Karidinali Ambongo yasabye gusabira no guhumuriza abaturage ba Uvira bahangayikishijwe n’ingaruka z’intambara n’imipaka ifunze
Karidinali Fridolin Ambongo Besungu, Arkiyepiskopi wa Kinshasa, yasabye gusabira no guhumuriza abaturage bo mu mujyi wa Uvira, wibasiwe n’intambara, aho benshi batabashije guhunga kubera ubushobozi buke n’ifungwa ry’imipaka.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 14 Ukuboza 2025, ubwo yasozaga Inteko Rusange ya 15 y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC), yari imaze iminsi itatu ibera i Kinshasa, ihuje Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku itariki ya 9 Ukuboza 2025, umujyi wa Uvira, uri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wafashwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mirwano ikaze yahuje uwo mutwe n’ingabo za leta n’abo bafatanya . Ifatwa rya Uvira ryakurikiwe n’umubare munini w’impunzi n’abarokotse intambara, aho byibuze abaturage 200,000 bahungiye mu bihugu bituranyi cyangwa mu bice bindi by’intara bitewe n’impungenge z’umutekano.
Agaragaza uburemere bw’ibihe akarere k’Ibiyaga Bigari karimo, Karidinali Ambongo yavuze ko Inteko Rusange y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda, u Burundi na DRC yaberaga i Kinshasa, yateranye mu gihe igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bihe bikomeye by’umutekano mucye, by’umwihariko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane mu mujyi wa Uvira.
Yavuze ko ihohoterwa n’intamabara bikomeje kwiyongera bifite ingaruka zikomeye ku baturage, bamwe muri bo bakaba barahitanwe n’intambara, abandi bagasigara mu buzima bwuzuyemo ubwoba n’akaga.
Ati “Bavandimwe, nk’uko mubizi, iyi Nteko Rusange ya 15 yari iteranye mu bihe bikomeye by’intamabara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ifatwa ry’umujyi wa Uvira ryahitanye abantu kandi rishyira mu kaga gakomeye ubuzima bw’abaturage.”
Karidinali Ambongo Yavuze ko abaturage ba Uvira bari mu buzima bugoye cyane, aho benshi basigaye mu mujyi badashoboye guhunga kubera ubukene n’ifungwa ry’imipaka.
Ati “Abaturage benshi batabashije guhunga kubera ubushobozi buke no gufungwa kw’imipaka, bari mu rungabangabo n’ubwoba bwatewe n’intambara. Mu bihe nk’ibi, Kiliziya ntishobora guceceka cyangwa ngo yemere ibi bibazo.”
Karidinali Ambongo yashimangiye ko mu bihe by’intambara n’ihohoterwa, Kiliziya ifite inshingano yo kuba hafi y’abababaye, ikabagezaho ihumure n’icyizere. Yavuze ko igikorwa cya mbere cy’abepiskopi ari uguhindukirira Imana.
Ati “Igikorwa cyacu cya mbere nk’Abepiskopi ni ugusaba Imana gutabara akarere kacu, gutabara abahuye n’akaga no guhumuriza imiryango yabuze abayo. Muri iri sengesho, turafatanya n’abaturage bose b’Imana bo mu bihugu byacu bitatu, u Rwanda, u Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yagarutse by’umwihariko ku ruhare rw’abantu bitangira Imana n’abayo, abakomeje kuba hafi y’abaturage mu bice byibasiwe n’intambara, barimo n’abo muri Uvira. Ati “Mu bice byugarijwe cyane by’akarere kacu, abantu bitangiye Imana baba ari ingenzi mu gutanga icyizere n’amahoro hagati mu makimbirane n’intamabara. Kubera kuba hafi abakene, kwanga ihohoterwa no kubaho mu bwiyoroshye, baba ikiraro cy’ubuvandimwe hagati y’abaturage, bakaba n’abubatsi b’amahoro adafite intwaro kandi agira imbaraga zo guhindura imitima.”
Mu butumwa bwe kandi , Karidinali Ambongo yibukije ko amahoro ashoboka, anasaba abashumba n’abayobozi gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bahumurizwe kandi bafashwe , by’umwihariko abo muri Uvira.
Ati “N’iyo ikigero k’ihohoterwa n’intambara cyaba kiri hejuru , amahoro arashoboka. Dukomereye kuri icyo cyizere, natwe nk’abashumba dufite inshingano yo gukoresha inzira zose zishoboka kugira ngo dufashe abayobozi bafite inshingano zo kuyobora abaturage bacu gufata ingamba zituma amahoro agaruka mu karere kacu k’Ibiyaga Bigari.”
Ubu butumwa bwa Karidinali Ambongo buje mu gihe abaturage bo mu mujyi wa Uvira bakomeje kubaho mu bwoba n’ubushomeri, benshi bakaba barabuze uko bahunga intambara. Kiliziya ikomeje gusaba amahanga n’abayobozi kutirengagiza imibabaro y’abaturage basigaye muri uyu mujyi , ahubwo bagashyira imbere ibikorwa byo gutabara, guhumuriza no kugarura amahoro arambye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.