J.E.C Rwanda yahinduye ubuyobozi: Komite nshya yiyemeje gukomeza umurage w’uburere no kwitangira Kiliziya
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda giherereye ku Ruyenzi, habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya komite icyuye igihe n’iya komite nshya y’Umuryango w’Urubyiruko rw’Abanyeshuri Gatolika (JEC) ku rwego rw’igihugu.
Komite icyuye igihe yari iyobowe na Hakizimana Emmanuel, ukomoka muri paruwasi ya Kamonyi,Diyosezi ya Kabgayi, wari umaze imyaka itatu ari perezida wa JEC Rwanda. Ububasha yahererekanyije na Itugize Bazile, wiga muri Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ukomoka muri Paruwasi ya Mbazi, Diyosezi ya Butare, watorewe kuyobora JEC ku rwego rw’igihugu muri manda nshya.
Uyu muhango wayobowe na Padiri Innocent Ndayambaje, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ushinzwe imari n’abakozi. Mu butumwa bwe, yashimangiye akamaro k’urubyiruko rwa JEC mu buzima bwa Kiliziya, asaba abayobozi bashya n’abacyuye igihe gukomeza kuyikorera mu bumwe n’ubudahemuka.
Ati “Tubakeneyemo urubyiruko rwishimira ko ari Abagatolika. Gukorera Kiliziya mubishyiremo umwete nta gihombo muzabigiramo. Gukunda Kiliziya bizatuma ikomera binyuze muri mwe.”
Padiri Ndayambaje yasabye abagize komite icyuye igihe kutareka ishyaka rya Kiliziya bagiraga, ahubwo bakazakomeza gukorana na komite nshya mu rwego rwo kuyifasha gusohoza inshingano zayo. Ku ruhande rwa komite nshya, yabasabye gukorera mu murongo wa Kiliziya, agaragaza ko ari bwo bazakora neza nta mvune, anabasaba gusigasira umuryango wa JEC kugira ngo utazima.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Padiri Celestin Mbarushimana, Omoniye wa JEC muri Diyosezi ya Ruhengeri, akaba na Omoniye wa JEC muri Afurika yo Hagati ikoresha ururimi rw’Igifaransa. Mu butumwa bwe, yashimiye byimazeyo komite icyuye igihe ku bwitange n’umurava byaranze manda yabo, anagaragaza n’ibyo Kiliziya n’umuryango wa JEC biteze kuri komite nshya.
Ati “Icya mbere dutegereje kuri komite nshya ni ukumva ko JEC ari umuryango wa Kiliziya Gatolika, ukorera muri Kiliziya kandi ukaba uriho ku bwa Kiliziya. Mugomba kugendera ku mabwiriza ya Kiliziya no mu murongo wa Kiliziya.”
Yakomeje asobanura ko buri Paruwasi igomba kuba ifite perezida wa JEC na Omoniye wa JEC, bakarangwa no gukorana bya hafi n’abapadiri, haba ku rwego rwa Paruwasi no ku rwa Diyosezi, bagashingira ku mabwiriza agenga umuryango wa JEC akubiye mu gitabo cya JEC cyemejwe n’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Padiri Mbarushimana yashimangiye kandi akamaro k’imikoranire myiza muri komite nshya, agira ati “Iyo abantu bashyize hamwe, ibyo bakora bitanga umusaruro. Turategereje ko muzajya musura abanyamuryango bo mu bigo by’amashuri, bakamenya abayobozi babo, bakabona impanuro kandi ibikorwa byose by’umuryango bikitabirwa duhereye hasi kugera ku nzego zisumbuye.”
Yanagarutse ku kamaro ko JEC Rwanda ikomeza gukorana n’izindi nzego za JEC ku rwego rw’Afurika n’isi yose, asobanura ko iyo mikoranire ituma habaho guhuza icyerekezo no kugendera mu murongo umwe wa Kiliziya Gatolika.
Ati “Ni ngombwa ko komite nshya ikorana n’umuryango wa JEC ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi, kuko JEC iboneka muri buri gihugu, ikaba inafite inzego zayo mu turere. JEC yo mu Rwanda ibarizwa muri Afurika yo Hagati ikoresha ururimi rw’Igifaransa, ariko iyo tuvuye kuri urwo rwego twinjira ku rwego rw’umugabane wa Afurika, aho icyicaro gikuru kiba i Nairobi muri Kenya, hanyuma tukagera no ku rwego rw’isi aho icyicaro gikuru kiba i Paris mu Bufaransa.”
Yakomeje agira ati “Iyo dukoranye neza n’izo nzego zose, bituma tutabusanya, tugakora mu bwumvikane, kandi ibyemezo bifashwe ku rwego rumwe bigakurikizwa no ku rundi. Ibyo bituma tugendera mu murongo umwe, ariko byose tukabikorera muri Kiliziya Gatolika.”
Ku ruhande rwa komite icyuye igihe, Hakizimana Emmanuel yagaragaje ko hari imishinga n’ibikorwa bitandukanye bari baratangiye ariko batarasoza, abishyikiriza komite nshya nk’umukoro ikwiye kwitaho by’umwihariko.
Mu byifuzo n’inshingano yasigiye komite nshya, yavuze ko hakenewe: Gushishikariza urubyiruko kwegera Imana, gutegura ibikorwa byo gukurura urubyiruko ku Mana, gukorana n’aba Omoniye bo muri za Diyosezi, kubona JEC za Diyosezi zikora neza, gushinga amatsinda ya JEC mu bigo by’amashuri ya Gikongoro no mu maseminari, gutekereza ku bikorwa byabyara amafaranga y’umuryango, gukomeza kwita ku bikorwa by’urukundo, no gukorera mu murongo wa Kiliziya.”
Yongeyeho ko biro nshya ya JEC ku rwego rw’igihugu igomba guharanira ubumwe bwayo, ikirinda amacakubiri, kandi ikabungabunga umubano mwiza n’inzego zitandukanye .
Ku ruhande rwa komite nshya, Itugize Bazile, perezida wa JEC ku rwego rw’igihugu, yashimiye icyizere bagiriwe, yiyemeza ko bazakora ibishoboka byose bagashyira mu bikorwa inshingano n’inama basigiwe na komite icyuye igihe.
Ati “Icyo tugiye gushyiramo imbaraga cyane ni ukuba JEC igaragara mu bikorwa bya Paruwasi nk’indi miryango ya Agisiyo Gatolika. Hari aho tutabonekaga bitewe n’uko turi abanyeshuri dufite amasomo menshi, ariko ntibyagakwiye kuba impamvu.”
Yakomeje asobanura ko bazifashisha cyane abanyeshuri biga muri za kaminuza, aho akenshi baba bafite igihe gihagije, kugira ngo JEC igaragare mu bikorwa by’ikenurabushyo.Ati “Icyo tugiye kubanza gukora ni ukwihuriza hamwe, kongera gushyira imbaraga mu bumwe no gufatanya n’abandi bakristu mu bikorwa Kiliziya iduhamagarira.”
JEC ni amagambo ahinnye y’Igifaransa asobanura Umuryango w’Urubyiruko Gatolika rw’Abanyeshuri. Uyu muryango umaze imyaka irenga 48 ugeze mu Rwanda, aho mu mwaka wa 2027 uzizihiza yubile y’imyaka 50 umaze wemejwe n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda mu 1977. Ukorera cyane mu mashuri yisumbuye, za kaminuza na za seminari nkuru, ukabarizwamo urubyiruko rusaga ibihumbi 10 mu gihugu hose.
Intego ya JEC ishingiye ku burere, guhinduka no guhindura aho turi (Transformation), gukomera ku masezerano (Fidélité) no kwitoza kuba umukristu nyawe uharanira imibanire myiza n’Imana ndetse n’abandi. Uburyo ikoresha bushingiye ku mpfashanyigisho ya Kurora – Gushishoza – Gukora, igamije gufasha urubyiruko kugira uruhare rufatika mu buzima bwa Kiliziya na sosiyete muri rusange
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.