Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Incamake y’ibyaranze umunsi wa Gatatu w’uruzinduko rw’ubutumwa rwa Papa muri Cameroon

Ku munsi wa Gatanu w’uruzinduko rwe muri Afurika ukaba umunsi we wa Gatatu muri Cameroon tariki ya 17 Mata 2026, Papa Leo XIV yagarutse ku kibazo gikomeye cy’inzara, asaba buri wese kugira uruhare mu kugishakira umuti.

Incamake y’ibyaranze umunsi wa Gatatu w’uruzinduko rw’ubutumwa rwa Papa muri Cameroon
Incamake y’ibyaranze umunsi wa Gatatu w’uruzinduko rw’ubutumwa rwa Papa muri Cameroon

Ibi yabivugiye mu gitambo cya Misa yaturiye i Douala, umujyi w’ubucuruzi wa Cameroon, yitabiriwe n’abarenga ibihumbi 120.000. Aho, mu nyigisho ye, yagarutse ku Ivanjili ivuga ku gutubura imigati itanu n’amafi abiri, agaragaza ko Yezu abaza buri wese ati “Mubonye aba bantu bashonje kandi bananiwe, mwe murakora iki?”

Papa Leo XIV yashimangiye ko ikibazo cy’inzara gishobora gukemuka binyuze mu gusangira.

Yabwiye imbaga y’abari aho ko nta muntu wagombye gusonza, igihe abantu bafata ibyo bafite bakabigabana aho kubyiharira.

Ibi yabivuze mu gihe imibare igaragaza ko hafi 40% by’abaturage ba Cameroon babayeho mu bukene, mu gihe abarenga miliyoni 3,3 bahura n’ikibazo cy’inzara.

Kaminuza zigomba kubaka abantu bafite umutimanama wigenga

Nyuma ya Misa, Papa yasubiye i Yaoundé aho yasuye Kaminuza Gatolika ya Afurika yo Hagati {Catholic University of Central Africa}, aganira n’abanyeshuri n’abarimu ku ruhare rwa kaminuza.

Yavuze ko muri iki gihe cyugarijwe n’ubwikunde, uburyarya n’ubusumbane, kaminuza igomba kuba ahantu ho kubaka ubumwe n’ubufatanye.

Ati “Kaminuza ni ahantu hihariye ho kubaka ubucuti, ubufatanye no gutekereza ku buzima bw’imbere mu muntu.”

Yongeyeho ko inshingano ya kaminuza ari ugutoza abantu bafite umutimanama wigenga, abasaba kugira icyo yise “impungenge nziza” (holy restlessness) ibashishikariza gushaka ukuri no guhindura isi.

Impungenge ku ikoreshwa ry’ubwenge buhangano (AI)

Papa Leo XIV yagarutse no ku ngaruka z’ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane ry’ubwenge buhangano AI, avuga ko rigenda rihindura imitekerereze y’abantu. Ati “Iri koranabuhanga rigenda rirushaho kugira uruhare mu mitekerereze yacu.”

Yasobanuye ko ari ngombwa ko abantu biga amasomo ajyanye n’ubumuntu (humanities) kugira ngo bashobore gusobanukirwa imikorere y’ubukungu, imyumvire ihishe n’imbaraga zigenga isi mu gihe cya AI.

Abihayimana basabwe ubutwari

Ku mugoroba w’uwo munsi, Papa Leo XIV yahuye n’abahagarariye imiryango y’Abihayimana muri Cameroon, bamugezaho ibikorwa byabo byo gufasha urubyiruko, impunzi n’abahuye n’ihohoterwa.

Mu ijambo rye, Papa yabasabye kugira ubutwari mu murimo wabo, agira ati “Ubuzima bw’ituro busaba ubutwari bukomeye kugira ngo mubashe guhangana n’ibibazo bikomeye by’isi.”

Yongeyeho ko bagomba kugera ku bantu bose, cyane cyane abakeneye icyizere n’urukundo rw’Imana, bagakomeza kubabera urumuri mu bihe bigoye.

Uru ruzinduko rwa Papa Leo XIV ku munsi wa Gatanu muri Afurika, yagarutse ku nsanganyamatsiko z’ingenzi zirimo kurwanya inzara, guteza imbere uburezi bufite ireme, no gushishikariza abantu bose kugira uruhare mu kubaka isi irangwa n’ubutabera n’ubufatanye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose