“Isi ntishobora kubaho nta buvandimwe” Papa Leo wa XIV
Mu gihe isi ikomeje kurangwa n’intambara, urwango n’amacakubiri asenya ubumwe bw’abantu, Papa Leo wa XIV yahagurukiye kongera guhamagarira abantu bose kubana mu rukundo no mu buvandimwe, abibutsa ko ari bwo buzima nyakuri bw’abantu n’inzira y’amahoro arambye.
Ibi yabigarutseho mu nyigisho isanzwe yo ku wa Gatatu, yabereye i Vatikani kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, aho yibukije ko ubuvandimwe atari igitekerezo cy’abantu bake bafite umutima mwiza gusa, ahubwo ari ukuri gushingiye ku bumuntu no ku kwemera.
Papa Leo yagize ati “Ubuvandimwe si igitekerezo cy’abantu bacye cyangwa inzozi z’abanyantege nke. Ni inzira y’ukuri n’ubuzima. Umuntu ntiyashobora kubaho, gutera imbere cyangwa kwiga, adafitanye ubumwe n’abandi.”
Yibukije ko ubuvandimwe ari ishingiro ry’ubuzima bwa muntu, bityo bukwiye gusubizwa agaciro mu miryango, mu muryango mugari ndetse no mu bihugu.
Papa yagarutse ku bantu bakunda kwibanda ku nyungu zabo bwite, abibutsa ko kwigunga no kwiyitaho gusa bidafasha umuntu kuba nyamuntu “Iyo umuntu abona mugenzi we nk’umuntu ushobora kumufasha gusa, ariko atiteguye kwitanga ubwe, aba atakaje ishusho y’ubuvandimwe nyakuri.”
Papa Leo yifashishije urugero rwa Mutagatifu Fransisko wa Asizi, umurinzi w’abakunda amahoro n’isi yose, yibutsa ko ubuvandimwe bukwiye kuranga buri muntu wese.Yagize ati “Mutagatifu Fransisko yaravugaga ati Omnes fratres — bisobanuye ngo turi abavandimwe twese. Nta cyadutandukanya mu maso y’Imana kuko twese dufite agaciro kamwe imbere yayo.”
Yongeyeho ko n’inyandiko ya Papa Fransisko, Fratelli Tutti, yagiye ishingira kuri urwo rugero, yibutsa ko tutti – bisobanura “bose” – ari ijambo rifata mu mutima waryo umwimerere w’ubukristu: ubumwe bw’abantu bose nk’abana b’Imana imwe.
Papa Leo wa XIV yagarutse kandi ku Izuka rya Yezu Kristu, avuga ko ari ryo ryahinduye abigishwa be abavandimwe nyakuri. Ati “ Kristu wazutse, yabahaye Impano ya Roho Mutagatifu, maze abigishwa be baba abahamya b’ubumwe n’urukundo. Uwo ni wo mwimerere w’ubuvandimwe: guharanira ibyishimo by’abandi, gufatanya mu mibabaro no gusabirana imbabazi.”
Yibukije ko abavandimwe nyakuri batatererana abababaye, ahubwo bagafatanya kubaka amahoro n’ubumwe mu miryango, mu bihugu no mu muryango w’abantu bose.
Mu gusoza inyigisho ye, Papa Leo wa XIV yasabye abantu bose kugira umutima ushishikarira amahoro, abibutsa ko ubuvandimwe butangwa na Kristu ari bwo bukuraho ishyari, ubwikunde n’ubwibone, bukadusubiza mu butumwa bwacu bwo gukunda no gukomeza kubaka ubumwe mu isi yacu.
Yagize ati “Isi ntishobora kubaho nta buvandimwe. Ubuvandimwe ni impano ituruka ku Mana, ikaduhuza nk’abana bayo. Iyo dutakaje icyo gisobanuro, dutakaza icyerekezo cy’ubuzima bwacu.”
Mu butumwa bwe, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yibukije ko amahoro nyakuri adashobora kuboneka hatabayeho ubuvandimwe, kandi ko Kiliziya Gatolika ikomeje gusaba buri muntu wese kuba umunyaburenganzira n’umurinzi w’ubuzima bwa mugenzi we
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.