Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 239, Karidinali Kambanda abasaba kuramira ubuzima bw’abantu

Kuri uyu wa 18 Kamena 2026, mbere y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya cyenda ku banyeshuri barangije muri Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Ruli (Ruli Higher Institute of Health - RHIH), Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yasabye aba banyeshuri gukoresha ubumenyi bahawe mu kuramira ubuzima bw’abantu no kubakorera bafite umutima w’impuhwe n’urukundo.

Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 239, Karidinali Kambanda abasaba kuramira ubuzima bw’abantu
Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryahaye impamyabumenyi abanyeshuri 239, Karidinali Kambanda abasaba kuramira ubuzima bw’abantu

Ibi Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa RHIH, yabigarutseho mu Gitambo cya Misa cyabimburiye umuhango wo gutanga impamyabumenyi, cyaturiwe muri Kiliziya ya Paruwasi Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali.

Mu nyigisho ze, Karidinali Kambanda yibukije abarangije ko umurimo bahisemo ufite agaciro gakomeye kuko ugamije kubungabunga no gukiza ubuzima bw’abantu, ari cyo kintu cy’ingenzi umuntu yakwifuriza mugenzi we.

Yagize ati “Nk’uyu Musamariya mwiza, ikintu gikomeye umuntu ashobora kugirira undi no kumukiza ni ukuramira ubuzima bwe, ni ukumuvura no kumukiza. Intego y’iri shuri ry’ubuzima ni ubumenyi n’ubuvuzi. Rihuza byombi, kikaba ari igikorwa gikomeye cy’urukundo kandi gifatika.”

Yasobanuye ko ubuzima ari impano y’agaciro gakomeye ku muntu, ari na yo mpamvu abantu bemera no kwitanga kugira ngo abakunzi babo bavurwe igihe barwaye.

Ati“Ikintu gikomeye umuntu yifuriza undi ni ubuzima. Iyo umuntu wacu arwaye twese biraduhangayikisha. Hari n’aho umuntu yemera kugurisha ibyo afite kugira ngo avuze umubyeyi cyangwa umwana we. Ibyo byose bigaragaza agaciro k’ubuzima.”

Karidinali Kambanda yavuze ko no mu muco nyarwanda, indamukanyo n’ibyifuzo abantu bahana bishingiye ku kwifurizanya ubuzima bwiza, amahoro n’iterambere, byose bikaba bifitanye isano no kuramira ubuzima.

Yongeyeho ko ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika bwo kwamamaza Inkuru Nziza bujyana no kwita ku buzima bw’umuntu, haba ubwa roho ndetse n’ubw’umubiri.

Ati “Yezu Kristu yavuze ati ‘Nazanywe no kugira ngo bose bagire ubuzima, kandi babugire busagambye.’ Ni yo mpamvu Kiliziya yita ku buzima bw’umuntu haba ubwa roho n’ubw’umubiri, kuko byombi bifitanye isano.”

Aha ni ho yahereye asaba abanyeshuri barangije muri RHIH kuzarangwa n’umutima wo kwitanga no kugirira impuhwe abarwayi, aho gukoresha umwuga wabo nk’inzira yo gushaka inyungu gusa.

Yagize ati “Ubuhanga mwahawe ni ukwitanga utitangiriye kugira ngo muramire ubuzima bw’abantu. Ni ukugira impuhwe no kugirira impuhwe abababaye, no kurwana ku buzima bwabo.”

Yabibukije urugero rwagaragajwe n’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, aho benshi bakoraga amanywa n’ijoro kugira ngo baramire ubuzima bw’abarwayi.

Ati “Twarabibonye mu gihe cya COVID-19, abaganga n’ababungabunga ubuzima bakoze ubutwari budasanzwe. Hari abamaraga amanywa n’amajoro ku kazi, bakarwana kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu. Ng’ubwo ubuhanga n’ubwenge mukwiye gukoresha.”

Mu gusoza ubutumwa bwe, Karidinali Kambanda yashimangiye ko intego nyamukuru y’uburezi butangirwa muri RHIH atari ugutanga ubumenyi gusa, ahubwo ari ugutoza abanyeshuri indangagaciro zo gukorera abandi no kubungabunga ubuzima bwabo.

Yagize ati “Ubuhanga n’ubwenge rero muhawe ni ukwitanga, ni ukugirira impuhwe abababaye, ni ukurwana ku buzima bwabo nk’uyu Munyasamariya mwiza. Ni byo mwatojwe, ni yo ntego y’iri shuri, kandi ni byo tubifuriza kandi tubasabira.”

Uyu mwaka, RHIH yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 239, barimo 167 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Buforomo, 18 barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza mu Bubyaza, 7 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Buforomo na 47 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Bubyaza. Ibirori byo gutanga izi mpamyabumenyi byitabiriwe n’abayobozi ba Kiliziya, abo mu nzego za Leta, imiryango y’abarangije ndetse n’inshuti z’iri shuri rikomeje kugira uruhare mu gutegura abakozi b’ubuzima bafite ubumenyi, ubunyamwuga n’indangagaciro zishingiye ku buntu no ku butumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose