Karidinali Kambanda yasabye isi kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gukoresha itangazamakuru
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko amateka y'u Rwanda ari isomo rikomeye ku banyamakuru bo ku Isi yose, kuko agaragaza uko itangazamakuru rishobora gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango no gusenya ubuzima bw'abantu, cyangwa rikaba umuyoboro wo kubaka amahoro, ubumwe n'ubwiyunge.
Yabigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, ubwo yafunguraga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya SIGNIS World Congress 2026, iri kubera i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026.
Iyi nama yahuje intumwa zisaga 300 zirimo abanyamakuru, abashinzwe itumanaho n'itangazamakuru muri Kiliziya Gatolika baturutse mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi.
Mu ijambo rye, Karidinali Kambanda yavuze ko kuba iyi nama ibereye mu Rwanda bifite igisobanuro cyihariye, kuko ari igihugu cyanyuze mu mateka agaragaza ingaruka zikomeye zo gukoresha nabi itangazamakuru.
Yagize ati"Birababaje kuba itangazamakuru ryarakoreshejwe mu gukaza amacakubiri no gukwirakwiza iterabwoba, kugeza aho ubwaryo ryabaye kimwe mu bikoresho by'ingenzi byifashishijwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yagize ati"Birababaje kuba itangazamakuru ryarakoreshejwe mu gukaza amacakubiri no gukwirakwiza iterabwoba, kugeza aho ubwaryo ryabaye kimwe mu bikoresho by'ingenzi byifashishijwe mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yasobanuye ko ayo mateka akwiye guhora yibutsa abanyamakuru n'abakora mu itumanaho uburemere bw'inshingano bafite, kuko ijambo cyangwa inkuru batangaza bishobora kugira uruhare mu kubaka sosiyete cyangwa mu kuyisenya.
Yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwahisemo gukoresha itangazamakuru nk'umuyoboro wo gukiza ibikomere no kongera kubaka icyizere hagati y'Abanyarwanda.
Yagize ati"Uyu munsi turakoresha itangazamakuru mu gukiza ibikomere no gusana ibyangijwe, duteza imbere ubumwe, ubwiyunge n'amahoro. Dukomeje gukoresha itangazamakuru mu guteza imbere amahoro, ubumwe bw'Abanyarwanda, ubwiyunge no gufasha abantu n'imiryango gukira ibikomere."
Karidinali Kambanda yavuze ko Kiliziya Gatolika mu Rwanda yagize uruhare rugaragara muri uru rugendo rw'ubwiyunge binyuze mu bitangazamakuru byayo, byakomeje kwamamaza ubutumwa bw'icyizere, kubanisha Abanyarwanda no gufasha abakomeretse ku mutima kongera kubaho bafite icyizere.
Yagize ati "Binyuze muri Kinyamateka, Radio Maria Rwanda na Pacis TV, Kiliziya Gatolika yashyizeho gahunda nyinshi zigamije gukiza ibikomere no kwimakaza ubwiyunge, zifasha kuvura ibisebe byatewe n'amateka no kongera kubaka icyizere hagati y'Abanyarwanda. N'uyu munsi turacyakomeje uru rugendo mu kwiyunga n'amateka yacu."
Yavuze kandi ko muri iki gihe cy'iterambere ry'ikoranabuhanga, by'umwihariko Ubwenge Buhangano (Artificial Intelligence), abanyamakuru bakwiye gukoresha ibyo bikoresho mu buryo bwubaka umuntu aho kumutesha agaciro, bakarangwa no gukorera ukuri no guteza imbere inyungu rusange.
Yakomeje agaragaza ko kuba SIGNIS World Congress 2026 ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika biha uyu mugabane amahirwe yo gusangiza Isi ubunararibonye bwawo, by'umwihariko ubwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu gukoresha itangazamakuru nk'igikoresho cyo kwimakaza amahoro n'ubwiyunge nyuma y'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yasoje asaba abanyamakuru n'abakora mu itumanaho bo ku migabane yose y'Isi gukomeza kuba abahamya b'ukuri n'abubatsi b'amahoro, bakoresha umwuga wabo mu guhuza abantu no kwamamaza Inkuru Nziza, aho gukwirakwiza urwango n'amacakubiri
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.