Karidinali Kambanda yashimye Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye Ihuriro rya 21 ry’Uburyiruko
Kuri uyi wa 22 Kanama 2024, Karidinali Kambanda yafunguye ku mugaragaro ihuriro rya 21 ry'Urubyiruko Gatolika ririmo kubera muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva tariki 21 kugera 25 Kanama 2024.
Atangiza ku mugaragaro iri huriro,Karidinali Kambanda,Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Gatulika mu Rwanda,yashimye byimazeyo Diyosezi ya Ruhengeri yemeye kwakira uru rubyiruko,anarusaba kuzirikana ineza bagiriwe.
yagize ati:”Ndashima Umwepiskopi wa Diyoseze ya Ruhengeri Myr Visenti Harolimana, wakiriye mu izina ry’urubyiruko rw’iyi diyoseze umusaraba wa Forum,akanemera kwakira urubyiruko rwaje muri Forumu ya 21. Ndashima kandi abakristu ba Diyoseze ya Ruhengeri bari kwakira neza uru rubyiruko rw’abakristu. Umutima mwiza mugira muzawuhorane."
Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri yahaye ikaze ibihumbi by'urubyiruko rwitabiriye iyi Forum.
Yagize ati:” Ndashima Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali, Myr Papiyasi Musengamana, Umuyobozi w’Akanama k’Abepisikopi gashinzwe Urubyiruko mu Rwanda n'abandi Bepiskopi bahisemo ko iyi forum ibera muri diyosezi ya Ruhengeri. Nejejwe no kubakira, nabaha ikaze muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ineza n’urukundo rw’Umwami wacu Yezu Kristu bihorane namwe”.
Urubyiruko rwitabiriye iri huriro ruvuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kwiga ijambo ry’Imana no kwiragiza umubyeyi Bikira Mariya mu buzima bwabo. Bavuga kandi ko n’ubumenye bazahungukira bazabusangiza bagenzi babo batabashije kuhagera.
Muhire Jean Claude umukristu wa Diyosezi ya Kibungo yagize ati:”Nkatwe urubyiruko usanga dufite ubukene kandi twifuza gukira vuba, kurarikira byinshi, ndetse hari n’ubwo tutabona umwanya wo gusenga.Mu nyigisho twahawe badusabye guhinduka tukegera umubyeyi Bikira Mariya.Kuri ubu mfashe ingamba zuko ntazongera gusiba isengesho,ngiye kujya mwiragiza ibihe byose kandi nizeye ko na we atazigera antererana”.
Uwayisenga Jeanine wo muri Diyoseze ya Ruhengeri yagize ati:” Iri huriro nungukiyemo byinshi.Numvaga umusaraba mu magambo gusa ariko ntarawubona,ariko ubu ndawubonye.Twahawe inyigisho nziza zatugeze ku mutima,natwe tugiye kwera imbuto tuzisakaze mu bakristu yaba muri sanatarari,paruwasi na za diyoseze duturukamo”.
Iri huriro ry’urubyiruko ririkubera muri Diyosezi ya Ruhengeri,ryitabiriwe n’urubyiruko rusanga ibihumbi 5 byaturutse muri Diyoseze zose zo mu Rwanda ndetse rikaba ryanitabiriwe n’abaturutse mu bihugu byo hanze y’u Rwanda birimo u Burundi, RDC na Uganda. Biteganyijwe ko rizasozwa ku Cyumweru Tariki 25 Kanama 2024, hanahimbazwa Yubile ku rwego rw'urubyiruko.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.