolika ikomeje gukura ku Isi hose, ariko by’umwihariko Afurika ikaba ari yo iri ku isonga mu kwiyongera kw’abayoboke n’abitegura ubusaseridoti. Ibi bishimangira uruhare rukomeje kwiyongera rw’uyu mugabane mu buzima n’iterambere bya Kiliziya ku rwego rw’Isi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose