Karidinari Kambanda yibukije ko umwana arerwa n'umusozi wose
Ni mu birori byo gusoza icyumweru cy’uburezi Gatolika mu Rwanda ku rwego rw’Igihugu byabereye i Rwamagana mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Aloyizi, muri Diyosezi ya Kibungo kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/06/2025.
Antoine Karidinali Kambanda wari Umushyitsi mukuru, mu ijambo rye ashingiye ku nsanganya matsiko y’uyu munsi igira iti "Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye, umwana ushoboye kandi usobotse", yibukije uruhare rwa Kiliziya mu burezi mu Rwanda, asaba uruhare rwa buri wese mu burezi n’uburere by’umwana.
Ati: “Kurera umwana bisaba ubufatanye bw’umusozi wose. Uburezi ni ubufatanye. Haba mu rugo, ku ishuri, mu baturanyi, mu nzira aho umwana anyura ajya ku ishuri, twese dukwiye kumva ko umwana dufatanyije kumurera no kumufasha gukura neza."
Yifashishije inyandiko ya Papa Fransisco yibukije abitabiriye ibi birori n’abanyarwanda muri rusange kurera bashingiye mu ngingo 3: gutega umwana amatwi, kumenya ko uburezi butangirira mu rugo no gutoza abato kwakira abo badafitanye isano cyangwa batavukana.
Ati: “Ubwenge umurezi aha umwana nawe afite uko abwinjiza mu bwenge bwe, ku mwumva rero bitumwa bwa bwenge abubyaza ubwo agira ubwe. Kudatega amatwi umwana bituma tutamenya ibyo yifitemo ku gira ngo by’uzuzanye n’ubumenyi ahawe hanyuma bibyare ubwenge bwe bwite, Uburezi kandi buhera mu muryango kuko iyo umwana avuykiye mu muryango uko akura ahakura ubumenyi bukomeye ari nabwo yubakiraho ubwo akuye ku ishuri. Umwana muto aba yumva ibintu byose byaba ibye, ariko iyo asohotse mu rugo akajya ku ishuri agomba gutozwa no kwakira abandi n’abo badafitanye isano."
Umunyamabanga nshingwa bikorwa w'Intara y'Iburasirazuba, Madame Jeanne Nyirahabimana, yashimiye Kiliziya Gatolika intambwe n'uruhare rufatika ikomeje kugira mu burezi bufite Ireme kandi bushingiye kundanga gaciro za giKristu.
Buri mwaka, Kiliziya y’u Rwanda mu rwego rw’uburezi yizihiza ibyagezweho ndetse igafata n’ingamba kubijyanye n’ingorane ziriho mu burezi. Muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane , Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco NTAGUNGIRA, Perezida wa Komisiyo ishinzwe uburezi Gatolika n’Umuco mu Nama y’Abepisikopi Gatolika Mu Rwanda yashimangiye ko muri wa murongo wo gutanga uburere buhamye mu kurera “umwana ushoboye kandi ushobotse “Abamurera bagomba guhora berekeje imitima yabo ku Mana ndetse n’ibyo bakora bikaberaho kuyihesha ikuzo.
Mu Rwanda uburezi bwa Kiliziya bumaze imyaka 125 bihuye neza n’imyka 125 ikuru nziza ya Yezu Kristu igeze mu rw’imisozi igihumbi. ibi birori rero bibaye muri yubile y’impurirane y’imyaka 125 Kiliziya igeze munrwanda ndetse n’imyaka 2025yo gucungurwa kwa muntu.
Ati"Turabashimira iki gitekerezo cyo gushyiraho icyumweru cy’uburezi gatolika. Ni umwanya wihariye wo gusigasira uburezi butangwa na Kiliziya, kureba intambwe imaze guterwa ndetse no gufata ingamba nshya. Turashimira bifatika uruhare Kiliziya yagize mu guteza imbere uburezi kandi n’ubu rugikomeje. Uburezi Kiliziya itanga ni uburezi bufite ireme kandi bushingiye ku ndaga gaciro za gikristu kandi zuzuzanya n’iz'umuco nyarwanda."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.