Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Indashyikirwa mu Karere ka Huye, Karubanda irakataje mu rugendo rwo kuba indashyikirwa mu gihugu

Ubwo Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yari mu byishimo by’umunsi mukuru w’ishuri ryabo ryaragijwe Bikira Mariya Utarasamanywe icyaha kuwa 08 Ukuboza 2025, bahize kuzaza mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu nyuma yo kubwirwa n’umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Jean Bosco Ntagungira ko nabyo bishoboka bakava ku rwego rw’akarere bakagera ku rwego rw’igihugu.

Indashyikirwa mu Karere ka Huye, Karubanda irakataje mu rugendo rwo kuba indashyikirwa mu gihugu
Indashyikirwa mu Karere ka Huye, Karubanda irakataje mu rugendo rwo kuba indashyikirwa mu gihugu

Mu kiganiro Nyiricyubahiro Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wa Butare yagiranye na Kinyamateka yashimiye abaseminari umwanya mwiza bagize gusa avuga ko bidahagije, abasaba guhatana kugera no ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati ‘’Niba turi kugenda tujya mbere ntabwo turagera aho dutumbagira ngo dusige n’abandi bose kuko nabo bari mu Mihigo, tugomba kumva rero natwe ko tugomba kugera hejuru ku rwego rw’igihugu kugira ngo naho tuhagire umwanya mwiza.’’

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kinyamateka bitegura gukora ikizamini cya Leta mu mwaka w’amashuri 2025-2026 bavuze ko biyemeje gukora batikoresheje bagakomeza guhesha ishema ishuri ryabo.

Byiringiro Iyaremye Aime Serge wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami rya PCB yagize ati ‘’Twe nk’abakandida nta kindi bidusaba ni ubushake. Iyo wifitemo ubushake uranashobora nidushyirmo imbaraga zacu ndatekereza ntakizatubuza kubigeraho haba mu bato no mu bakuru.’’

Hafashimana Mugisha Cedric nawe yunze mu rya mugenzi we ati ‘’ Nibyo twabaye aba mbere mu Karere kacu kandi ntabwo duteze gusubira inyuma, turakataje mu gukora cyane, cyane ko ibikoresho byose bikenerwa abayobozi n’ababyeyi bacu babitwemereye, hari n’ibyo twatangiye kubona birimo na Computer Lab, bimwe mu bigeye kudufasha kongera ubushakashatsi nyuma y’ibyo twigishwa mu ishuri ku buryo rwose dutanga icyizere ko twaba n’abambere mu gihugu.’’

Ni ibyashimangiwe kandi n’Umuyobozi wa Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, wavuze ko nkuko biri mu ntego za Seminari no mu gitero cyabo kigira kiti ‘’Seminari ni isonga y’ayisumbuye’’ yavuze ko bihaye ingamba nyuma y’impanuro bahawe n’umwepiskopi wabo kandi bizeye ko bizashoboka nkuko bigeze kwandika amateka mu mwaka wa 2023.

Yagize ati ‘’ubundi gutsinda niho hambere baturebera, uyu mwaka turashaka gutsinda ku rwego rw’igihugu nk’uko mu mwaka wa 2023 twagize umwana wahamagawe muri babandi bo ku rwego rw’igihugu, ubwo rero turashaka ko ayo mateka agaruka muri uyu mwaka wa 2025-2026 haba mu mwaka wa Gatatu no mu mwaka wa Gatandatu.’’

Padiri Jean de Dieu agaruka ku kizatuma babigeraho yavuze ko bashyizeho Komisiyo ikurikirana imyigire y’abana byihariye bityo bizeye ko bizatanga umusaruro.

Yagize ati ‘’Twashyizeho Komisiyo y’imitsindire igizwe n’ababyeyi bafite inararibonye mu burezi, baganiriza abana bitegura gukora icyizamini cya Leta bakababwira uko bitegura ibizamini bya Leta ndetse bagafatanya n’abarimu kugira ngo bategure ibibazo bibategura mbere aho kuri ubu buri wa mbere abana bakora ikizamini kimara amasaaha atatu mu myaka 3 bazabazwa.’’

Yakomeje avuga ko kandi abagize iyi Komisiyo basura kenshi abarimu kugira ngo barebe niba ibizamini bategurira abana biri ku rwego rutanga icyizere, ubuyobozi bukanagenera abanyeshuri amasaha yihariye yo gukomeza kwitegura.

Yasoje agira ti ‘’Imana izabidufashemo kuko abana bafite ubushake, abarimu n’abayobozi nabo bafite ubushake turasaba Imana ngo izaduhe umugisha tubigereho.’’

Umwaka ushize w’amashuri 2024-2025 Seminari nto ya Karubanda Virgo Fidelis yari yaje ku mwanya wa mbere mu Karere ka Huye mu bigo … bigize aka Karere, ni mu gihe muri uyu mwaka wa 2025-2026 iri shuri rifite umuhigo wo kongera kugaragara mu bigo byahize abandi mu banyeshuri batsinze neza mu mu gihugu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose