Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Incamake y’ibyaranze umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Leo muri Algeria

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe rwa gitumwa muri Algeria, kuri uyu wa 14 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye umujyi wa Annaba, ahafite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika kubera Mutagatifu Augustin wahakoreye ubutumwa nk’Umushumba wa Hippo imyaka irenga 30 kugeza yitabye Imana mu mwaka wa 430.

Incamake y’ibyaranze umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Leo muri Algeria
Incamake y’ibyaranze umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Papa Leo muri Algeria

Papa Leo XIV yahagurutse mu murwa mukuru Algiers mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 14 Mata, afata urugendo rw’indege rw’isaha imwe rumugeza i Annaba. Agezeyo, yabanje gusura ibisigazwa by’umujyi wa kera wa Hippo, aho Mutagatifu Augustin yakoreye ubutumwa bwe. Aha ni ho yanateye igiti cy’umwelayo hafi y’izo nsengero zasenyutse, ndetse hanarekurwa inuma, nk’ikimenyetso cy’amahoro, ubwiyunge n’ubuvandimwe.

Nyuma y’aho, Papa yasuye ikigo cyita ku bageze mu zabukuru kiyoborwa n’abihayimana b’Ababikira Bato b’Abakene [Little Sisters of the Poor.] Mu butumwa yabagejejeho, yavuze ko umutima w’Imana ubabazwa n’intambara, ihohoterwa, akarengane n’ibinyoma, anashimangira ko Imana itari ku ruhande rw’abanyabyaha, abibone cyangwa abirasi, ahubwo iri hafi y’abiyoroshya n’abaharanira ineza. Iki gikorwa cyaranzwe n’ituze n’ibyishimo, aho abari muri uwo muryango babonye umwanya wo gusuhuza Papa ku giti cyabo.

Yakomeje gahunda ze ahura mu muhezo n’abandi bihayimana bo mu muryango w’Aba Augustiniani, basangira n’ifunguro rya saa sita, baganira ku murage wabo n’inshingano bafite mu gukomeza ubutumwa bwa Kiliziya.

Igikorwa cy’ingenzi cyaranze umunsi wa Kabiri w’uruzinduko rwa Papa Leo muri Algeria ni Igitambo cya Misa yatangiye muri Bazilika ya Mutagatifu Augustin i Annaba ari nacyo cyasoje uyu munsi.

Iyi Misa yitabiriwe n’abakristu baturutse imihanda itandukanye y’isi ikaba yabaye ikimenyetso gikomeye cy’ubufatanye n’inkunga ku muryango muto w’abakristu batuye muri Algeria, igihugu kigizwe ahanini n’abayisilamu.

Urugendo rwa Papa Leo XIV i Annaba rwasize ubutumwa bwimbitse bwibutsa isi ko amahoro, ubumwe n’urukundo ari byo shingiro ry’imibereho myiza, kandi ko ukwemera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa byubaka sosiyete irangwa n’ubutabera n’ubwiyunge.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose