Kwamamaza
KM
Kinyamateka Aheruka

Abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali baba mu Rwanda no mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gutanga inkunga ya Yubile y’imyaka 50

Abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali, baba mu Rwanda ndetse n’abari mu mahanga, bashyiriweho uburyo butandukanye bwo gutanga inkunga y’amafaranga azifashishwa mu myiteguro y’ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 50 iyi Arkidiyosezi imaze ishinzwe. Ibi birori biteganyijwe ku wa 5 Ukuboza 2026, kuri Stade Amahoro i Remera.

Abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali baba mu Rwanda no mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gutanga inkunga ya Yubile y’imyaka 50
Abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali baba mu Rwanda no mu mahanga bashyiriweho uburyo bwo gutanga inkunga ya Yubile y’imyaka 50

Ubu buryo bwo gutanga inkunga bwatangajwe na Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU, ushinzwe umutungo muri Arkidiyosezi ya Kigali akaba ari na we ushinzwe gukusanya inkunga izifashishwa mu myiteguro ya Yubile, ku wa 7 Ugushyingo 2026. Icyo gihe yari kumwe n’urubyiruko rw’iyi Arkidiyosezi muri Paruwasi ya Butamwa, ahatangirijwe ku mugaragaro umushinga wa “50 Years – 50,000 Trees Project”, ugamije gutera ibiti 50.000 mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi ya Kigali.

Padiri Uwamungu yasabye abakirisitu bose, cyane cyane urubyiruko n’abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali baba mu mahanga, kugira uruhare mu myiteguro y’ibi birori, haba mu gutanga inkunga y’amafaranga ndetse no kuzitabira ku bwinshi ibirori nyirizina bizabera kuri Stade Amahoro.

Yagaragaje ko inkunga yatangwa na buri wese, hatitawe ku mubare w’amafaranga afite, kuko buri musanzu ufite agaciro mu gutuma imyiteguro igenda neza, harimo no kubona ubushobozi bwo kwishyura Stade Amahoro.

Mu buryo bwashyizweho bwo gutanga inkunga, abakoresha serivisi za Banki ya Kigali bashobora kuyohereza kuri konti nimero 00040-06946131-97. Abakoresha Mobile Money (MoMo Pay) bashobora gukoresha kode 041010, mu gihe abakirisitu bari hanze y’u Rwanda bashobora gutanga inkunga bifashishije WorldRemit kuri nimero +250789529074.

Mu buryo bwashyizweho bwo gutanga inkunga mu myiteguro ya yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali izabera kuri Stade Amahoro
Mu buryo bwashyizweho bwo gutanga inkunga mu myiteguro ya yubile y'imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali izabera kuri Stade Amahoro

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, Padiri Uwamungu yashimangiye ko imyiteguro ya Yubile ikwiye kurangwa n’ibintu bitatu by’ingenzi, yabumbiye mu magambo agira ati“PPS”, asobanura Pray, Participate and Support, ni ukuvuga gusenga, kwitabira no gushyigikira.

Yagize ati “Tuzabanamo kandi tukabyitegura dukoresheje amagambo atatu navuga ngo PPS, ni ukuvuga Pray, Participate and Support: gusenga, kwitabira no gutera inkunga.”

Yasobanuye ko gusenga ari ingenzi kugira ngo buri mukirisitu azakire Yubile nk’igihe cy’ingabire n’inema z’Imana, kwitabira bikagaragarira mu kuzaza kuri Stade Amahoro ku munsi w’ibirori, naho gushyigikira bikagaragarira mu gutanga umusanzu uko umuntu ashoboye.

Ku bijyanye n’inkunga, Padiri Uwamungu yashimangiye ko nta muntu ukwiye kwitinya kubera ko yaba adafite ubushobozi bwo gutanga amafaranga menshi, kuko n’umusanzu muto ushobora kugira uruhare mu kugera ku ntego.

Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU, ushinzwe umutungo muri Arkidiyosezi ya Kigali akaba ari na we ushinzwe gukusanya inkunga izifashishwa mu myiteguro ya Yubile
Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU, ushinzwe umutungo muri Arkidiyosezi ya Kigali akaba ari na we ushinzwe gukusanya inkunga izifashishwa mu myiteguro ya Yubile

Yagize ati “Inkunga iyo ari yo yose, guhera ku mafaranga magana atanu kugeza ku bihumbi ijana, bitewe n’ubushobozi bwa buri muntu, irakenewe.”

Yashishikarije kandi abakirisitu kuzirikana uruhare Kiliziya yagize mu buzima bwabo, haba mu burezi, mu buvuzi, mu bikorwa by’imibereho myiza, mu kubaka ubusabane no mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere igihugu. Yavuze ko gutanga inkunga ari n'uburyo bwo gushimira ibyiza bakorewe no gufasha kugira ngo ibikorwa byiza Kiliziya ikora bikomeze kugirira akamaro n’abazabikenera mu bihe biri imbere.

Ku bijyanye n’umunsi wo kwizihiza Yubile, Padiri Uwamungu yatangaje ko abakirisitu bazatangira kugera kuri Stade Amahoro guhera saa moya za mu gitondo, hakabaho ibikorwa bitandukanye bizasozwa n’Igitambo cy’Ukaristiya kizaba saa yine, kizahurirwamo n’abashumba ba Kiliziya ndetse n’abandi bashyitsi.

Yasabye ko abakirisitu bo mu maparuwasi yose agize Arkidiyosezi ya Kigali bakangurirwa kwitabira iki gikorwa, bakazazana n’imiryango yabo, inshuti n’abavandimwe. Yagaragaje kandi ko amatsinda n’inzego zitandukanye za Kiliziya, arimo amakorari, abana, abahereza, abanyeshuri, imiryango itandukanye ya Agisiyo Gatolika, Abasaveri, Abaskuti, Legio Mariae n’andi matsinda, akwiye kuzagira uruhare rugaragara muri ibi birori.

Mu rwego rwo gufasha ubutumwa bwa Yubile kugera kuri bose, yasabye abakirisitu gukoresha imbuga nkoranyambaga za Arkidiyosezi, bakurikirana amakuru ajyanye n’imyiteguro ndetse bakayasangiza abandi.

Yasabye abakirisitu n’urubyiruko gufatanya kugira ngo Yubile y’imyaka 50 ibe igikorwa cy’amateka kitazibagirana, kirangwa no gusenga, ubusabane, kwitabira no gushyigikira ubutumwa bwa Kiliziya.

Yubile y’imyaka 50 ya Arkidiyosezi ya Kigali izizihizwa ku wa 5 Ukuboza 2026, muri Stade Amahoro i Remera, ikaba ari umwanya wo gushimira Imana ku rugendo rw’imyaka 50 ishize, ku ngabire yakomeje guha Kiliziya no ku ruhare yagize mu mibereho y’abakirisitu n’umuryango nyarwanda muri rusange

Mu rwego rwo gushyigikira imyiteguro y’iyi Yubile, abakirisitu ba Arkidiyosezi ya Kigali baba mu Rwanda bashobora gutanga inkunga banyuze kuri konti ya Banki ya Kigali nimero 00040-06946131-97 cyangwa bakoresheje MoMo Pay kode 041010. Abari hanze y’u Rwanda bo bashobora kohereza inkunga bifashishije WorldRemit kuri nimero +250789529074. Padiri Jean de Dieu Uwamungu yashishikarije buri mukirisitu kugira uruhare muri iki gikorwa, ashimangira ko nta musanzu muto ubaho, kuko buri wese ashobora gutanga bitewe n’ubushobozi afite, kugira ngo Yubile y’imyaka 50 izizihizwe mu buryo bwihariye ku wa 5 Ukuboza 2026, muri Stade Amahoro i Remera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose