Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Ambongo asaba abanyafurika kwishyira hamwe mu kurengera ibidukikije

Fridolin Karidinali Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba na Perezida w’Inama y’Amakongere y’Abepisikopi ba Afurika na Madagasikari (SECAM), yasabye Abakristu n’abaturage ba Afurika bose kwishyira hamwe mu kongera ubumenyi n’ubukangurambaga ku kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Karidinali Ambongo asaba abanyafurika kwishyira hamwe mu kurengera ibidukikije
Karidinali Ambongo asaba abanyafurika kwishyira hamwe mu kurengera ibidukikije

Ibi yabigarutseho ku itariki ya 20 Mutarama, mu nama mpuzamahanga yerekeye Ibidukikije n’Imibereho myiza y’Ibyaremwe yabereye muri Arikidiyosezi Gatolika ya Cotonou muri Benin, ku kigo cya Kaminuza Gatolika ya Afurika y’Uburengerazuba (UCAO-CUWA).

Karidinali Ambongo yagaragaje ko n’ubwo Afurika ari umugabane uhumanya ikirere ku kigero gito ugereranyije n’indi migabane, ari wo ugirwaho ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Yagize ati“Afurika uyu munsi ifatwa nk’umugabane uhumanya gake, ariko ni wo wibasirwa cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere. Ni yo mpamvu iki gitekerezo cya Arikiyepiskopi wa Cotonou ari ingenzi mu gukangurira Afurika yose kwitwararika iki kibazo.”

Yakomeje avuga ko n’ubwo ibigo binini bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku mashyamba biri mu byangiza cyane ibidukikije, abaturage na bo bafite uruhare bagomba kwemera no gukosora. “Nta gushidikanya ko abahumanya cyane ari ibigo bikomeye by’ubucukuzi n’ibindi byangiza ibidukikije, ariko natwe nk’abantu dufite uruhare rwacu.”

Perezida wa SECAM yashimangiye ko ari ngombwa kwimakaza umuco wo kumva ko abantu bose ari abavandimwe, kandi ko buri wese akwiye kubona umwanya mu muryango mugari w’abantu. Yavuze ko n’ibihe bya politiki bigoye, nko kugerageza guhirika ubutegetsi biherutse kuba muri Benin, bitanga ubutumwa butari bwiza, ari na yo mpamvu hakenewe ibikorwa byimakaza ubumwe n’amahoro.

Karidinali Ambongo yashimye cyane igikorwa cyatangijwe na Arikiyepiskopi wa Cotonou, Roger Houngbédji, avuga ko ari urugero rudasanzwe rwo kuva mu magambo no mu nyandiko, rugashyirwa mu bikorwa. Yagize ati“Kuhagera ni ukugira ngo mbashime, kandi mpamye aya mahitamo ya Kiliziya muri Afurika , ahuje n’icyerekezo cya Kiliziya Gatolika ku isi hose.”

Yahamagariye impinduka mu mitekerereze, aho ubukungu, ubuhinzi n’imibanire n’ibidukikije byashingirwa ku nyungu rusange z’abana bose b’Imana, by’umwihariko abakene n’abatagira kivurira.

Iyi nama iri kubera muri Binin kuva ku wa 20 kugeza ku wa 22 Mutarama, yitabiriwe n’abashakashatsi, abarimu ba kaminuza n’abafata ibyemezo baturutse hirya no hino ku isi, baganira ku buryo bushya bwo kurengera ibidukikije, bahereye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ibidukikije byuzuye bigamije kubungabunga ubuzima n’imibereho myiza y’Ibyaremwe.”

Mu ijambo ryo kwakira abashyitsi, Arikiyepiskopi Houngbédji yagaragaje uburemere bw’ikibazo cyugarije isi, aho iterambere rishingiye ku gukoresha nabi umutungo kamere no kwirengagiza ubutabera n’ubuvandimwe bw’abantu.

Yasoje ashimangira ko Kiliziya ifite inshingano zo kumurikira imitima y’abantu, guhuza ubumenyi, no kwibutsa ko Ibyaremwe atari umutungo w'abantu bwite, ahubwo ari impano Imana yaduhaye ngo tuyirinde kandi tuyibungabunge.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose