Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kabgayi: Nyuma y’imyaka isaga itatu nta Gisonga, Padiri Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi

Mu Misa y’Amavuta Matagatifu yabereye muri Diyosezi ya Kabgayi kuri uyu wa 01 Mata 2026, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Myr Baltazar Ntivuguruzwa, yatangaje ku mugaragaro ko Padiri Jean de Dieu Hodari yatorewe kuba Igisonga cy’Umwepiskopi (Vicaire Général) wa Diyosezi ayobora.

Kabgayi: Nyuma y’imyaka isaga itatu nta Gisonga, Padiri Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi
Kabgayi: Nyuma y’imyaka isaga itatu nta Gisonga, Padiri Hodari yatorewe gufasha Umwepiskopi

Iri tangazo ryakiriwe n’ibyishimo n’imbaga y’abakristu bari bitabiriye iyo Misa, igizwe n’abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki, ndetse n’urubyiruko. Ni icyemezo kigaragaza icyizere Umwepiskopi afitiye Padiri Hodari mu kumufasha kwegera no kunoza ubutumwa bwa gishumba muri Diyosezi.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda, Myr Balthazar yagaragaje ko yishimiye cyane kwemera kw’uyu musaseridoti, nyuma y’igihe cyo kubitekerezaho no kubisengera.

Yakomeje agaragaza ko iri tora ryatangarijwe imbaga y’Imana kandi rikakirwa neza n’abakristu, anasaba ko Padiri Hodari azahabwa ubufasha bukenewe muri uwo murimo mushya.

Ati “Nabitangarije rero imbaga y’Imana: abasaseridoti, abihayimana, Abalayiki ndetse n’urubyiruko. Nishimiye rero ko nabo babyakiranye ibyishimo. Akeneye nawe gushyigikirwa, namubwiye ko nzamuba hafi kuko rwose namutoye kugira ngo dufatanye ubutumwa bwe. Biranshimishije rero kumva ko n’abakristu byabashimishije nabo.”

Myr Balthazar yanagarutse ku burambe bwa Padiri Hodari, amugaragaza nk’umusaseridoti umaze igihe kinini mu murimo wa Kiliziya kandi wagaragaje ubushobozi mu nzego zitandukanye.

Yagize ati “Ni umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi, basanzwe bamuzi n’ubwo yari amaze imyaka mu butumwa ahandi ariko basanzwe bamuzi. Ni umusaseridoti wabaye mu burezi, haba muri Seminari Nto ya Kabgayi, yakoze mu maserivisi anyuranye haba hano muri Diyosezi ya Kabgayi yewe ndetse no ku rwego rw’Inama Nkuru y’Abepiskopi. Yabaye umunyamabanga mukuru w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda.”

Yakomeje agaragaza icyizere afitiye uyu musaseridoti mu gukomeza umurimo wa gishumba, by’umwihariko mu gufasha abasaseridoti bato no gukomeza ibikorwa bya Diyosezi.

Ati “Abakristu baramuzi cyane, ahubwo bibazaga aho muri ino myaka ishize yari ari. Ndizera yuko nk’uko yafashe ingabire y’Imana mu gihe cyashize akora ubutumwa hano muri Diyosezi ya Kabgayi, nk’uko asanze abenshi mu basaseridoti yareze, dufite abasaseridoti bakiri bato bamunyuze mu biganza, ndumva rwose yisanga kandi n’abo asanze baramuzi bazafatanya mu butumwa ahawe.”

Padiri Jean de Dieu Hodari asanzwe ari umusaseridoti wamenyekanye mu murimo w’uburezi n’ubuyobozi. Yabaye umuyobozi mu Iseminari Nto ya Kabgayi, anaba Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.

Mbere yo guhabwa izi nshingano nshya, Padiri Jean de Dieu Hodari yabarizwaga mu muryango w’abamonaki witwa Cistercians of the Strict Observance , umwe mu miryango y’abihayimana izwiho kuba mu buzima bwo kwitandukanya n’isi, gusenga no gukora. Yari atuye mu rugo rwabo rw'i Abbey of Gethsemani, monasiteri yashinzwe mu mwaka wa 1848 ikaba ari yo ikuze kurusha izindi z’Abatrapisti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ugutorwa kwe kuje gusubiza icyuho cyari kimaze imyaka itatu muri Diyosezi ya Kabgayi idafite Igisonga cy’Umwepiskopi. Uheruka kuri uwo mwanya yari Myr Papias Musengamana, ubu uyobora Diyosezi ya Byumba.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose