Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Intumwa ya Papa mu Rwanda yamenyesheje Inteko y’Abepiskopi ko mutagatifu Newman yagizwe umuhanga wa Kiliziya akazajya ahimbazwa tariki 9 Ukwakira

Kuva ku wa Kabiri tariki ya 03 kugeza ku wa Gatanu tariki ya 06 Werurwe 2026, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bateraniye i Ruyenzi, muri Centre Pastoral de la CEPR, mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe ya 177.

Intumwa ya Papa mu Rwanda yamenyesheje Inteko y’Abepiskopi ko mutagatifu Newman yagizwe umuhanga wa Kiliziya akazajya ahimbazwa tariki 9 Ukwakira
Intumwa ya Papa mu Rwanda yamenyesheje Inteko y’Abepiskopi ko mutagatifu Newman yagizwe umuhanga wa Kiliziya akazajya ahimbazwa tariki 9 Ukwakira

Iyi Nteko Rusange ya 177 y’iminsi 4 yitabiriwe n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda, ndetse ku munsi wa mbere w’imirimo yayo yitabirwa n’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Arnaldo Sánchez Catalán, wari uherekejwe n’Umunyamabanga mu Biro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Daniel Tumiel, witabiriye Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, anifatanya na bo mu kungurana ibitekerezo ku buzima n’inshingano bya Kiliziya mu Rwanda no ku rwego rw’Isi yose.

Nk’uko byasobanuwe na Padiri Kayisabe Vedaste, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Myr Catalán yagejeje ku Nteko Rusange ubutumwa n’amakuru aturutse i Roma, by’umwihariko ajyanye n’iminsi mikuru ya Kiliziya, ibikorwa bya Sinodi, ndetse n’ibijyanye na Liturujiya.

Padiri Kayisabe yagize ati “Intumwa ya Papa mu Rwanda, Myr Catalán, yagejeje ku Bepiskopi amakuru y’iminsi mikuru n’ibikorwa biri i Roma, ibya Sinodi ndetse n’ibijyanye na Liturujiya. Ariko cyane cyane yatumenyesheje inkuru ikomeye yerekeye Mutagatifu Yohani Henri Newman wagizwe Umuhanga wa Kiliziya. Uyu mutagatifu azajya ahimbazwa buri mwaka ku itariki ya 9 Ukwakira, mu rwego rwa Liturujiya, nk’umutagatifu n’umuhanga wa Kiliziya.”

Yakomeje ashimangira ko icyo cyemezo gifite agaciro gakomeye kuri Kiliziya yose, kuko kugirwa Umuhanga wa Kiliziya bisobanuye ko inyigisho z’uwo mutagatifu zemewe kandi zigahabwa agaciro kihariye mu gufasha abakristu gusobanukirwa no kurushaho gushimangira ukwemera kwabo.

Nyuma yo kumva ayo makuru, Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bahise bibutsa abakristu bose n’abapadiri ko ku itariki ya 9 Ukwakira hazajya hizihizwa Mutagatifu Yohani Henri Newman (1801–1890).

Mutagatifu Yohani Henri Newman yari umuhanga ukomeye mu bya tewolojiya, wabanje kuba umuyobozi w’idini ry’Abangilikani mbere yo kwakira ukwemera kwa Kiliziya Gatolika. Azwi cyane ku nyigisho ze zimbitse ku kwemera, ku mutimanama, no ku burezi bwa gikirisitu, aho yagaragazaga ko ukwemera n’ubwenge bidahabanye, ahubwo byuzuzanya.

Yagizwe umutagatifu na Papa Fransisiko ku wa 13 Ukwakira 2019, kubera ubuzima bwe bwaranzwe no kwitanga, ubuhanga mu gusobanura ukwemera, n’umusanzu we ukomeye mu mateka ya Kiliziya. Kuba yaragizwe Umuhanga wa Kiliziya bikomeza kugaragaza agaciro k’inyigisho ze mu bihe by’ubu, no gukomeza kubera abakristu urugero rw’ubudahemuka ku kuri n’ukwemera.

Iyo nama y’Inteko Rusange ya 177 yasize Abepiskopi bashimangiye umuhate wo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza, gushishikariza abakristu kwitabira Liturujiya no guha agaciro inyigisho za Kiliziya, cyane cyane iz’abatagatifu bahawe icyubahiro cyihariye nk’icya Mutagatifu Yohani Henri Newman

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose