Intambara n’amakimbirane biri mu bikomeje kubangamira isi y’umurimo – Musenyeri Ntivuguruzwa
Mu butumwa yagejeje ku bakozi ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ku Munsi Mpuzamahanga w’Umurimo, Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yagarutse ku bibazo bikomeje kwibasira isi y’umurimo muri iki gihe, ashimangira ko bikwiye gushakirwa ibisubizo binyuze mu bufatanye bw’ibihugu n’abafata ibyemezo.
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko nubwo uyu munsi ari uwo kwizihiza agaciro k’umurimo n’uruhare rw’umukozi mu iterambere, bidakwiye kwirengagiza ibibazo bikomeje kubangamira isi y’umurimo ku rwego rw’isi.
Yagaragaje ko muri ibi bihe hari ibibazo bikomeye birimo ubushomeri, ubukene, izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko, akarengane ndetse no guhezwa, bikomeje kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage benshi.
Yagize ati “Ntabwo twakwizihiza uyu munsi tudakomoje ku bibazo byugarije isi y’umurimo muri iki gihe. Isi y’umurimo ibangamiwe n’ibibazo byinshi birimo ubushomeri, ubukene n’ibiciro ku masoko bigenda byiyongera umunsi ku wundi.”
Yanagarutse ku kibazo cy’abantu bata ingo zabo n’abana bakajya gushaka akazi ahandi, rimwe na rimwe bikarangira bahuye n’ingaruka zikomeye zirimo gushukwa n’ababizeza akazi cyangwa kubajyana mu bucuruzi bw’abantu.
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze ko hari n’ikibazo cy’intambara n’amakimbirane bikomeje kugaragara hirya no hino ku isi, bikabangamira ubukungu, umutekano n’iterambere ry’umurimo.
Yongeyeho ko isi iri no guhura n’impinduka zikomeye zituruka ku ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano, ibintu bishobora kuzana amahirwe ariko na none bikaba byakurura imbogamizi nshya ku isi y’umurimo mu gihe bitacungiwe neza.
Mu gushaka ibisubizo, Musenyeri Ntivuguruzwa yashimangiye ko hakenewe ubufatanye bw’abatuye isi n’ibihugu, by’umwihariko hagati y’abafata ibyemezo, kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.
Yasoje asaba abantu bose gukomera ku gaciro ka muntu no kugabungabunga, ashimangira ko umuntu agomba gukomeza gushyirwa ku isonga mu byemezo byose birebana n’umurimo n’iterambere.
Yagize ati “Duhamagariwe twese gukomera ku gaciro ka muntu no kukabungabunga, kuko ari ryo shingiro ry’umurimo uha umuntu icyubahiro n’iterambere.”
Ati “Hashize akanya hari uwitwa Solange waje kureba ko napfuye asanga nkiri muzima arishima cyane bajya guhamagara undi mugore w’umudogiteri batangira kumvura, na Padiri abimenye arishima anzanira icyo kunywa.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.