Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: 26 barangije icyiciro cya kabiri cy’Ishuri ry’Ukwemera bahawe impamyabumenyi

Abanyeshuri 26 barangije icyiciro cya kabiri cy’Ishuri ry’Ukwemera rya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, bahawe impamyabumenyi mu muhango wabereye muri Bazilika Nto ya Kabgayi, kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, ubwo Diyosezi ya Kabgayi yasozaga umwaka w’iyogezabutumwa wa 2025–2026, ikanatangiza umwaka mushya wa 2026–2027.

Kabgayi: 26 barangije icyiciro cya kabiri cy’Ishuri ry’Ukwemera bahawe impamyabumenyi
Kabgayi: 26 barangije icyiciro cya kabiri cy’Ishuri ry’Ukwemera bahawe impamyabumenyi

Uyu muhango wabaye mu Gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, aho hanatangijwe ku mugaragaro umwaka mushya w’iyogezabutumwa wa 2026–2027, ufite insanganyamatsiko igira iti “Diyosezi Kabgayi twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe.”

Abahawe impamyabumenyi bigishijwe amasomo 10

Padiri Alexandre Uwizeye, Umuyobozi w’Ishuri ry’Ukwemera muri Diyosezi ya Kabgayi, yashimiye Imana ku bw’uyu munsi w’ibyishimo, avuga ko ari umunsi udasanzwe ku banyeshuri 26 basoje icyiciro cya kabiri cy’iri shuri.

Yavuze ko Ishuri ry’Ukwemera ryashinzwe ku mugaragaro na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa ku wa 17 Kamena 2023, mu ijambo yabwiye abakristu ubwo yahabwaga inkoni ya Gishumba.

Iri shuri rigamije gufasha abakristu kurushaho kumenya no gukomera ku kwemera kwabo, kugira ngo babe abahamya ba Kristu mu buzima bwa buri munsi, aho bari hose ndetse no mu butumwa bashinzwe.

Padiri Uwizeye yavuze ko intego y’Ishuri ry’Ukwemera ari ugufasha abakristu gukura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo, bityo bakarushaho gusobanukirwa ukwemera kwa Kiliziya no kugira uruhare mu iyogezabutumwa.

Iri shuri ryatangiye amasomo ku wa 6 Ukwakira 2024, abanyeshuri bakaba barigaga ku wa Gatandatu, amasaha atandatu kuri buri munsi w’amasomo. Abanyeshuri barangije iki cyiciro bize iminsi 25, binga n’amasaha 150 y’amasomo.

Muri iki cyiciro, abanyeshuri bigishijwe amasomo 10 agamije kubafasha gukomera mu kwemera no gutegurirwa gukora ubutumwa aho Nyagasani abohereza.

Muri ayo masomo harimo Amahame y’ingenzi y’Ukwemera kwa Gikristu, yigishijwe na Padiri Prudence Bicamumpaka; Tumenye Bibiliya, yigishijwe na Padiri Karangwa Hildebrande; Kubaho no kubana, yigishijwe na Myr Alphonse Rutaganda; Dusobanukirwe n’amasakaramentu y’ibanze, yigishijwe na Padiri Prudence Bicamumpaka; ndetse na Liturujiya ya Misa, yigishijwe na Padiri Niyitanga Anatole.

Harimo kandi isomo ryerekeye Kiliziya Umuryango w’Imana, Kumenya Bikira Mariya, Iyogezabutumwa, Amateka ya Kiliziya n’Inyigisho ku madini, yigishijwe n’abapadiri n’abandi bayobozi muri Diyosezi.

Abagore ni bo benshi mu barangije iki cyiciro

Muri aba banyeshuri 26 bahawe impamyabumenyi, harimo abagabo batandatu n’abagore 20. Muri bo, bane ni abiyeguriye Imana, mu gihe abandi 22 ari abayoboke b’abalayiki.

Baturuka muri Paruwasi zitandukanye za Diyosezi ya Kabgayi. Paruwasi ya Kabgayi ni yo yatanze umubare munini w’abanyeshuri, 18, hakurikiraho Gitarama ifite bane, mu gihe Gitare, Ngamba, Ruyenzi na Kirambi buri imwe yatanze umunyeshuri umwe.

Ku bijyanye n’amashuri basanzwe barangije, 17 muri bo bize Kaminuza, mu gihe icyenda bize amashuri yisumbuye.

Padiri Alexandre Uwizeye yavuze ko imibare igaragaza ko Ishuri ry’Ukwemera rimaze kugera ku bakristu baturuka mu bice bitandukanye bya Diyosezi, kandi ko urugendo rwo kuriteza imbere rugomba gukomeza.

“Urugendo rw’Ishuri ry’Ukwemera rurakomeje”

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Padiri Alexandre Uwizeye yasabye abakristu gukomeza gushyigikira Ishuri ry’Ukwemera, avuga ko hakenewe inama, isengesho ndetse n’ubufasha bufatika.

Ati “Urugendo rw’Ishuri ry’Ukwemera rurakomeje kandi inkunga yanyu irakenewe. Dukeneye inama, dukeneye isengesho n’ubufasha bufatika nabwo turabukeneye.”

Padiri Uwizeye yavuze ko iri shuri rimaze kugera ku rwego rufasha abakristu baturuka muri za Paruwasi zitandukanye, bityo ko hakenewe uburyo burambye bwo kurishyigikira.

Ati “Burya ishuri risaba ibintu byinshi, murumva ko rigeze mu maparuwasi yose. Njya ndota hagiyeho ikigega cyo gufasha no gushyigikira Ishuri ry’Ukwemera. Ni ugusenga icyo kigega kikazajyaho, ishuri rigakomeza gutera intambwe nziza kandi nyinshi.”

Yashimiye kandi abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri, abashimira uburyo bakurikiranye amasomo, nubwo bayigaga mu gihe gito buri kwezi.

Ati “Bavandimwe mwahawe impamyabumenyi, ndabashimira mbikuye ku mutima uburyo mwakurikiye neza amasomo. Wikendi eshatu mu kwezi ntabwo ari nkeya.”

Padiri Uwizeye yabibukije ko guhabwa impamyabumenyi bitagomba gufatwa nk’iherezo ry’urugendo rwabo rwo kwiga no gukura mu kwemera.

Yabasabye gukomeza kwihugura, gusoma Ijambo ry’Imana no gushaka ibindi bitabo bibafasha gusobanukirwa ukwemera kwa Kiliziya, ndetse no gukurikirana ibiganiro bibafasha mu buzima bwabo bwa gikristu.

Ati “Ariko rero nubwo muhawe impamyabumenyi, ntabwo urugendo rurangiye. Turabashishikariza rero gukomeza kwihugura, musoma Bibiliya, musoma Gatigisimu, mugashaka ibindi bitabo, mugakurikira ibiganiro kuri Radio Maria Rwanda.”

Yabasabye kandi kutareka ubumenyi bahawe ngo bugume mu bitabo gusa, ahubwo ko bukwiye kubahindurira ubuzima no kubafasha gukora neza ubutumwa bashinzwe muri Kiliziya no muri sosiyete.

“Ubumenyi twahawe ntibugomba kuguma mu bitabo”

JMV Uwitonze, umunyamakuru wa Radio Maria Rwanda uri mu banyeshuri 26 bahawe impamyabumenyi, yavuze ko kurangiza amasomo ari intangiriro y’urundi rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Mu izina rya bagenzi be, yavuze ko ubumenyi bahawe bugomba kubafasha mu buzima bwabo no mu butumwa butandukanye bakora.

Ati“Uyu munsi mu gihe duhabwa impamyabumenyi ndetse n’ubutumwa bwo gushyira mu bikorwa ibyo twize, dutangiye ikindi cyiciro cy’urugendo. Turifuza ko ubumenyi twahawe butaguma mu bitabo, bugomba kudufasha mu buzima bwacu n’ubutumwa butandukanye dukora.”

Yavuze ko barangije amasomo bafite icyifuzo cyo gukomeza gukomera mu kwemera kwabo no gufasha abandi kumenya Kristu na Kiliziya.

Ati “Turizeza Umwepiskopi wacu wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi gukomeza ukwemera kwacu no gufasha abandi kumenya Kristu na Kiliziya.”

Umwepiskopi yasabye abapadiri n’abihayimana kugira uruhare muri iri shuri

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Misa yo gusoza umwaka w’iyogezabutumwa no gutangiza umushya, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yashishikarije abapadiri n’abihayimana kugira uruhare mu Ishuri ry’Ukwemera.

Yabasabye gukomeza kurishyigikira kugira ngo rigere ku bakristu benshi kandi ribafashe kurushaho gusobanukirwa ukwemera kwabo.

Ati “Basaserdoti namwe bihayimana, ndabasabye mugire uruhare muri iri shuri ry’Ukwemera.”

Ubu butumwa bw’Umwepiskopi buje mu gihe Diyosezi ya Kabgayi ikomeje gushyira imbere gahunda zo gufasha abakristu gukura mu kwemera no kurushaho kugira uruhare mu butumwa bwa Kiliziya.

Gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cy’Ishuri ry’Ukwemera byabaye mu birori byo gusoza umwaka w’iyogezabutumwa wa 2025–2026 no gutangiza umwaka mushya wa 2026–2027 muri Diyosezi ya Kabgayi.

Umwaka mushya w’iyogezabutumwa wa 2026–2027 watangijwe ufite insanganyamatsiko igira iti“Diyosezi Kabgayi twubake Umuryango w’Imana ugenderahamwe.”

Ni insanganyamatsiko ihamagarira abakristu gukomeza kubaka Kiliziya nk’Umuryango w’Imana, bagendera hamwe mu kwemera, mu bumwe no mu butumwa, buri wese akagira uruhare mu kubaka no guteza imbere Kiliziya muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ku banyeshuri 26 bahawe impamyabumenyi, kurangiza iki cyiciro rero ni intambwe nshya ibinjiza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, mu gihe Ishuri ry’Ukwemera rikomeje urugendo rwo guhugura abakristu no kubafasha gukura mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo.

Padiri Alexandre Uwizeye, Umuyobozi w'Ishuri ry'ukwemera
Padiri Alexandre Uwizeye, Umuyobozi w'Ishuri ry'ukwemera
Abashoje amasomo bashimiwe ubwitange bwabaranze
Abashoje amasomo bashimiwe ubwitange bwabaranze
Abashoje amasomo bahawe Certificate na Bibiliya
Abashoje amasomo bahawe Certificate na Bibiliya
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose