Ishyamba si rya rindi; Abapadiri ba Ruhengeri basuye aba Kabgayi babishyura n’ibitego, begukana ibikombe bibiri
Kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, Abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, baherekejwe n’Umwepiskopi wabo, Musenyeri Vincent Harolimana, basuye abapadiri bagenzi babo bo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, mu rwego rwo gukomeza ubusabane binyuze mu mikino, ndetse no kubishyura nyuma y’uko abo muri Kabgayi babasuye muri Mata bakabatsinda.
Ubu busabane bwahuje aba bapadiri bubaye ku nshuro ya kabiri. Ku wa 20 Mata 2026, abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi bari basuye abo muri Diyosezi ya Ruhengeri, baherekejwe n’Umwepiskopi wabo, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa.
Muri urwo ruzinduko, abapadiri ba Kabgayi batsinze abo muri Ruhengeri mu mikino ibiri ya Basketball na Volleyball, begukana ibikombe bibiri, mu gihe abo muri Ruhengeri begukanye igikombe kimwe batsinze mu mukino w’umupira w’amaguru.
Ku munsi wo kubishyura, abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri bakiriwe muri Bazilika Nto ya Kabgayi na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi aboneraho no kubaha ikaze.
Aganira na Kinyamateka, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yavuze ko bishimiye kuba abo baheruka gusura na bo barabizirikanye, bakaza kubasura.
Ati “Ni ibyishimo byinshi kuri Diyosezi ya Kabgayi, koko mu bihe bishize nk’abasaserdoti twagiye gusura abasaserdoti ba Diyosezi ya Ruhengeri, turasabana tugira imikino turishima dusingiza Imana, uyu munsi rero nibo baje kudusura byabaye byiza cyane.”
Yakomeje asaba abapadiri gukomeza gukora siporo ubwabo, ariko kandi siporo ikaba n’umuyoboro w’iyogezabutumwa aho bari muri za Paruwasi no muri serivisi zinyuranye barimo.
Ati “Rwose Siporo ni ururimi rw’amahoro, ni ururimi rwo kwihanganirana, ni ibintu byiza cyane rero, ndagira ngo mbashishikarize gukora siporo cyane ariko noneho no kuyitoza abakirisitu; abakuru n’abatoya, kandi koko ibabere umuyoboro n’igikoresho cy’iyogezabutumwa.”
Umwe mu bapadiri bo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, ari na we uhagarariye abandi, Padiri Anatole Niyitanga, yavuze ko bishimiye kuba basuwe n’abo muri Diyosezi ya Ruhengeri, avuga ko bagize ibihe byiza, ariko ko ishyamba ritakiri rya rindi.
Ati “Ishyamba ntabwo ari rya rindi, abasaserdoti b’i Kabgayi ubwo duheruka kubasura tariki ya 20 Mata 2026, twacyuye ibikombe bibiri mu mikino ya Basketball na Volleyball musigarana icya Football none nabo bacyuye ibikombe bibiri byo muri Volley na Football, murabibona ntibyari byoroshye.”
Yakomeje ati “Muribuka ko ubushize muri Basket ibitego byijyanagamo ariko ariya manota twabarushije iyo naho arubitre yongeraho umunota umwe cyangwa ibiri ntitwari kuhava byari kuba bikomeye. Volleyball ho rwose sinzi icyabaye igiye irira rwose. Foot yo ntabwo mudutsinze ahubwo muratwandagaje.”
Ku ruhande rwa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, mu kiganiro na Kinyamateka yavuze ko bishimiye kuba na bo babashije kwishyura bagenzi babo, bakagira umwanya wo gusabana binyuze mu mikino.
Ati “Ibi ni ibintu dushyigikiye mu butumwa bwacu kuko abasaserdoti nibo bafatanyabutumwa bibanze. Ni byiza rero ko nyuma y’imirimo bahura bagakora siporo bagasabana na bagenzi babo baba bariganye, barahuriye mu mirimo inyuranye, guhura rero bagasabana binyuze mu mupira w’amaguru, uwa Basket, uwa Volley ni ibintu byiza cyane.”
Agaruka ku bijyanye no kuba na bo bacyuye ibikombe bibiri mu mikino itatu yabahuje, yavuze ko nyuma y’uko abo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi babasuye, bagakina bakabatsinda, na bo basigaye bitegura neza kugira ngo ubutaha bazabashe kubishyura.
Ati “Nyuma y’uko baje kudusura bakadutsinda mu mikino ibiri bagatahana ibikombe bibiri twebwe tugatwara kimwe, no mu mupira w’amaguru babanje kudutungura badutunguza ibitego bibiri nyuma tuza kubasha kubyishyura kandi tunabatsinda icya Gatatu. Nyuma y’umupira rero twaritoje kuko twabonye uko bakina tubona aho bafite imbaraga noneho turitoza bihagije bikaba byagaragaye muri Basket batadukubye kabiri nk’ubushize urumva twari dukurikiranye rwose tubarya isataburenge.”
Yakomeje ati “Muri Volley rero twagaragaje icyo dushoboye, kuri Foot naho twakomeje gushimangira. Twaritoje rero bihagije kuko twahaye agaciro cyane uku guhura nk’uku tugasabana noneho mu kibuga naho tukagira umukino mwiza.”
Musenyeri Vincent yakomeje avuga ko ibi ari ibintu byiza bishimangira ubuvandimwe hagati y’abasaserdoti no muri za Diyosezi, ashimangira ko ari igikorwa bashyiramo imbaraga kandi ko babona gitanga umusaruro.
Ati “Ibi ni ibintu byiza bishimangira ubuvandimwe hagati y’abasaserdoti hagati ya za Diyosezi, ni ibintu dushyiramo imbaraga rero kandi tubona birimo kubyara umusaruro kuko abasaserdoti bahora mu mirimo itandukanye guhura nk’uku bagasabana ntako bisa.”
Ruhengeri yegukanye ibikombe bibiri
Muri iyi mikino yahuje abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi na Ruhengeri ku nshuro ya kabiri, imikino yose yabereye i Kabgayi. Imikino y’amaboko yabereye mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lewo naho umupira w’amaguru ubera muri Stade ya Muhanga.
Mu mukino wa Basketball, ikipe y’abapadiri ba Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yatsinze iya Ruhengeri amanota 37 kuri 34.
Mu mukino wa Volleyball, ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri yatsinze ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi amaseti 2 kuri 1.
Naho mu mupira w’amaguru, ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri yatsinze ikipe y’abapadiri ba Diyosezi ya Kabgayi ibitego 5 kuri 1.
Bityo, muri iyi mikino itatu, Diyosezi ya Ruhengeri yegukanye ibikombe bibiri, muri Volleyball no mu mupira w’amaguru, mu gihe Diyosezi ya Kabgayi yegukanye igikombe kimwe muri Basketball.
Ijwi
Videwo
Kanda hano wumve ibyishimo by'abafana
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.