Ishuri ETEFOP TSS Ruhengeri ryahimbaje Mutagatifu Karoli Lwanga umurinzi waryo
Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2026, mu ishuri ry’imyuga rya ETEFOP TSS Ruhengeri bahimbaje Mutagatifu Karoli Lwanga, umurinzi w’iri shuri, mu birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abapadiri batandukanye b’iyi Diyosezi bifatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri, abanyeshuri n’ababyeyi.
Mu nyigisho ye, Musenyeri Vincent yashimiye abatinya guhamya ukwemera kwabo abasaba kurebera kuri Mutagatifu Karoli Lwanga n’abagenzi be bahowe Imana b’i Bugande.
Yagize ati “Imbuto y’abahowe Imana yatumye ubukirisitu bukwira hose, ubukirisitu burakura, ubukirisitu burasagamba. Kuva mu ntangiriro kubona abantu bemera gupfa aho guhakana ukwemera kwabo, abantu bemera gupfa aho guhakana Yezu ni byo byatumye ukwemera kutazima.”
Yanavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira abahowe Imana b’i Bugande hafi yarwo, by’umwihariko Karoli Lwanga n’abagenzi be, kuko bakomoka mu karere gaherereye mu majyaruguru y’u Rwanda.
Yanakomoje ku mwihariko w’aba bahowe Imana 22, agira ati “Abahowe Imana b’i Bugande kuva kuri Kizito wari ufite imyaka 13 kugeza kuri Matiyasi Mulumba wari ufite imyaka 50. Abenshi rero birumvikana ko bari mu kigero cyacu; bari abana n’urubyiruko, abasore n’abagabo b’ibikwerere bari bamaze igihe gito babatijwe, abandi bari bakiri abigishwa.”
Agaruka ku cyo bahuriyeho, yavuze ko bose bemeye gupfa urw’agashinyaguro aho kwihakana Kristu.
Ati “Bemeye gupfa rubi kubera kwanga kwihakana Kristu. Ibi icyo bisobanuye ni uko iyo urebye ibyiciro byose by’abahowe Imana b’i Bugande bisobanura ko twese dushobora kuba abatagatifu. Ubutwari bw’aba basore bwageze aho bavuga bati ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura.”
Yakomeje avuga ko ukwemera kw’aba bahowe Imana b’i Bugande gukenewe no muri iki gihe kugira ngo abantu bahamye ukwemera kwabo aho bari hose no mu bihe byose, kuko hari bamwe bagenda baguhakana.
Yagize ati “Inshuro twihakana Yezu ni nyinshi cyane. Muzarebe hari n’abagira isoni iyo bahamya ukwemera kwabo, bahamya Kristu aho bari. Mu biganiro bahuriyemo ntihagire utinyuka kuvuga icyo akomeyeho. Yewe n’abagatolika hari aho baba bari kumwe n’abadahuje ukwemera bagatinya gukora ikimenyetso cy’umusaraba bibaza bati hagize umbona yagira ngo iki?”
Musenyeri Vincent yanenze abameze batyo batinya guhamya ukwemera kwabo, avuga ko ari ubugwari, abasaba kwigira ku bahowe Imana b’i Bugande.
Agaruka kuri Mutagatifu Karoli Lwanga wahimbajwe kuri uyu munsi, yavuze ko yavukiye ahitwa Ibirinzi mu 1861, akaba yari umusore wari ufite imbaraga nyinshi kandi ukunzwe cyane mu mikino yo muri icyo gihe. Yavuze ko yari umukirisitu w’icyitegererezo ndetse akaba n’umukuru w’Intore z’ibwami, ibintu byamuhaga amahirwe yo kuzamuka mu ntera z’ubuyobozi no kubona ububasha n’ubutunzi.
Ati “Umukuru w’ibwami si umuntu ubonetse wese, ariko akaba yari azwiho kuba imanzi mu buzima bwe bwose. Yerekanye ukwemera kutajegajega, yerekanye ubutwari ndetse abera abandi urugero rwiza mu gihe cy’itotezwa. Bavuga ko kugira ngo bamubabaze cyane bitume bica intege n’abandi bose, bamutandukanyije n’abandi bari bagiye kwica.”
Yongeyeho ko Sentore wari ushinzwe kubica yamwiyiciye ubwe amutwitse mu kariro gake agenda yegeranya kugira ngo ababare kurushaho tariki ya 3 Kamena 1886, afite imyaka 25 y’amavuko.
Mu byamuranze mu rupfu rwe, ntiyigeze ahimana, ahubwo yapfuye asabira abishi be guhinduka.
Musenyeri Vincent yibukije kandi ko Mutagatifu Karoli Lwanga ari umurinzi w’urubyiruko rwa Afurika ndetse akaba n’umurinzi w’imiryango y’Agisiyo Gatolika.
Yasoje asaba abakirisitu bose kurebera kuri aba batagatifu, bagahamya ukwemera kwabo no gusaba inema ibafasha gukomera mu by’Imana.
Ishuri ETEFOP TSS Ruhengeri, ni irya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri ryatangiye mu mwaka wa 2009, ritangizwa ku mugaragaro kuwa 3 Kamena 2013 rishinzwe na Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Iri shuri riherereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Cyabagarura, Umudugudu wa Bukane mu Karere ka Musanze.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwatangarije Kinyamateka ko kuri ubu rirererwamo abanyeshuri 1,147.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.