Ishuri ry'Abakateshiste rya Nkumba rirasaba ubuvugizi ngo amadiyosezi yitabire kohereza abaryigamo
Kuri uyu wa 27 Kamena 2024, Ishuri ry'Abakateshiste rya Nkumba, riherereye muri Santarali ya Nkumba, paruwasi Kinoni muri Diyosezi ya Ruhengeri, ryizihije umunsi mukuru wa mutagatifu Karoli Lwanga ryisunze rinaha Impamyabumenyi Abakateshiste 31 bashoje ikiciro cy'imyaka ibiri muri uyu mwaka wa 2023/2024.
Ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga, iri shuri ryisunze, byabimburiwe n'igitambo cya Misa, Myr Vincent Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yaturiye muri kiliziya ya santarari ya Nkumba ari na yo iri shuri ryubatsemo, kitabiriwe n'abaturutse muri Komisiyo ishinzwe ubwigishwa mu nama nkuru y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bari bayobowe na sr Geneviève Uwamariya, abapadiri n'abihayimana baturutse mu madiyosezi atandukanye, abayobozi mu nzego za leta, abakristu biganjemo abakateshiste bo muri diyosezi ya Ruhengeri.
Ubutumwa butandukanye bwatanzwe n'abo mu ngeri zitandukanye bitabiriye ibi birori bwagakurutse ku ruhare rw'iri shuri mu gutegura umukateshiste ufite ubumenyi bumushoboza gukora ubutumwa bwa Kiliziya ariko hagaragazwa impungenge z'amadiyosezi atarohereza abakateshiste muri iri shuri.
Sr Umuhoza Justine, umuyobozi w'ishuri ry'abakateshiste rya Nkumba, mu butumwa bwe, yagaragaje ishusho y'uko amadiyosezi yitabira iri shuri, avuga ko hakiri ikibazo ku madiyosezi amwe atafite umukateshiste n'umwe muri iri shuri. Ari na ho yahereye asaba Myr Vicent Harolimana kubakorera ubuvugizi kugira ngo amadiyosezi yose yitabire uko bikwiye.
Yagize ati" Dukurikije ubutumwa abakateshiste bakora muri Kiliziya, ni ubutumwa bwagutse ariko wareba abahugurirwa hano ukabona umubare ari muto. Nimunyemere Nyiricyubahiro Myr mbasabe kuzadukorera ubuvugizi kugira ngo ishuri ryitabirwe."
Impungenge zo kuba hari amadiyosezi atarohereza abakateshisite muri iri shuri ry'i Nkumba ryo mu Ruhengeri ari na ryo rukumbi rihugura abakateshiste mu Rwanda, zagarutsweho kandi n'abarimu baryigishamo aho nabo bagize icyo basaba Myr Visenti Harolimana kugira ngo ryitabirwe.
Yohani Mariya Viyani, umwarimu wigisha abakateshiste muri iri shuri yagize ati" Nyiricyubahiro Musenyeri nk'uko bizwi, iri shuri ryakira abakristu biyemeje kuzaba abakateshiste bagomba kuba baturuka mu madiyosezi yose yo mu Rwanda; Ikibazo ni uko dusanga hari diyosezi zimwe zitohereza abakristu. Tukibaza, umukateshiste uba waranyuze hano i Nkumba agahabwa amasomo imyaka ibiri akorana ate n'utarahanyuze? Nyiricyubahiro Musenyeri tukaba tubasaba ko icyo kibazo cyo kohoreza abakristu hano mu ishuri ry' abitegura kuvamo abakateshiste mwazakiganiraho mu nama ibahuza n'abandi Bpiskopi bo mu Rwanda."
Desire Munyazesa wo muri diyosezi ya Nyundo ni umwe mu bakateshiste 31 basoje amasomo y'Imyaka ibiri mu Ishuri ry'Abakateshiste rya Nkumba yagaragaje ko ishuri rya Nkumba ari amahirwe Kiliziya yo mu Rwanda ifite, bityo Abepiskopi bakaba bakwiye kurishyigikira.
Yagize ati"Turasaba Abepiskopi ko iri shuri baha agaciro iri shuri ry'Abakateshiste kuko rifite igisobanuro gihambaye muri Kiliziya yo mu Rwanda. Turifuza rero ko Abakateshiste hafi ya bose bajya baca muri iri shuri, buhoro buhoro kugira ngo twigishe ibyo dusobanukiwe, twigishe ukwemera ariko natwe tugusobanukiwe. Biragoye rero kwigisha iyobokamana utarabonye amahugurwa, utarabonye imfashanyigisho utarabonye ubumenyi ngo ubashe kwihugura mbere yo guhugura abandi."
Sr Geneviève Uwamariya umunyamabanga wa komisiyo ishinzwe Katesheze mu nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, nawe yasabye ko Abepiskopi n'Abapadiri mu madiyosezi yose bashyigikira iri shuri kugira ngo rigire abakateshiste benshi.
Ati" Nyiricyubahiro Myr Vicent Harorimana wa Ruhengeri, ndagira ngo noneho nsabe, ndasaba Abepiskopi bacu n'abasaseridoti bacu gushyiramo ingufu kugira ngo iri shuri rigire abakateshiste benshi."
Ati"Diyosezi zose zigize Kiliziya gatolika mu Rwanda, zari zikwiye kohereza abakristu benshi hano mu ishuri ry'abakateshiste rya Nkumba kubera ko twebwe twiteguye kandi dufite gahunda inoze. Iki kifuzo cyumvikanye, ni ikifuzo kiza, icyo nabasezeranya ni ubuvugizi."
Myr Vicent Harolimana, agaruka ku kuba amwe mu madiyosezi atohereza Abakateshiste yavuze ko bidakwiye kandi azakomeza ubuvugizi ngo bihinduke kuko Nkumba yiteguye kubakira.
Mu gihe cy'Imyaka 3 iheruka Ishuri ry'Abakateshiste rya Nkumba ryahaye impamyabumenyi Abakateshiste 110. Muri bo diyosezi ya Ruhengeri ikaba yikubiye 50% by'abakateshiste bahuguriwe muri iri shuri, diyosezi ya Byumbya 1.1%, Kibungo 2.2%, diyosezi ya Cyangugu 0%, Butare 15.4%, Nyundo 14.3%, Gikongoro ifite 9%, Kabgayi 3.3%, Arkidiyosezi ya Kigali 16% ariko umubare ukaba warazamuwe n'abihayimana.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.