Ishusho ya Papa Leo XIV yanditswe mu mateka ya Bazilika ya Mutagatifu Pawulo
Inzu ya Vatikani ishinzwe gukora mosaiki (Vatican Mosaic Studio) yarangije gukora mosaiki y’ishusho ya Papa Leo XIV, igenewe gushyirwa muri Bazilika ya Mutagatifu Pawulo uri hanze y’inkuta, mu mujyi wa Roma. Iyo shusho yeretswe Papa Leo XIV mbere y’Inama Rusange yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, yabereye i Vatikani.
Nk’uko byemejwe n’Itangazo ry’Ibiro Ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, iyi mosaiki yakozwe mu rwego rwo gukomeza umuco umaze ibinyejana byinshi, aho buri Papa mushya ashyirirwaho ishusho ya mosaiki muri iyo Bazilika ifite agaciro gakomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika.
Hashize amezi arenga umunani Papa Leo XIV atowe, iyi mosaiki yakozwe ku busabe bw’Umuyobozi Mukuru wa Bazilika ya Mutagatifu Pawulo uri Hanze y’Inkuta, Kardinali James Michael Harvey. Iyo shusho ifite ishusho y’uruziga, ifite umubyimba wa santimetero 137, ikaba yarakozwe hifashishijwe ibirahuri by’amabara n’izahabu, bishyizwe ku musingi w’icyuma.
Abanyabugeni ba Vatikani bakoresheje ubuhanga gakondo bwo guca mosaiki( ishusho), aho uduce duto tw’ibirahuri twateguwe ku buryo bwa kera, dushyirwa hamwe hifashishijwe umwimerere wihariye wa Vatikani nkuko byakorwaga mu binyejana byashize.
Igishushanyo fatizo cyifashishijwe mu gutunganya iyi mosaiki cyakozwe na Master Rodolfo Papa. Ni ishusho yashushanyijwe n’amavuta ku gitenge ifite ingano ingana n’iyo shusho, kandi yateguwe by’umwihariko kugira ngo ihindurwe ishusho bitabangamiye umwimerere wayo w’ubuhanzi.
Iyo mosaiki ya Papa Leo XIV izashyirwa hafi y’iy’uwamubanjirije, Papa Fransisko, mu gice cy’iburyo cya Bazilika, ku burebure bwa metero zigera kuri 13 uvuye hasi. Aho izashyirwa ni hamwe mu hantu hasurwa cyane n’abapadiri, abakirisitu n’abakerarugendo baturutse hirya no hino ku isi.
Ku rundi ruhande, igishushanyo fatizo cyabanje gushushanywa kizabikwa mu bubiko bwa Fabric of Saint Peter, hamwe n’urutonde rwuzuye rw’amashusho y’Abapapa, nk’umutungo w’amateka n’ubuhanzi bwa Kiliziya.
Iyi mosaiki igaragaza ubudacogora bw’umuco wa Kiliziya Gatolika mu guha agaciro amateka, ubuhanzi n’ubuyobozi bwa Gikristu, bikomeza guhuza ibisekuru byashize n’ibiriho muri iki gihe.
Mosaiki y’ishusho ya Papa Leo ni ishusho ikozwe mu buryo bw’ubuhanzi bwa kera bwa Kiliziya, aho hifashishwa uduce duto tw’ibirahuri cyangwa amabuye y’amabara tugashyirwa hamwe kugira ngo bigaragaze isura ya Papa.Kikaba n’ikimenyetso cy’ubuyobozi bwa Papa, kigaragaza ko yinjiye mu murage w’Abayobozi Bakuru ba Kiliziya kuva ku Ntumwa Pawulo kugera ku bapapa b’iki gihe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.