Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ingingo zirindwi za Vatikani ya II mu gusobanukirwa Liturujiya ya Misa, nk’uko bikubiye mu gitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyamuritswe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026 – Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Mgr Vincent Harolimana, akaba anayoboye Komisiyo y’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe imihango mitagatifu n’itangwa riboneye ry’amasakaramentu, yayoboye umuhango wo kumurika igitabo cyiswe “Duhimbaze Misa uko Bikwiye”, kigamije kwibutsa no gushimangira imihimbarize iboneye y’igitambo cya Ukaristiya muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Ingingo zirindwi za Vatikani ya II mu gusobanukirwa Liturujiya ya Misa, nk’uko bikubiye mu gitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyamuritswe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Ingingo zirindwi za Vatikani ya II mu gusobanukirwa Liturujiya ya Misa, nk’uko bikubiye mu gitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyamuritswe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Iki gitabo, cyasohotse mu kwezi k’Ugushyingo 2025, gikubiyemo amabwiriza y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda agamije gufasha umuryango w’Imana kunoza Liturujiya muri rusange, by’umwihariko imihango ya Misa ntagatifu, hakurikijwe inyigisho z’Inama Nkuru ya Vatikani ya II.

Mu butumwa bwe, Mgr Vincent Harolimana yasobanuye ko Liturujiya atari igikorwa cy’umuntu ku giti ke cyangwa itsinda runaka, ahubwo ari igikorwa cy’ikoraniro ry’abana b’Imana, ari yo Kiliziya. Yibukije ko Misa ntagatifu ari indunduro n’intangiriro y’ubuzima bwose bwa gikristu, ikaba umwanya w’ingenzi w’isengesho no guhura n’Imana.

Yagize ati “Liturujiya muri rusange na Liturujiya ya Misa ni igikorwa gitagatifu, kuko ari ugushyikirana n’Imana nyir’ubutagatifu, kandi kigamije icyubahiro cy’Imana n’umukiro wa muntu.”

Ashingiye ku nyigisho z’Inama Nkuru ya Vatikani ya II, Musenyeri Harolimana, yagarutse ku mirongo migari irindwi igenga Liturujiya muri rusange no mu Misa ntagatifu by’umwihariko.

Ku ngingo ya mbere, yasobanuye ko Liturujiya ari igikorwa gitagatifu, kigamije icyubahiro cy’Imana n’umukiro wa muntu. Yagize ati “Muri Liturujiya ni ho duhura n’Imana, ni ho twigira ubuntu bwayo, kandi ibyo byose bigamije icyubahiro cy’Imana n’umukiro wacu.”

Ku ngingo ya kabiri, yibukije ko Liturujiya ari igikorwa cy’umuryango mugari w’Imana, bityo kikaba kidakwiye kwifashishwa mu nyungu z’abantu ku giti cyabo cyangwa mu bikorwa bitajyanye n’intego ya Misa. Yagize ati“Liturujiya si igikorwa cy’umuntu uyu n’uyu ku giti ke, ni igikorwa cy’ikoraniro ry’abana b’Imana.”

Ku ngingo ya gatatu, Mgr Harolimana yagaragaje ko ubuyobozi bwa Liturujiya buri mu maboko ya Kiliziya, ashimangira ko nta muntu n’umwe wemerewe kuyihindura uko abyifuza. Yagize ati “Nta muntu, n’iyo yaba umupadiri, ufite uburenganzira bwo kongeramo, gukuramo cyangwa guhindura Liturujiya uko abyumva.”

Ku ngingo ya kane, yibukije ko umwepiskopi ari we muyobozi w’ikirenga w’imihango mitagatifu muri diyosezi, akaba ari we mugabuzi wa mbere w’amabanga y’Imana. Yagize ati “Imihango iyobowe n’umwepiskopi, cyane cyane muri katederali ye, igomba kubera urugero imihimbazo yose ibera muri diyosezi.”

Ku ngingo ya gatanu, Musenyeri yasobanuye ko kubahiriza ibitabo bya Liturujiya ari ikimenyetso cy’ubumwe na Kiliziya n’ubuyoboke nyakuri. Yagize ati“Guhimbaza Liturujiya nk’uko Kiliziya ibiteganya ni uburyo bwo kugaragaza ubumwe n’ubwiyoroshye bwo kwakira impano twahawe n’Imana.”

Ku ngingo ya gatandatu, yagarutse ku kamaro k’ibimenyetso n’imyifatire bya Liturujiya, birimo ikimenyetso cy’umusaraba, gupfukama, kunama no gutera ivi. Yagize ati“Ibimenyetso bya Liturujiya bidufasha kuva ku bigaragara tukagera ku bitagaragara, bigatuma ukwemera kwacu kugaragarira no mu bikorwa.”

Yongeyeho ati “Gutera ivi imbere ya Yezu mu Isakaramentu ry’Ukaristiya ni ikimenyetso cy’icyubahiro n’ukwemera, keretse ku bafite impamvu z’uburwayi zibibabuza.”

Ku ngingo ya karindwi, Musenyeri yagaragaje ko izi ngingo zose zigamije icyubahiro cy’Imana n’umukiro wa muntu, Liturujiya ikaba atari umuhango gusa, ahubwo ikaba isoko yo kwitagatifuza. Yagize ati “Ibyo byose si ukurimbisha umuhango, ahubwo bigamije gufasha umukristu gukura mu kwemera no kwitagatifuza.”

Mu gusoza, Mgr Vincent Harolimana yibukije ko umukristu wese, abikesha isakaramentu rya Batisimu, afite uburenganzira ku byiza Imana igenera abana bayo, ariko kandi akaba afite inshingano yo kugira uruhare ruboneye mu mihimbarize ya Liturujiya.Yagize ati “Uwabatijwe wese afite inshingano n’uburenganzira mu Liturujiya, akaba agomba kuyihimbaza mu cyubahiro, mu bumwe no mu bwiyoroshye.”

Igikorwa cyo kumurika igitabo “Duhimbaze Misa uko Bikwiye” cyagaragajwe nk’intambwe ikomeye mu gufasha Kiliziya Gatolika mu Rwanda kunoza imihimbarize ya Misa ntagatifu no gufasha abakristu kwitagatifuza binyuze muri Liturujiya ikozwe uko bikwiye

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose