Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu

Ubwo  Abalayiki bo muri Arikidiyosezi ya Kigali bifatanyaga mu guhimbaza yubile y’ubutumwa bwabo ku rwego rw’Arikidiyosezi, yizihirijwe muri paruwasi ya Mutagatifu Pawulo/Gishaka, kuwa 19 Ukwakira 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagarutse ku iperereza riri gukorwa na Kiliziya ku isi ku muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, kugira ngo bazamurwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu.

Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu
Karidinali Kambanda arahamagarira  Abalayiki  gusengera umuryango wa Rugamba Sipiriyani kugira ngo ugezwe ku rwego rw’abahire n’abatagatifu

Karidinali Kambanda yemeje ko uyu muryango wamaze gushyirwa mu rwego rw’abagaragu b’Imana, ari rwo rubanziriza urw’abahire, asaba Abalayiki bo mu Rwanda gukomeza gusenga kugira ngo Imana nibishaka, uyu muryango uzamurwe ku rwego rwo hejuru rw’abahire, ndetse no ku rwa nyuma rw’abatagatifu.

Yibukije ko mu mateka y’ubukristu muri Afurika, abahowe Imana b’i Bugande barimo Karoli Lwanga na bagenzi be, bose bari Abalayiki, nta mupadiri cyangwa uwihayimana urimo. Ibi, nk’uko yabivuze, bigaragaza ko ubutagatifu bushoboka ku balayiki bose bashyize imbere urukundo rw’Imana n’ukwemera.

Karidinali Kambanda yanibukije amagambo y’ihumure yavuzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yasuraga u Rwanda ku itariki ya 8 Nzeri 1990. Muri urwo ruzinduko, Abalayiki bamubajije niba umunyarwanda ashobora kuba umutagatifu, maze abasubiza agira ati “Ubutagatifu ntabwo ari ubw’Abanyaburayi gusa. Namwe ndabonamo abatagatifu cyane cyane Abalayiki. Ndabona ingo z’abatagatifu hano, kandi nzishimira kubona umunyarwanda cyangwa urugo rw’Abanyarwanda rujya mu rwego rw’abahire n’abatagatifu.”

Ayo magambo, nk’uko Karidinali Kambanda yabigarutseho, ngo arimo ubuhanuzi bwatangiye gusohora binyuze mu muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, abashakanye bazwiho kuba abahamya b’urukundo n’ukwemera, ndetse n’abatangije umuryango w’iyogezabutumwa wa Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda.

Ayo magambo, nk’uko Karidinali Kambanda yabigarutseho, ngo arimo ubuhanuzi bwatangiye gusohora binyuze mu muryango wa Rugamba Sipiriyani na Daphrose Mukansanga, abashakanye bazwiho kuba abahamya b’urukundo n’ukwemera, ndetse n’abatangije umuryango w’iyogezabutumwa wa Communauté de l’Emmanuel mu Rwanda.

Karidinali Kambanda yavuze ko iperereza riri gukorwa rigamije gusuzuma ubuzima bw’uyu muryango, uburyo wabaye intangarugero mu kubiba urukundo rw’Imana, no gukomeza ukwemera mu bihe bikomeye by’amateka y’u Rwanda.

Ati “Ubu bamaze gushyirwa mu rwego rw’abagaragu b’Imana, ari rwo rubanziriza urw’abahire. Dusabwa gukomeza gusenga kugira ngo iryo perereza rizagende neza, kandi Imana nibishaka, bazamurwe mu rwego rw’abahire ndetse no ku rw’abatagatifu,”

Yavuze ko ubuzima bw’uyu muryango ari isomo rikomeye ku miryango y’abalayiki, kuko batanze ubuhamya bw’ukwemera n’urukundo mu gihe cyari kigoye cyane , bakarangwa no kubabarira, ubwitange no guharanira ubumwe bw’abakristu.

Mu gutanga icyizere ko n’urugo rw’Abanyarwanda rushobora kuba umutagatifu, Karidinali Kambanda yatanze urugero rw’urugo rwa Louis Martin na Azélie-Marie Guérin, ababyeyi ba Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu, rwagizwe abatagatifu na Papa Fransisko mu mwaka wa 2015.

“Kugeza ubu, hari abatagatifu benshi ku giti cyabo, ariko hari n’imiryango yabaye umwe mu rukundo no mu butagatifu. Ibi byerekana ko n’urugo rwa Rugamba Sipiriyani na Mukansanga rushobora kuba urugero rw’abatagatifu mu Rwanda,”

Mu gusoza, Karidinali Kambanda yibukije Abalayiki ko bafite uruhare rukomeye mu gukomeza ubutumwa bwa Kiliziya, abasaba gukomeza kuba abahamya b’urukundo, ubumwe n’amahoro, no gusengera abalayiki bagenzi babo bari mu nzira y’ubutagatifu.

“Abalayiki muri amaboko akomeye ya Kiliziya. Nimukomeze gusenga no kwitanga, kuko muri mwe harimo abatagatifu b’ejo hazaza,”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose