Inzozi za Padiri Gwiza zibaye impamo, Paruwasi ya Kicukiro igiye kuvukamo Pueri Cantores
Kuri uyu wa 19 Mata 2026, ubwo abana b’abaririmbyi ba Pueri Cantores Itorero rya Gitarama bakoreraga uruzinduko muri Paruwasi ya Kicukiro, baje gusura bagenzi babo bitegura guhabwa amasezerano no kwakirwa mu muryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores. Padiri Gwiza Joseph yatangaje ko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango byari mu nzozi ze.
Padiri Gwiza Joseph, ushinzwe Ikenurabushyo ry’abana muri Arikidiyosezi ya Kigali akaba na Padiri wungirije muri Paruwasi ya Kicukiro yitiriwe Mutagatifu Yohani Bosco, mu kiganiro na Kinyamateka yagaragaje uko igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyaje n’impamvu yabiteye.
Yagize ati “Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango cyatangiye nkigera muri iyi Paruwasi mu mpera za 2023. Nahawe ubutumwa hano nk’umupadiri wungirije ariko nshinzwe abana muri Paruwasi no ku rwego rwa Arikidiyosezi ya Kigali. Mpageze nasanze umurinzi w’iyi Paruwasi adafite ba Dominiko Saviyo yari asanzwe arera, nyamara Pueri Cantores umurinzi wayo ari Dominiko Saviyo.”
Yakomeje agira ati “Njye nkiri muto amasakaramentu nayaherewe muri Paruwasi ya Rutongo, kandi hari Pueri Cantores ya Rutongo Itorero ry’Abahire, navuga ko ari yo nareberagaho. Maze kuba n’umufaratiri, byaje kugera ubwo njya gukora indirimbo yitwa ‘Dore Turakugana’ nsabwe na Pueri ya Rutongo ko nayijyamo, bituma mbikunda kurushaho. Niyemeza ko aho nzajya nkorera ubutumwa hose hagomba kuba hari Pueri Cantores.”
Yakomeje avuga ko ibi byamuteye gutekereza gushinga uyu muryango kugira ngo abana babone aho bakurira banogeye Imana n’abantu.
Ati “Twahereye muri Sunday School, mu tugoroba tw’abana no muri Katesheze, dutangira kwandika abana tubabwira ko dushaka kubashyira mu muryango w’abana b’abaririmbyi.”
Yongeyeho ko icyo gihe batari bafite abazafasha aba bana, batumaho ababyeyi babo baraganira, bababwira icyifuzo cyo gushinga uyu muryango, ababyeyi barabyishimira cyane kuko bamwe basanze bararerewe muri uyu muryango.
Ati “Twaje kubona n’urubyiruko rwabaye muri za Pueri Cantores zitandukanye, cyane cyane abo muri Diyosezi ya Kabgayi, nabo biyemeza kuduha inkunga yo gufasha abana. Batangira kujya bigisha abana indirimbo zisanzwe, tugera aho dutangira no kuririmba muri Misa y’abana. Tubona abana bashobora guhuza amajwi, ndetse abakirisitu barabishima bati aba bana baririmba neza kandi biraryoshye. Nabo batangira gushyiramo imbaraga kugira ngo bishoboke. Tuza no gushyiraho komite y’ababyeyi, ubu irakomeye.”
Padiri Gwiza yakomeje avuga ko nyuma y’ibyo batangiye gushaka Pueri Cantores izabyara aba bana bashya. Bamwe mu bafashaga aba bana, barimo abarerewe muri Pueri Cantores ya Gitarama, batanze igitekerezo cyo kujya kubasura kugira ngo bazababyare.
Ati “Muri 2025 twagiye kubasura turirimba Misa, tugirana ibihe byiza. Nabo batubwira ko dushobora kuvuka, batugira inama yo kujya kureba ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kabgayi bushinzwe Pueri Cantores. Twagiye kureba Bwana Jean Baptiste Habineza, nyuma aza no kudusura, adufasha no kutugira inama y’inzira twanyuramo kugira ngo tuzemererwe kwakirwa. Turayikurikiza, ubu Paruwasi ya Kicukiro iri hafi kuvukisha Pueri Cantores.”
Yasoje asaba abana b’abaririmbyi bitegura kuvuka ba Kicukiro gukomeza kugira umuhate, ariko anasaba ababyeyi gukomeza kubafasha.
Ati “Ni twe dufasha abana gukura neza banogeye Imana n’abantu. Kandi murabizi ko no mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa Yubile ya Arikidiyosezi ya Kigali igira iti ‘’Dutozwe inzira y’ukwemera tukiri bato, tuzakura tukiyirimo.”
Yabihuje n’umuryango w’abana b’abaririmbyi Pueri Cantores, avuga ko n’umurinzi wayo Dominiko Saviyo yavuze ati “Aho gukora icyaha napfa.” Anagaragaza ko yakundaga Ukaristiya no guhabwa Penetensiya, bityo ibi umwana ntahandi yabyigira usibye muri Pueri Cantores.
Yanashimiye Pueri Cantores ya Gitarama yemeye kubabyarira abana, avuga ko urwego bamaze kugeraho ari rwiza, bityo nabo bazakomeza kubigiraho nk’ababyeyi babo.
Hildebrand Abizera, umwigisha w’indirimbo muri Pueri Cantores ya Gitarama, yavuze ko bishimiye kuba abana b’abaririmbyi ba Pueri Cantores Itorero rya Kicukiro bagiye kuvuka, bakaba bagiye kubabyara.
Ati “Aba ni aba kane tugiye kubyara nyuma ya Kivumu, Cyeza na Kibuye yo muri Diyosezi ya Nyundo.”
Yongeyeho ko basanze ari abana bahagaze neza kandi babizeza kuzababa hafi, anashima uruhare rw’ababyeyi babo, ashimangira ko ari byo bizatuma barushaho gutera imbere.
Ubuyobozi bwa Pueri Cantores Itorero rya Kicukiro bwatangarije Kinyamateka ko batangiranye abana 70, ariko abazahabwa amasezerano muri Kanama 2026 biteguye neza ari 60. Bifuza ko buri mwaka bazajya bakira n’abandi, bityo bagasaba ababyeyi gukomeza kubazanira abana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.