Itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rutonde rikomeje gukurura impaka ku ngaruka z’ifungwa rya kiliziya
Abakristu ba Paruwasi ya Rutonde, iherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo muri Arkidiyosezi ya Kigali, bakomeje kuba mu bihe bikomeye by’iyobokamana nyuma y’uko kiliziya zose z’iyi paruwasi zifunzwe mu gihe kirenga umwaka, biturutse kuri gahunda ya Leta yo gufunga insengero zituzuza ibisabwa.
Iki kibazo cyongeye kuvugisha benshi nyuma y’amakuru y’itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Rutonde, Padiri Gakuba Célestin, watawe muri yombi azira kuba yarasomeye Misa muri sale y’iyi paruwasi ifatwa nk’itemerewe gusomerwamo Misa.
Ku cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, abayobozi baje gusanga Padiri Gakuba arimo gusoma Misa muri iyo sale, mu gihe nta kiliziya n’imwe yemerewe gukoreshwa muri paruwasi. N’ubwo basanze Misa itararangira, byabaye ngombwa ko bategereza ko irangira. Nyuma yaho, baganiriye na Padiri bamusaba ibisobanuro, banavugana n’umuyobozi w’Akarere k’ubutumwa. Padiri yasabwe kwitaba ku Karere ka Rulindo ku wa mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, ari na bwo yahise atabwa muri yombi.
Kugeza ubu, Arikidiyosezi ya Kigali n’Akarere ka Rulindo ntacyo biratangaza kuri iri tabwa muri yombi, ibintu bikomeje guteza impungenge n’akababaro mu bakristu ba Paruwasi ya Rutonde.
Abakristu bavuga ko iki kibazo cyatewe ahanini n’uko paruwasi yabo idafite n’ahantu na hamwe bemerewe gusengera, nyuma y’ifungwa rya kiliziya nkuru ya Rutonde iri kubakwa, kiliziya ya Santarali ya Nzove n’iya Santarali ya Nyundo. Ubu basabwa kujya gusengera muri Paruwasi Sainte Famille no muri Paruwasi ya Shyorongi, urugendo bavuga ko ari rurerure cyane, by’umwihariko ku bageze mu zabukuru n’abarwayi.
Ifungwa rya kiliziya zose ryagize ingaruka zikomeye no ku bapadiri bakorera muri iyi paruwasi, barimo Padiri Gakuba Célestin na Padiri Baganize Fidèle, kuko babuze aho bakorera ubutumwa bwabo bw’ibanze bwo gutura Igitambo cya Misa no gutanga amasakaramentu. Abanyantege nke, barimo abarwayi n’abageze mu zabukuru, na bo bavuga ko babangamiwe kuko batakibasha kwegerwa byoroshye ngo bahabwe ubufasha bwa roho.
N’ubwo abakristu bari bafite ishyaka ryo kwihutisha iyubakwa rya kiliziya nkuru ya Rutonde, ibikorwa byarakererewe kubera ifungwa ry’insengero. Kuri ubu, imirimo igeze ku gusakara, aho Arikidiyosezi ya Kigali yamaze gutanga amabati n’ibyuma bizakoreshwa muri iyo mirimo.
Mu butumwa bwa Noheli, Abepiskopi Gatolika bongeye gusaba inzego bireba gufungura kiliziya zamaze kuzuza ibisabwa, kugira ngo abakristu bongere kubona aho basengera no guhabwa amasakaramentu. Ku bakristu ba Rutonde, itabwa muri yombi rya Padiri Mukuru wabo ribonwa nk’ingaruka ikomeye y’iki kibazo cy’ifungwa rya kiliziya, bifuza ko cyabonera umuti vuba kugira ngo basubirane uburenganzira bwabo bwo gusengera iwabo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.