Inshamake y’amateka ya paruwase ya Mugombwa, Gisagara na Karama zifite amateka yihariye.
Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 23 Ukwakira 2024, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira yakomereje uruzinduko rwe rwo gusura za Paruwase, muri Paruwasi ya Mugombwa, Gisagara na Karama.
Ni uruzinduko rugamije kumurikira umwepiskopi mushya wa Butare, paruwasi ziyigize akanahura n'abakristu bazo ndetse n'abasaserdoti bazikoramo ubutumwa.
Myr Jean Bosco Ntagungira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare yishimiye gusura Paruwase ya Mugombwa, Gisagara na Karama zifite amateka yihariye,ashimira abakirisitu baje kumwakira Ati'' Kuba twahuye gutya, Abihayimana, inzego za leta, Komisiyo zinyuranye n'abandi, ubwo butumwa bunyuranye nibwo buzadufasha kugera ku ntego zacu, icyo tugomba guharanira ni urukundo.
Ibi birantera imbaraga ko ubutumwa Nyagasani yanshinze buzagenda neza, cyane ko aturi hafi.''
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yashimiye abakirisitu bo muri paruwasi ya Mugombwa, Gisagara na Karama mu myaka 27 bamaranye uko bitwaye. Ati '' Ndabashimira uko twafatanyije kandi n'ubu turacyari kumwe, gusa ubu ngubu nanjye ndi umupadiri wa Myr Jean Bosco Ntagungira, niwe umbwira icyo nkora, ubu ni ibintu byiza kuko namwe mufite abasenyeri babiri, ikirenze kuri ibyo ni uko umwe muri twe ari umusore. Mukomeze mwubake iwanyu n'umutima ukunda, n'umutima ushaka kugira ngo Kiliziya ijye mbere.’’
Yakomeje avuga ko yishimiye kubona uwo ahereza inkoni y’ubutumwa ati ‘’ Nishimiye nanjye kubona uwo mpereza inkoni y'ubutumwa, bavuga ko ari inkoni y'ubushumba ariko njye ndayita iy'ubutumwa, nawe azajyenda ayigabe mu bazamusimbura, icyo mbasaba ni uko mukundana kandi mukamukundira.’’
Abapadiri bakuru b’izo Paruwasi zombi n’abamwe mu bakirisitu bahagarariye abandi, bishimiye kwakira Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare Myr Jean Bosco Ntagungira wabasuye amaze igihe kitari kinini ahawe inkoni y’Ubushumba, bavuga ko byari gushoboka ko asura Abapadiri gusa, ariko kubwo kubakunda no kubazirikana yaje guhura n'abakirisitu, bamwizeza ko biteguye gukurikiza inama n'impanuro azabagezaho.
Abakristu kandi baboneyeho kugaragariza umwepisikopi ishusho ya Paruwase zabo guhera kuri paruwase ya Mugombwa ifite amateka akomeye muri Kiliziya yo mu Rwanda.
Paruwasi ya Mugombwa yashinzwe mu 1938 yaragijwe Bikira Mariya wa Karumeri, mu 1968 hubatswe indi Kiliziya nshya iragizwa Mutagatifu Sitefano.
Iyi Paruwasi ifite abakirisitu barenga ibihumbi 27 na Santarali 5; Mugombwa, Baziro, saga, Cyumba na Rinda. Ifite uturere tw'ubutumwa 21 n'imiryangoremezo 134. Mu bikorwaremezo byabo, ifite Urwunge rw'Amashuri rwa mugombwa, Urwunge rw'Amashuri rwa cyumba, Ishuri ribanza rya Rinda n'Urwunge rw'Amashuri rwa Saga. Paruwasi yabo ikorera ubutumwa mu nguni zitandukanye aho bafite Imiryango ya agisiyo Gatolika igera kuri 11, n'amakorali agera kuri 11, bagakorera muri Komisiyo zitandukanye zirimo Komisiyo y'Umuryango, iy'Ubutabera n'amahoro, Utugoroba tw'abana n'izindi.
Muri iyi paruwase bakora ishengerera rihoraho aho abakirisitu basimburana buri munsi bashengerera amanywa n'ijoro. Hakorerwa ubutumwa bw'isanamitima aho abahemukiwe muri Jenoside batanga imbabazi kubabahemukiye. Kuri ubu hamaze ggusoza ibyiciro bitatu by'abakoze urugendo rw'isanamitima. Iyi gahunda ikaba yaratangijwe na Myr Filipo Rukamba.
Paruwasi ya Mugombwa ikunze gukorerwamo urugendo Nyobokamana n’abantu batandukanye haba abo mu Rwanda no mu Mumahanga baje kuhavoma ibyiza bihari cyane cyane abahaza bashaka kumenya amateka y’imfura mu bapadiri ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuko ari yo Paruwasi yamushajishije akaba ari naho ashyinguye, uwo ni padiri Balthazar Gafuku ushyinguye i Mugombwa.
Naho Paruwasi ya Gisagara yashinzwe 24 Mutarama 1944, yitiriwe Yezu aturwa Imana mu Ngoro, igizwe n'abakirisitu barenga ibihumbi 30 batuye muri Santarali 4 Gisagara, Muzenga, Gisanze, Kagoma hakiyongeraho na Sikirisale ya Dahwe. Iyi Kiliziya iherereye mu mbago za leta zo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora akagali ka Gisagara Umudugudu wa Gisagara. Ni Paruwasi ikorera mu murenge wa Ndora igakora ku gice cya Kibilizi, muri Gishubi no muri Muganza. Ihana imbibi na Paruwasi ya Gakoma, Kirarambogo, Kibilizi, Byiza, Save na Paruwasi Katedarali ya Butare muri Quasi Paruwasi Zivu, Quasi Paruwasi Musha na Quasi Paruwasi Kinteko.
Ifite Uturere tw'ubutumwa 10 n'imiryangoremezo 66, Muzenga ifite Uturere tw'ubutumwa 3 n'imiryangoremezo 24, Gisanze ifite Uturere tw'ubutumwa 3 n'imiryangoremezo 30, Kagoma hari Uturere tw'ubutumwa 5 n'imiryangoremezo 20, naho Dahwe hari Uturere tw'ubutumwa 3 n'imiryangoremezo 28. Paruwasi yose ifite ikaba Uturere tw'ubutumwa 24 n'imiryangoremezo 158. Ifite amashuri abanza n'ayisumbuye agera kuri 14, 11 muri yo ni aya Kiliziya Gatolika kandi agenerwa Misa buri gihembwe akanasurwa kugira ngo bamenye icyo amashuri akeneye.
Paruwasi ya Karama yo yashinzwe Taliki ya 16 Gashyantare 1992. Ifite Santalari 6; Santalari Karama, Kibingo, Rasaniro, Kabilizi, Ramba na Mbasa, gusa zose ni Santalari zinyanyagiye kuko nta n'imwe iri hafi ya Paruwasi, bimwe mu bituma abakirisitu bagorwa no kugera kuri Paruwasi ndetse n'abapadiri babo kubageraho bikabagora. Ifite Imiryangoremezo 156 n'uturere tw'ubutumwa 36, ikaba ibarizwamo abakirisitu basaga ibihumbi 15.
Mu bikorwaremezo ifite ibigo by'amashuri bigera kuri 7 : Urwunge rw'Amashuri rwa mutagatifu Boniface Karama TSS, Urwunge rw'Amashuri rwa Muhembe, Urwunge rw'Amashuri rwa Rasaniro, Urwunge rw'Amashuri rwa Mbasa, Urwunge rw'Amashuri rwa Runyinya, Ishuri ribanza rya Buhoro n'Ishuri ry'incuke Saint François d'Assise. Hakaba n’ikigo Nderabuzima cya Karama kiyoborwa n'Abihayimana.
Mu byo abakirisitu b’iyi Paruwasi bishimira bagezeho, babashije kugura ishusho ya Bikira Mariya iri ku mbuga ya Paruwasi, ibikoresho bya Liturijiya, gushyira amakaro kuri Aritari, gutanga inkunga yo kubaka Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, kugura ibigega bifata amazi, bakaba bafite umushinga wo kwiyubakira urugo rwa Kiliziya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.