Ubuzima mu myaka y’ubukure Igitabo gishya cy’umwanditsi Padiri Prof.Fidele Dushimimana
Kuri uyu wa 18 Nyakanga muri Hoteli Lucerina Umwanditsi n’umushakashatsi akaba n’Umuyobozi w’ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi Padiri Prof. Fidele Dushimimana yashyize ahagaragara igitabo cye cya kabiri yise UBUZIMA MU MYAKA Y’UBUKURE, impinduka z’umubiri, imitekerereze, imyitwarire n’imibanire n’abandi.
Ni igitabo kije gikurikira ikindi uyu mwanditsi yise "KURA UJYE EJURU", cyasohotse mu mwaka wa 2021 maze muri 2022 cyemerwa n’ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB ko cyakoreshwa mu burezi mu Rwanda.
Ati “Nanditse iki gitabo kugira ngo ntange umuganda ku bumenyi bwuzuye bushingiye ku bushakashatsi bwa vuba bw’inzobere, mu mikorere ya muntu byerekeranye n’impinduka umuntu anyuramo kuva akiri umwana kugeza ashaje.”
Asobanura ku ntego ze mu kwandika iki gitabo, Padiri Prof.Fidele Dushimana, yavuze ko yacyanditse mu rwego rwo gutanga umusanzu we mu gusobanura byuzuye, ku buzima bwa muntu bishingiye ku mpinduka zigenda ziba uko imyaka igenda yiyongera.
Yongeyeho ko abazasoma iki gitabo bazasangamo ubumenyi butanga umucyo ku bibazo bikomeje kugaragara muri iyi minsi.
Ati“Ubumenyi abazasoma iki gitabo bazungukiramo ni ubushyira umucyo ku bibazo mpaka biriho muri iki gihe harimo ku bibaza kuri gahunda yo gutwitira undi n’ingaruka bigira kuwabihisemo, gushyira iherezo ku buzima bw’umuntu umaze igihe arwariye kwa muganga bakamugeza ku rupfu n’ibindi."
Nk'uko akomeza abisobanura iki gitabo gifite umwihariko w’uko cyo n’icyakibanjirije aribyo bitabo bivuga kuri siyanzi y’imyitwarire byanditse mu Kinyarwanda.
Ati“Iki gitabo n’icyakibanjirije ni byo bitabo bya siyansi y’imitekerereze byanditse mu Kinyarwanda cyoroheye buri wese, ibintu biha agaciro ururimi rwacu bikagaragaza ko siyansi ishobora kwandikwa mu Kinyarwanda cyacu kandi igasobanurirwa abanyanda mu buryo bworoshye.”
Padiri Pof. Fidele avuze ko iki gitabo gishobora gusomwa na buri wese bitewe n’uko buri cyiciro cy’abantu cyisangamo.
Ati"Iki gitabo kigenewe abantu bose bari mu kigero cy’ubukure bakora umwuga uwo ariwo wose, kuva ku bafite imbaraga kugera ku bashaje, bazasangamo ko amahitamo bagira kuri icyo kigero agira ingaruka ku buzima bwose”
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi ari na we wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye Umwanditsi ku musanzu we anasaba abakora ubushakashatsi kurushaho kwandika mu rurimi rw’ikinyarwanda.
Iki gitabo cyasohotse uyu munsi kiije gicumbukura aho icyambere cyari kigeze kuko gikubiyemo impinduka za muntu kuva ku myaka 20 kugera mu zabukuru. Mu gihe igitabo cya mbere cya Padiri Prof. Fidele Dushimimana cyavugaga ku mwana kuva asamwe kugeza mu bugingi n’ubwangavu
Ati“Reka nshimangire ku rurimi rwacu rw’Ikinyarwanda, Iki gitabo n’icyakibanjirishe biratwibutsa ko ikinyarwanda cyacu ari ururimi narwo rwasobanura ubuhanga. Dufite rero umukoro wo gushyira ikinyarwanda cyacu ku meza y’icyubahiro mu buhanga n’ikoranabuhanga kuko ibyo twakenera, ibyo twashakashaka n’ibyo twageraho ururimi rwacu rwabitugezaho”.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.