Karidinali Kambanda yagaragaje ko gatanya zisiga abana mu kaga gakomeye
Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Karidinali Kambanda, yagaragaje ko ikibazo cya gatanya gikomeje kuba kimwe mu bibazo bikomeye byugarije umuryango nyarwanda, ashimangira ko ingaruka zabyo ziremereye cyane cyane ku bana.
Yabigarutseho ku wa 28 Mata 2026, mu nama yiga ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda n’uburyo hashyirwa imbaraga mu kubikemura, aho yagaragaje ko umuryango ari ishingiro ry’uburere, urukundo n’umuco, ariko ko muri iki gihe uhanganye n’ibibazo bikomeye.
Karidinali Kambanda yavuze ko mu bibazo bigaragara cyane harimo amakimbirane yo mu ngo, ihohoterwa rikorerwa mu muryango, ndetse n’ibibazo bikarangira bamwe mu bashakanye batandukanye cyangwa hakabaho no kwicana hagati y’abashakanye.
Yakomeje asobanura ko gatanya zidahungabanya gusa abashakanye, ahubwo zigira ingaruka zikomeye ku bana, kuko umwana akenera gukurira mu rukundo n’ubumwe bw’ababyeyi bombi.
Ati “Iyo ababyeyi batanye, abana bo birabica cyane kuko umwana aba akunda se na nyina kandi akabakunda bari hamwe. Ni imbuto y’urwo rukundo, ubuzima bwe bugizwe n’ubwo bumwe bw’urukundo. Iyo rero ruhungabanye, na we biramuhungabanya, biramwica.”
Yagarutse kandi ku kibazo cy’abana baba mu mihanda, bazwi nka ba mayibobo, agaragaza ko benshi muri bo atari impfubyi ahubwo ari abana bahunze imiryango yabo kubera amakimbirane n’isenyuka ry’ingo.
Yagize ati “Bariya bana tubona ba mayibobo, 90% ntabwo ari impfubyi; ni abana bafite ababyeyi ariko babaye ibitambo by’ingo zasenyutse.”
Imibare yatangajwe n'Ikigi k'Igihugu k'Ibarurishamibare(National Institute of Statistics of Rwanda) igaragaza uburemere bw’iki kibazo. Mu mwaka wa 2025, imiryango 2,629 ni yo yahawe gatanya mu nkiko, mu gihe 4,479 yari yayisabye.
Iyo raporo igaragaza ko 41,1% by’abahawe gatanya bari bamaze imyaka itageze ku 10 babana, ibintu byerekana ko ingo nyinshi zisenyuka zitaramara igihe kinini zubatse.
Abenshi mu batandukanye ni abari bamaze imyaka iri hagati y’itanu n’icyenda babana, bangana na 693, mu gihe 545 bari bamaze imyaka ine cyangwa munsi yayo.
Abari bamaze hagati y’imyaka 10 na 14 babana bahawe gatanya ni 530, naho 445 bari bamaze hagati y’imyaka 15 na 19.
Raporo igaragaza kandi ko ingo zimaze igihe kirekire zibana zikunze kuramba, kuko muri zose zahawe gatanya, 18 gusa ari zo zari zimaze imyaka irenga 45.
Kiliziya Gatolika ikomeje gushimangira ko umuryango ari inkingi ya mbere y’iterambere rya muntu n’iry’igihugu, ikibutsa abashakanye ko urukundo, ubwumvikane, imbabazi n’ubworoherane ari inkingi zo kubaka urugo rukomeye.
Mu rwego rwo gukumira ikibazo cya gatanya n’isenyuka ry’ingo, abashakanye bahamagarirwa gushimangira ibiganiro, gushaka ubujyanama igihe havutse ibibazo, no guha abana uburere buboneye bubafasha gukurira mu muryango utekanye
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.