Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda avuga ko Ukwemera Imana birinda abantu kuba ibyihebe

Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, avuga ku kamaro Ubukristu bwagiriye u Rwanda, yagaragaje ko bwafashije kwigiramo amizero bigatuma batabaho mu kwiheba.

Karidinali Kambanda avuga ko Ukwemera Imana birinda abantu kuba ibyihebe
Karidinali Kambanda avuga ko Ukwemera Imana birinda abantu kuba ibyihebe

Muri iki kiganiro, Karidinali Kambanda yasobanuye ko Ubukristu bwigishije abantu kugira amizero ndetse na nyuma y'urupfu.

Yagize ati “Kimwe mu bintu bihangayikisha umuntu ni ukwibaza ngo amaherezo yanjye ni ayahe? Iyo umuntu amaze kumenya Imana bimuha urumuri rwo kumenya amaherezo ye. Akamenya ko umuntu adaheranwa n’urupfu.”

Nk’uko akomeza abisobanura, iyi Nkuru nziza ni yo yahagurukije Abamisiyoneri, baza muri Afurika bazirikana abantu bari bahari badafite ukwizera ko ubuzima bukomeza.

Karidinali Kambanda avuga ko kutagira ukwizera ari ibintu bibabaje cyane kuko bishobora kugeza umuntu ku kwiyahura.

AtiIyo umuntu abuze ukwemera ni ibintu bibabaje cyane. Bituma umuntu yiyanga kandi akaba ashobora no kwiyahura kuko indunduro yo kubura ukwizera nukwemera ni ukwiyahura.

Akomeza avuga ko ukwemera kwatamye abantu batinyuka ku buryo nurupfu ubwarwo rutabakanga kuko bemera ko ubuzima bukomeza na nyuma yurupfu.

Ibi Karidinali abitangaje mu gihe isi ikomeje kuganzwa no kwirengagiza iyobokamana no guhigika ukwemera.Ibi byahereye mu bihugu byateye imbere, ariko bikaba bigenda bigera no mu bihugu bikiri mu nzira y'Amajyambere.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose