Kabgayi: Paruwasi ya Kigoma yizihije Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe
Paruwasi ya Kigoma, imwe mu zigize Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yahimbaje Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe, mu birori byabaye ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2026, bibimburirwa n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi.
Iyi Yubile yabaye umwanya wo gushimira Imana ku bw’imyaka 50 Paruwasi imaze mu murimo w’iyogezabutumwa, gusubiza amaso inyuma ku mateka yayo no gutegura urugendo rw’imyaka iri imbere.
Mu butumwa yagejeje ku bakristu ba Paruwasi ya Kigoma, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yabifurije Yubile nziza, ashimangira ko imyaka 50 ishize ari imyaka irimo ubuhamya, ukwemera, ubwitange n’urukundo.
Ati “Iyi myaka 50 ni imyaka y’ubuhamya, ukwemera, ubwitange n’urukundo. Ni imyaka y’amateka y’abakristu bubatse Kiliziya idashingiye ku mabuye gusa, ahubwo ishingiye ku mitima yakiriye Yezu Kristu, imitima ikunda Imana, ikunda Kiliziya, ikunda abandi.”
Umwepiskopi wa Kabgayi yashimiye abakristu bose bagize uruhare mu kubaka Paruwasi ya Kigoma, baba abariho ndetse n’abatabarutse, abapadiri, abihayimana n’abalayiki bagize uruhare mu kwamamaza Inkuru Nziza.
Yb’umwihariko, yashimiye Padiri Fraipont Ndagijimana, washinze HVP Gatagara mu 1960, ikigo cyagize uruhare rukomeye mu mateka ya Paruwasi ya Kigoma.
Musenyeri Ntivuguruzwa yavuze kandi ko Yubile idakwiye gufatwa nk’igihe cyo kwizihiza gusa, ahubwo ko ari umwanya wo kwisuzuma no gukomeza urugendo rw’ukwemera.
Ati “N’ubwo Yubile ari igihe cyo gushimira Imana, ni n’igihe cyo gusubiza amaso inyuma. Aho tutitwaye neza tukigaya, tugasaba imbabazi kandi tukiyemeza kurushaho gukura mu kwemera no mu rukundo.”
Padiri Vincent Uwizerwa, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Kigoma, yavuze ko imyaka 50 ari urugendo rwaranzwe n’ibyishimo n’imbogamizi, ariko ko Imana yakomeje kuyiherekeza.
Ati “Imyaka 50 ni imyaka myinshi. Ni urugendo rw’ubuzima, ukwemera, imvune, amizero, ibyishimo, intsinzi n’imbogamizi. Gusa ikiduteye ishema ni uko muri iyi myaka yose, Imana itigeze idutererana.”
Padiri Uwizerwa yavuze ko Yubile ari umwanya wo kureba aho Paruwasi yavuye, aho igeze ndetse no gutegura neza aho igana.
Yashimiye abakristu bose n’abafatanyabikorwa bagize uruhare mu gutegura Yubile, avuga ko imyaka 50 ishize ikwiye kuba intangiriro y’urundi rugendo rwo kwiyubakira Kiliziya.
Ati “Uyu munsi ni intangiriro y’indi myaka 50 y’umugisha, ukwemera n’ukwitangira Kiliziya. Ni yo mpamvu tugira tuti ‘Dushimire Imana... twiyemeza gukomeza urugendo.’”
Abakristu biyemeje gukomeza kubaka Kiliziya
Emmanuel Muyoboke, Perezida w’Inama Nkuru ya Paruwasi ya Kigoma, yavuze ko abakristu bishimiye cyane kugera ku myaka 50, cyane ko bamaze igihe bategereje uyu munsi. Ati “Twajyaga tujya mu zindi paruwasi aho babaga bizihije ibirori nk’ibi, maze tukavuga tuti ‘Ese iwacu ho bizahagera ryari?’ None dore wa mwana yakuze, yuzuye ingobyi. Wa munsi twari dutegereje wageze.”
Yavuze ko abakristu ba Paruwasi ya Kigoma biteguye gukomeza kugira uruhare mu kubaka Kiliziya, barushaho gusenga, kwakira amasakaramentu no gukurikiza Ivanjili. Ati“Twiyemeje kugerageza kuba abakristu beza, basenga, bahabwa amasakaramentu kandi bakurikiza Ivanjili.”
Abakristu kandi biyemeje gukomeza kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika, amakorari n’andi makoraniro abafasha gukura mu kwemera, kwima amatwi inyigisho z’ubuyobe n’izitanya Abanyarwanda, ndetse no gushyigikira imishinga iteza imbere Paruwasi na Kiliziya muri rusange.
Amateka ya Paruwasi ya Kigoma atangirira mu 1975, ubwo Musenyeri Yohani Batisita Gahamanyi yafashe icyemezo cyo kuyishinga, icyo gihe ikitwa Paruwasi Gatagara.
Padiri Léon Munyantore ni we wabaye Padiri Mukuru wayo wa mbere, ageze i Gatagara ku wa 30 Ukwakira 1975. Inyandiko zemeza ishingwa ryayo zasinywe ku wa 7 Mutarama 1976, ari na wo munsi ufatwa nk’itariki yemewe y’ishingwa rya Paruwasi.
Mbere y’uko iba Paruwasi, Gatagara yari santarari ya Misiyoni ya Nyanza, Diyosezi ya Butare, ikitabwaho cyane na Padiri Fraipont Ndagijimana, wari warashinze HVP Gatagara mu 1960.
Paruwasi yashinzwe mu rwego rwo kwegera abakristu batabashaga kugera i Nyanza, cyane cyane abafite ubumuga, ndetse no gufasha Padiri Fraipont wari ufite inshingano zo gukurikirana HVP Gatagara na santarari ya Gatagara.
Mu 1992, nyuma y’impinduka ku mbibi za Diyosezi ya Kabgayi n’iya Butare, Paruwasi Gatagara yaje kujya muri Diyosezi ya Kabgayi.
Ku wa 13 Nzeri 1993, hafashwe icyemezo cyo gutandukanya Paruwasi n’ikigo cya HVP Gatagara. Ni muri icyo gihe kandi izina rya Paruwasi rihinduka, iva kuri Gatagara yitwa Paruwasi ya Kigoma.
Kuva icyo gihe, Paruwasi ya Kigoma yakomeje urugendo rwayo rw’iyogezabutumwa, kugeza ubwo yizihije imyaka 50 kuva ishinzwe.
Yubile y’imyaka 50 yabaye umwanya wo guha agaciro umurage w’abayibanjirije, gushimira Imana ku byagezweho no kongera kwiyemeza gukomeza urugendo rw’ukwemera, ubwitange n’urukundo
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.