Karidinali Kambanda arasaba abakristu kuzitabira ari benshi isozwa rya Yubile y'impurirane.
Mu gihe habura iminsi 5 gusa Kiliziya gatolika mu Rwanda ikizihiza ibirori byo gusoza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ivanjiri igeze mu Rwanda, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’inama y’abepesikopi gatolika mu Rwanda arasaba abakristu Gatolika gukomeza kwitegura neza ibi birori bidasanzwe no kuzabyitabira ari benshi. Yubile y'impurirane imaze umwaka urenga ihimbarizwa mu byiciro bitandukanye muri Diyosezi zose, izasorezwa I Kigali muri stade amahoro kuri uyu wa gatandatu tariki 6 Ukuboza 2025.
Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali yageneye abakristu ku wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo 2025 arasaba abakristu kwitegura kuzaza guhimbaza ibirori byo gusoza Yubile y’impurirane ari benshi I Kigali.
Yagize ati '' Tumaze umwaka wose turi mu ngabire ya Yubile y'impurirane, imyaka 2025 Yezu Kristu umukiza wacu avutse ku isi n'imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda. Twagize ibihe bitandukanye byo kuyizihiza muri Diyosezi zo mu Rwanda zose aho tariki ya 10 Gashyantare 2024, twafunguye Yubile ku mugaragaro muri Bazilika nto ya Kabgayi. Twazengurutse amadiyosezi yose twizihiza amasakaramentu n'ibindi byiciro bitandukanye bigize ubutumwa bwa Kiliziya kuri ubu tugeze ku gikorwa gikomeye cyo gusoza iyi Yubile.''
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yaboneyeho gusaba abakristu bose kubigira ibyabo by'umwihariko bagakomeza kwitegura neza . Ati'' Mbere na mbere ni umwanya wo gusenga kugira ngo iki gikorwa kizagende neza, ingabire za Yubile zitahe mu mitima yacu twese zituvugurure mu rugendo rwacu rugana Imana, buri wese abikore mu isengesho rye ry'umwihariko; mu miryangoremezo, no mumasengesho duhuriramo mu matsinda atandukanye nko mu ngo zacu, no mu matsinda y'ubutumwa. Inkunga ya kabiri ikomeye ni ubwitabire, buri mukristu wese ufite imbaraga washobora kugera kuri stade Amahoro arashishikarizwa kuzitabira ibyo birori by'akataraboneka.''
Karidinali Kambanda ashishikariza amaparuwasi yose gutegura abazaza, kubandika no kubategurira uburyo bworoshye bwo kuzagendera hamwe. Yavuze ko iri sozwa rya Yubile ku rwego rw'igihugu nk'ibindi birori bisaba imbaraga nyinshi abasaba kwitanga uko bashoboye bityo imyiteguro igakomeza kugenda neza. Ati '' Gutegura umunsi mukuru nkuriya bisaba imbaraga, dutange inkunga uko tubishoboye kugira ngo imyiteguro irusheho kugenda neza''.
Asoza ubutumwa avuga ko nk'umuryango w'Imana twese Yubile ari iyacu, asaba kuzitabira ari benshi kugira ngo bashimire Imana ineza yayo n'ingabire nyinshi yaduhaye tuyisingize mu byishimo.
Muri iki gihe duhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y'ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ishize inkuru nziza igeze mu Rwanda; Bimwe mubyo Kiliziya Gatolika mu Rwanda yishimira muri iyi Yubile y'impurirane, harimo abihayimana n'abapadiri bakomeje kwiyongera, Paruwasi zikomeje kuvuka hirya no hino, kuba Kibeho ifatwa nk'umurwa mukuru wemewe muri Afurika habereye amabonekerwa ndetse no kuba u Rwanda rwarabonye umukaridinali wa mbere ari we Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na perezida w’inama y’abepisikopi gatolika mu Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.