"Imiti yo kuboneza urubyaro iha urwaho ubusambanyi", Kalidinali Kambanda.
Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Kamena 2025, mu Mujyi wa Kigali hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’umuryango. Ni inama yateguwe na komisiyo y’umuryango muri Kiliziya Gatolika.
Iyi nama yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzima na Karidinari Kambanda ari nawe wari umushitsi mukuru.
Mu ijambo rye atangiza ku mugaragaro iyi nama Kalidinale Kambanda yagarutse ku buryo bwo kuboneza urubyaro, butubaha ubuzima ndetse bigaha urwaho ubusambanyi.Yavuze ko muri ubwo buryo harimo imiti irinda gusama, iha urwaho ubusambanyi byaba byanze, abantu batubaha ubuzima bagahitamo gukuramo inda.
At: “ Ubwo hari hamaze kuvumburwa imiti ituma abagabo n’abagore baryamana umugore ntasame, ibi rero usanga byarahaye urwaho ubusambanyi, hanyuma imiti yaba idakoze bakimika gukumo inda kandi gukuramo inda ni ukwica umwana”.
Akomeza avuga ko ibi ari byo byasunikiye abantu bubaha ubuzima gukora ubushakashatsi ku bundi buryo bwa kamere bwubaha ubuzima n’umubiri bwakoreshwa kugira ngo bashobore kubyara mu gihe babona gikwiye n’uburyo bazarera.
Ati“Abubaha ubuzima bakoze ubushakashazti ku buryo bwa kamere bwubaha ubuzima n’umubiri, ni bwo buryo rero Kiliziya yahisemo kugira ngo yubake ubusugire bw’ingo”.
Mu Rwanda, gahunda yo kuboneza urubyaro yatangiye mu 1981. Ubu, abagore benshi barayikoresha, aho 64% bakoresha uburyo bugezweho, kandi Leta ifite intego yo kugera kuri 65% mu 2030.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.