Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Kardinali Ambongo: Ikoreshwa ribi ry’umutungo kamere biri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika

Kardinali Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yagaragaje ko ubusumbane bukabije, imiyoborere mibi n’imicungire idahwitse y’umutungo kamere ari byo shingiro ry’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi bikomeje kwiyongera mu bihugu byinshi bya Afurika.

Kardinali Ambongo: Ikoreshwa ribi ry’umutungo kamere biri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika
Kardinali Ambongo: Ikoreshwa ribi ry’umutungo kamere biri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika

Mu kiganiro yagiranye na Vatican News nyuma ya konsistwari( inama nkuru y'abakaridinali) yabereye i Roma, Kardinali Ambongo yavuze ko n’ubwo hari ibihugu bike bya Afurika aho demokarasi ikora neza, muri rusange “demokarasi iracyari inyuma, no kubana mu mahoro biracyari inyuma.” Yongeyeho ko iki kibazo kitagarukira kuri Afurika gusa, avuga ko “ari nk’umuyaga uri kwihuta ku isi yose.”

Agaruka ku mahirwe n’ibigeragezo byaranze umwaka wa 2025, aho habaye ihirikwa ry’ubutegetsi n’igeragezwa ryabwo mu bihugu bitandukanye, Arikiyepiskopi wa Kinshasa yavuze ko ibyo byose bigaragaza ko imiyoborere yananiwe. Ati “Aya mahirikwa y’ubutegetsi agaragaza neza ko imikoreshereze y’ubutegetsi yagenze nabi muri Afurika.”

Kardinali Ambongo yavuze ko abahirika ubutegetsi akenshi baba ari “abantu bumva barenganyijwe, bumva ko umutungo w’igihugu usaranganywa n’agatsiko gato k’abantu, mu gihe rubanda nyamwinshi nta cyo babona.” Yongeyeho ko kugira ngo hirindwe ihirikwa ry’ubutegetsi, ari ngombwa “gusubira ku micungire irimo uburinganire mu gusaranganya umutungo w’uyu mugabane wacu,” ndetse no gushyiraho “ubutegetsi bwubaha kandi burengera uburenganzira bwa buri wese mu butabera.”

Uyu Mukardinali wo muri Congo yavuze ko mu bihugu byinshi bya Afurika, politiki yagizwe igikoresho cyo gushaka ubutegetsi n’ubukire. Ati “Bigaragara ko mu bihugu byacu byinshi, icy’ingenzi uyu munsi ari ubushake bwo kugira ubutegetsi.” Yongeraho ko abakomeye “bahatira abakene ibyo bashaka,” kandi ko “ikintu cyonyine gifite agaciro ari ubutunzi.”

Yagaragaje impungenge z’uko gushaka ubutunzi bikorwa kenshi hatitawe ku nyungu za rubanda nyamwinshi. Ati “Turiteguye kujya gushaka ubu butunzi dukoresheje inzira iyo ari yo yose,” akomeza avuga ko iyo bubonetse, “bukoreshwa mbere na mbere ku nyungu zacu bwite, iz’imiryango yacu n’amatsinda yacu, naho rubanda nyamwinshi bagatereranwa.”

Ibi, nk’uko yabivuze, byateje “ubusumbane bukabije hagati y’abafite n’abadafite,” aho “abafite akenshi baba ari abo mu butegetsi,” mu gihe abandi “bajugunywa mu bukene bukabije.” Yavuze ko ibi ari “imwe mu mpamvu nyamukuru zitera amakimbirane menshi muri Afurika uyu munsi.”

Kardinali Ambongo, yanagarutse ku kibazo cy’umutungo kamere, agaragaza ko Afurika ikunze gufatwa n’amahanga nk’ahantu ho kuvoma ibikoresho by’ibanze. Yibukije amagambo ya Papa Fransisko yavugiye i Kinshasa, aho yavuze ko Afurika ifatwa “nk’isoko ry’amabuye y’agaciro n’ibikoresho by’ingenzi byifashishwa mu nganda kugira ngo hagire abigira indashyikirwa ku isi.”

Nubwo yashimangiye ko gucukura umutungo kamere ubwabyo atari ikibazo, Kardinali Ambongo yanenze uburyo bikorwa. Ati“Hari ubwo bakoresha bamwe mu Banyafurika kugira ngo babone ayo mabuye n’uwo mutungo, ariko bigakorwa ku nyungu zabo bwite, aho kuba ku nyungu z’abaturage bose.” Yaburiye ko “igihe cyose iyo sisitemu izakomeza gutyo, intambara zizahora zihari.”

Nubwo hari izo mbogamizi zose, Kardinali Ambongo yasoje atanga ubutumwa bw’icyizere n’ihumure. Yasabye Abanyafurika “kutigera bacika intege, kudacika intege ngo batererane umugabane wabo,” ahubwo bagakomeza kwizera ko bashobora guhindura amateka yabo. Ati“Tugomba kwiringira ko dushobora guhindura icyerekezo cy’amateka. Ejo hazaza h’uyu mugabane biterwa namwe, biterwa natwe.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose