Imiryango 26 ituriye pariki ya Nyungwe yatujwe mu nzu 13 zubatswe ku bufatanye bwa RDB na Caritas Cyangugu
Kuwa wa 19 Ugushyngo 2024, imiryango 26 itishoboye yo mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke yashyikirijwe inzu 13 bubakiwe ku bufatanye bw'ikigo k'igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n'akarere ka Nyamasheke, imirimo yo ku zubaka ikaba yarashyizwe mu bikorwa na Caritas ya Diyosezi ya Cyangugu zuzura zitwaye agera kuri miliyoni 240.
Abatujwe muri izi nzu bashimiye inzego zose zagize uruhare kugira ngo batuzwe neza bityo biyemeza gukomeza gufatanya nazo mu kubungabuga iyi pariki y'igihugu ya Nyungwe bayirinda ba rushimusi. Umusaza Sisiti Karihanze, ni umwe mu bafite imiryango yatujwe, ubwo yaganiraga na Kinyamateka yasobanuye ubuzima butari bumworoheye yari abayemo mbere yo gutunzwa, bityo ashima inzego zagize uruhare kugira ngo batuzwe heza.
Yagize ati" Ngewe nari ntuye ahantu bita i Bumazi ariko ntahanezererewe kuko nari ahantu habi cyane, ku bw'amahirwe batuzana hano batwubakira inzu zikajya zidutengukiraho. Muri icyo gihe ndetse kuko ndi umunya-ntege nke nirirwaga mu rugo bagenzi bange bagiye gushakisha, nshunze abana kugira ngo ibyo bizu bitabagwaho kuko byatengukaga buri mumsi. Nta mutekano twari dufite,umuntu araza umutima mu kwaha ngo birantengukira. Tugize amahirwe twumva abafatanyabikorwa aribo RDB na Caritas, baje ku twubakira. None ku bw'amahirwe dore inzu ziruzuye, turishimye cyane"
Umusaza Sisiti akomeza ahamya ko bumvise neza akamoro ka pariki y'igihugu ya Nyungwe bityo ko bagiye gufata iya mbere kuyibungabunga.
Ati' umukoro tugomba gukorera pariki ya Nyungwe, ni ukuyirinda ba rushimusi, ubu nange rwose mubonye namushyikiriza ubuyobozi bakamuhana. Ririya shyamba ridufitiye akamaro k'iterambere kandi barabitubwiraga ariko kuko twari tutarabisobanikirwa tukumva ko mbega nta kamaro ariko ubu noneho tugiye twakumva neza ko ririya shyamba ridufitiye akamaro"
Mu butumwa bwatanzwe n'abari bahagarariye inzego zagize uruhare muri iki gikorwa cyo gutuza iyi miryango ituriye pariki y'igihugu ya Nyungwe, bose bagarutse ku kamaro iyi pariki ifitiye abayituriye n'igihugu muri rusange bityo aba baturage basabwa kuyibungabunga bayirinda ba Rushimusi.
Padiri Irakoze Hycenthe, Umuyobozi wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro na Caritas muri diyosezi Gatolika ya Cyangugu yabwiye aba baturage ko umusaruro uva muri iyi pariki y'igihugu ya Nyungwe ari bo ufitiye akamoro bityo ko ari inshingano zabo kuyibungabunga
Yagize ati" Umusaruro uva muri pariki ya Nyungwe ntabwo ari uwa leta ni uw'abaturage, ubwo rero uyu mushinga intego zawo zari ebyiri ko dutura ahantu heza ariko kandi ko tugira uruhare mu kurinda icyanya cya Nyungwe kiri aha ngaha. Ntabwo Nyungwe tubona aha ngaha ari igihuru oya. Ni pariki ifitiye inyungu abaturage. Mujya mubona ba mucyerarugendo iyo baje, baba baje gukora ubushakashatsi ku bimera n'inyamaswa zirimo hariya. Ibyo byose bigateza abaturage imbere nk'uko mwabyiboneye uyu munsi. Icyo duhamagariwe, inshingano zacu nk'abaturage ni ukurinda pariki ya Nyungwe, ni ukuyirinda ibyonnyi byose."
Umunyamabanganshingwabikorwa w'akarere ka Nyamasheke, nawe yibukije aba baturage ko pariki y'igihugu ya Nyungwe ari iyabo kandi ko n'umusaruro uvamo ari uwabo bityo bikaba ari inshingano zabo kuyibungabunga
Mbabazi Marie Louise Umukozi wa RDB ushinzwe guhuza abaturage na pariki z'igihugu, yavuze ko leta y'u Rwanda yifuza ko nta muturage ukwiye kuba habi cyangwa ngo agire ubuzima bubi kandi aturanye na pariki bityo kugira ngo umusaruro pariki itanga wiyongere aba baturage barasabwa gufatanya n'inzego kuyibungabunga.
Ati" Hari abantu bari baragize pariki akarima kabo, kubera ko kwigisha ari uguhozaho abenshi bamaze kubyumva. Ni muri urwo rwego rero mudashobora kuba ahabi cyangwa ngo mugire ubuzima bubi kandi muturanye na pariki kandi mwararangije kumva ukuri n'ibyiza bya pariki.
Mbabazi yasoje abwira aba baturage ko izi nzu batujwemo zubatswe n'amafaranga yavuye muri ba mukerarugendo basura parike y' igihugu ya nyungwe bityo ko nabo umusanzu basabwa ari ukuyibungabunga
Ati" Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda yafashe umwanzuro wo gutanga amafaranga ava ku bukerarugendo ngo namwe muboneho. Mbere yari 5% none ubu ni 10% , ayo mafaranga ni ayo kuzamura abaturage ngo bave mu bukene. Ik'ingezi ni ukugira ngo mbabwire ko niba amafaranga yaravuye muri pariki akaza kubaka ziriya nzu, namwe mugomba kugira uruhare rwo kubungabunga pariki ya Nyungwe."
Abatujwe muri izi nzu ni imiryango itishoboye itagiraga aho gukinga umusaya, igizwe n'abantu bo mu ngeri zitandukanye barimo abahungutse bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasiya Congo, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye, imiryango y'abasigajwenyuma n'amateka ndetse n'abandi batagiraga aho kuba. Bose bakaba biyemeje gukomeza gufata neza iyi pariki y'igihugu ya Nyungwe kugira ngo umusaruro wavuyemo wubatse izi nzu batujwemo ukomeze wiyongere nabo bazakomeze kugerwaho n'ibikorwaremezo muri uyu mudugu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.