Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Ambongo “Ni gute amasezerano ya Washington yasinywa, Uvira igafatwa n’inyeshyamba mu cyumweru kimwe gusa?

Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, yabigarutseho mu butumwa yatanze kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025, mu gusoza Inama rusange ya 15 y’Ishyirahamwe ry’Inama z’Abepisikopi bo muri Afurika yo hagati (ACEAC). Iyo nama yari imaze iminsi itatu ibera I Kinshasa, yitabiriwe n’abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo

Karidinali Ambongo “Ni gute amasezerano ya Washington yasinywa, Uvira igafatwa n’inyeshyamba mu cyumweru kimwe gusa?
Karidinali Ambongo “Ni gute amasezerano ya Washington yasinywa, Uvira igafatwa n’inyeshyamba mu cyumweru kimwe gusa?

Agaruka ku masezerano yashyizweho umukono ku itariki ya 4 Ukuboza 2025 i Washington, hagati ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi, na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ku buyobozi bw’umuhuza ari we Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, Karidinali Fridolin Ambongo yagaragaje impungenge zikomeye ku kamaro n’ingaruka zayo ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Yagize ati « Amasezerano adashingiye ku mibereho n’ukuri ku butaka bw’abaturage ntashobora kuzana amahoro arambye ».

Karidinali Ambongo yibajije uko byasobanurwa ko, mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ayo masezerano amaze kwemezwa, umujyi wa Uvira wahise ufatwa n’inyeshyamba, ibintu byerekana ko ayo masezerano atagize ingaruka zifatika mu guhagarika imirwano no kurinda abasivili.

Yagize ati « Twasobanukirwa dute ko mu gihe kitarenze icyumweru amasezerano ya Washington amaze kwemezwa, umujyi wa Uvira uhita ufatwa n’inyeshyamba? »

Yakomeje ashimangira ko ayo masezerano ya Washington, kimwe n’izindi gahunda mpuzamahanga zagambiriye gukemura ikibazo cya Kongo, zifite aho zigarukira, kuko akenshi zikorwa Abanyekongo ubwabo batabigizemo uruhare, kandi zigasa n’aho zidaha agaciro ikibazo cy’isahurwa ry’umutungo kamere wa Kongo, nyamara ari wo ntandaro y’amakimbirane menshi yo mu karere.

Yagize ati « Ibiganiro bidakozwe abaturage ba Kongo babigizemo uruhare, kandi bidaha agaciro isahurwa ry’umutungo wacu, ntibishobora gukemura ikibazo cyacu ».

Ku bw’izo mpamvu, Karidinali Ambongo yavuze ko ibi bigaragaza akamaro ka gahunda yatangijwe n’abepisikopi Gatolika muri Congo ( CENCO) bafatanyije n’abapasiteri b’amatorero ya gikristu muri Kongo (ECC), igamije gushyiraho amasezerano y’imibereho rusange (pacte social) agamije amahoro arambye n’imibanire myiza hagati y’abaturage, haba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati « Dukeneye amasezerano y’imibereho rusange ashingiye ku ruhare rw’abaturage n’ubwumvikane bw’Abanyekongo ubwabo ».

Yasoje agaragaza ko, muri iki gihe igihugu n’akarere biri kunyuramo, ayo masezerano y’imibereho rusange yagaragara nk’inzira y’ingenzi kandi idashobora kwirengagizwa yo kugera ku mahoro nyakuri, arambye kandi ashingiye ku kuri, ubutabera no ku ruhare rw’abaturage ubwabo.

Yagize ati « Uyu munsi, iyi pacte social ni yo nzira idashobora kwirengagizwa iganisha ku mahoro nyakuri kandi arambye mu karere kacu ».

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose