Karidinali Kambanda yari mu Bakaridinali basaga 178 bitabiriye Inteko Idasanzwe i Vatikani
Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), yari umwe mu Bakaridinali basaga 178 bari bitabiriye Inteko Idasanzwe y'Abakaridinali yaberaga i Vatikani kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Kamena 2026.
Iyi Nteko yahamagajwe na Papa Leo XIV ihuza Abakaridinali baturutse mu bice bitandukanye by'isi, baganira ku bibazo bireba ubuzima bwa Kiliziya n'ubutumwa bwayo muri iki gihe, banungurana ibitekerezo ku buryo yakomeza gusubiza ibibazo byugarije isi n'abayituye.
Ku bakristu Gatolika bo mu Rwanda, kuba Karidinali Kambanda yaritabiriye iyi Nteko, ni ikimenyetso cy'uruhare Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikomeje kugira mu rugendo rwa Kiliziya y'isi yose. Ni we Karidinali uhagarariye u Rwanda muri iyo Nteko y'Abakaridinali, urwego rugira inama Papa ku bibazo bikomeye birebana n'ubuyobozi n'ubutumwa bwa Kiliziya.
Mu gusoza iyi Nteko ku wa 27 Kamena, Papa Leo XIV yashimiye Abakaridinali uburyo baganiriye mu bwisanzure, mu bumwe no mu mwuka wa kivandimwe, avuga ko ibyo bunguranyeho ibitekerezo bizafasha Kiliziya gukomeza kurangamira ubutumwa bwayo.
Kimwe mu byaranze ibiganiro ni ugukomeza kwimakaza urugendo rwa sinodi ku kugenderahamwe muri Kiliziya, Papa agaragaza ko Sindi idakwiye kumvikana nk'uruhererekane rw'inama cyangwa uburyo bwo kuyobora inzego za Kiliziya gusa, ahubwo ko ari uburyo Kiliziya ibamo kandi ikorera hamwe.
Yagize ati "Ikibazo nyamukuru si ukumenya ufite ububasha bwo gufata ibyemezo, ahubwo ni ukurebera hamwe uburyo twabungabunga impano Umwami yahaye Kiliziya ye."
Papa yasobanuye ko Sinodi ishingiye ku guhura, gutegana amatwi no gushishoreza hamwe biyobowe na Roho Mutagatifu, asaba Abakaridinali gukomeza kubishyira mu bikorwa mu madiyosezi no mu bihugu bakoreramo.
Abitabiriye iyi Nteko banagarutse ku bibazo bikomeje guhangayikisha isi birimo intambara, ubukene, akarengane n'urugomo, ariko bagaragaza ko inkomoko yabyo akenshi ari ugusenyuka kw'imibanire y'abantu, ubwigunge no kubura icyizere, cyane cyane mu rubyiruko.
Mu rwego rwo gushimangira ubutumwa bwa Kiliziya mu bihe biri imbere, Papa Leo XIV yatangaje ko yifuza ko iyi Nteko Idasanzwe y'Abakaridinali yakomeza kujya iba buri mwaka, kuko yabaye umwanya mwiza wo gutegana amatwi, kuganira no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo bireba Kiliziya n'isi.
Yavuze ko nubwo itariki y'Inteko itaha itaragenwa, yizeye ko izatangazwa mbere y'uko uyu mwaka wa 2026 urangira.
Mu gusoza, Papa Leo XIV yahamagariye Abakaridinali kugeza ubutumwa bw'amahoro, ubwiyunge n'icyizere muri Kiliziya z'iwabo no mu bihugu byabo, ashimangira ko Imana ikomeje gufungura inzira z'amahoro n'ubwiyunge, bityo Kiliziya ikaba ifite inshingano yo kuzigenderamo no kuzereka isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.