Inama y'Abepiskopi Gatolika muri Congo yamaganye igihano cy’urupfu cyakatiwe Joseph Kabila, yongera gusaba ko gihagarikwa burundu muri iki gihugu
Ku wa Mbere, tariki ya 6 Ukwakira 2025, Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENCO) yasohoye itangazo ryamagana bikomeye igihano cy’urupfu cyakatiwe uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Bwana Joseph Kabila.
Mu ijambo ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Umunyamabanga Mukuru wa CENCO, Mgr Donatien Nshole, yavuze ko iryo tegeko ry’urukiko ari ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, cyane cyane uburenganzira bwo kubaho.
Mgr Nshole yibukije ko Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryemera ubudahangarwa bw’ubuzima bwa muntu, kandi rikabushyira mu burenganzira bw’ibanze budakwiye kuvogerwa na rimwe.
Yagize ati: “gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ni uguhonyora uburenganzira bwo kubaho, bushyigikirwa na Kiliziya ishingiye ku mategeko y’Imana: ‘Ntukice’ (Iyimukamisiri 20,13).”
Abepisikopi batangaje ko Kiliziya itigeze yemera igihano cy’urupfu, kuko ishingira ku nyigisho za Yezu Kirisitu zihamagarira imbabazi, kwihana no kugarura icyizere mu muntu aho kumucira urwo gupfa. Bavuze ko igihano cy’urupfu gishingiye ku myumvire y’ukwihorera, bityo kikaba kitajyanye n’ivanjili y’amahoro n’ubuzima.
CENCO yagaragaje “ubwoba n’agahinda” byatewe n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa, rwakatiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila mu rubanza rwasize benshi mu rungabangabo kubera uko rwihuse no kudaha abaregwa uburenganzira bwabo mu buryo bwuzuye.
Iri tangazo kandi ryibukije ko ku wa 23 Werurwe 2024, nyuma y’itangazo rya Minisitiri w’Ubutabera rihagarika ikurwaho ry’igihano cy’urupfu ry’agateganyo ryari risanzweho(moratorium),CENCO yahise isaba ko icyo cyemezo cyateshwa agaciro, igihugu kigafata icyemezo gihamye cyo gukuraho burundu icyo gihano.
Mgr Nshole yagize ati: “iryo hagarikwa ry’agateganyo ry’igihano cy’urupfu ryagombaga kuba inzira iganisha ku kugikuraho burundu mu rwego rwo gukomeza gusigasira ubuzima, aho kuba inzira yo kongera gushyira mu bikorwa igihano giteje ikibazo nk’iki.
CENCO yasabye ubutgetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inzego z’ubutabera n’abaturage bose kugira uruhare mu kurengera ubuzima bwa muntu no kwamagana igihano cy’urupfu, bavuga ko ari inshingano zishingiye ku ndangagaciro z’umuco, ukwemera, n’ubumuntu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.