Intebe yicayeho, igitanda yaruhukiyeho, Bazilika Nto ya Kabgayi na Cité Nazareth: ibyo Kabgayi yibukira kuri Mutagatifu Yohani Pawulo wa II
Mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda yibuka imyaka 36 ishize Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II asuye u Rwanda, Diyosezi ya Kabgayi iracyafite ibimenyetso n’umurage w’uruzinduko rwe, by’umwihariko urwo ku wa 8 Nzeri 1990.
Ni urugendo rw’amateka rwatangiye ku wa 7 Nzeri 1990, ubwo Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yakandagizaga bwa mbere ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, kugeza ku wa 9 Nzeri.
Ku wa 8 Nzeri 1990, Papa Yohani Pawulo wa II yageze i Mbare, mu Murenge wa Shyogwe, muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, atura igitambo cya Misa anatanga Isakaramentu ry’Ubusaseridoti ku badiyakoni 32 bari barangije amasomo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, bamwe muri bo baturutse no muri icyo gihe mu cyitwaga Zaire, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri abo basaseridoti 32 harimo Myr Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, na Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Kuri Diyosezi ya Kabgayi, uwo munsi ntusanzwe ari igice cy’amateka gusa, ahubwo ni umurage ukomeza kubaho.
Intebe Papa Yohani Pawulo wa II yicayeho
Mu kiganiro na Kinyamateka, kuwa 8 Nzeri 2026, Umwepiskopi wa Kabgayi, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko kimwe mu bimenyetso bikomeye byibutsa uruzinduko rwa Papa ari intebe yicayeho ubwo yatangaga Ubusaseridoti.
Ati “Kuri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ni umugisha ukomeye. Hariya mu rugo rw’Umwepiskopi hari n’intebe Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yicayeho atanga Ubusaseridoti, intebe yari kuri Altari aho yaturiye igitambo cy’Ukaristiya. Nawo ni umurage ukomeye tumwibukiraho.”
Hari kandi podiyumu Papa Yohani Pawulo wa II yasomeyeho Misa i Mbare, ikaba ikiriho, ndetse ikaba iriho ikimenyetso kimwibutsa nk’uwahaturiye igitambo cya Misa.
Igitanda yaruhukiyeho
Uruzinduko rw’i Kabgayi rwasize n’ikindi kimenyetso cyihariye: igitanda Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yaruhukiyeho.
Myr Ntivuguruzwa avuga ko nubwo Papa yagize umwanya muto cyane wo kuruhuka, kuba hari igitanda yaruhukiyeho ari ikintu gifite agaciro kihariye mu mateka ya Kabgayi.
Ati “Hari n’igitanda yaruhukiyeho. Kuba rero ari igitanda cyatumye Nyirubutungane Papa Yohani Pawulo wa II afata akanya akaruhukaho gato, none akaba ari Mutagatifu, ni ikintu gikomeye.”
Cité Nazareth: impano yaje ihumuriza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umurage w’uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II ntiwagarukiye ku byo yakoze mu 1990. Nyuma y’imyaka irindwi, mu gihe u Rwanda rwari rukiva mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyizweho Cité Nazareth i Mbare, Umwepiskopi wa Kabgayi avuga ko ari impano ikomeye yasigiye Kiliziya n’igihugu.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko icyo gihe u Rwanda rwari rukeneye guhumurizwa, kuko hari imfubyi nyinshi, abana batagiraga imiryango, urubyiruko rudafite icyerekezo n’imiryango yari yarakomerekejwe bikomeye na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati“Hariya i Mbare twita muri Cité Nazareth, rwose ni impano Mutagatifu Yohani Pawulo wa II yahaye Kabgayi, yahaye Kiliziya mu Rwanda. Ni impano ifite icyo isobanuye.”
Asobanura ko Cité Nazareth yabaye ahantu ho guhumuriza abana b’imfubyi n’abatagiraga imiryango, ndetse ko yaje gukura ikagera ku rwego iriho ubu.
Bazilika Nto ya Kabgayi: ikindi kimenyetso cy’umurage
Mu byo Diyosezi ya Kabgayi yibukiraho uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II harimo n’icyubahiro yaje guhabwa nyuma yaho.Papa Yohani Pawulo wa II yasuye Kabgayi ku wa 8 Nzeri 1990, nyuma y’imyaka ibiri, Katederali ya Kabgayi ihabwa icyubahiro cyo kuba Bazilika Nto
Myr Balthazar Ntivuguruzwa avuga ko iki ari ikimenyetso gikomeye kuri Diyosezi ya Kabgayi.Ati“Na cyo rero rwose ni ikimenyetso gikomeye, ni impano ikomeye kuri Diyosezi. Iyo Kiliziya ihawe icyubahiro cyo kuba Bazilika Ntoya, kiba ari icyubahiro gikomeye muri aka karere turimo.”
Mu myaka 36 ishize, uruzinduko rwa Papa Yohani Pawulo wa II rwasigaye mu mateka y’u Rwanda, ariko cyane cyane mu mitima y’abamubonye.Myr Balthazar Ntivuguruzwa, wari umuseminari mukuru icyo gihe, avuga ko yari ahari ubwo Papa yageraga i Kabgayi nyuma y’igitambo cya Misa i Mbare.
Avuga ko abakristu, abalayiki, abasaseridoti, abihayimana n’abaseminari bari bateraniye hamwe, buri wese ashaka kumubona, kumwumva no kumukoraho. Ati“Tumwibukiraho byinshi. No kumureba byonyine, kumukoraho, kumwumva; ijwi rye ryari ijwi ritangaje. Yaravugaga ukumva imisozi irimo kumwakira. Ni ikintu uwari uhari atakwibagirwa, nanjye ntashobora kwibagirwa.”
Uwo munsi kandi ni umwe mu minsi izahora yibukwa kubera indamukanyo Papa Yohani Pawulo wa II yatangarije Abanyarwanda mu Kinyarwanda ati “Muraho neza, Imana ibarinde!”
Nyuma y’imyaka 36, uruzinduko rwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II i Kabgayi ntirwibukwa nk’amateka gusa. Intebe yicayeho, podiyumu yasomeyeho Misa, igitanda yaruhukiyeho, Cité Nazareth na Bazilika Nto ya Kabgayi ni bimwe mu bimenyetso bikomeza guhuza amateka y’uruzinduko rwe n’ubuzima bwa Kiliziya n’igihugu.
Kuri Diyosezi ya Kabgayi, tariki ya 8 Nzeri ikomeje kuba umunsi w’umwihariko wo kwibuka Papa Yohani Pawulo wa II, Umushumba wa Kiliziya Gatolika waje mu Rwanda, agatanga Ubusaseridoti ku badiyakoni 32 i Mbare, ndetse agasiga umurage ukomeje kuvugwa no kubungabungwa nyuma y’imyaka 36.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.