Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yasubije abibazaga irengero rya Soeur Immaculée

Mu ihuriro ryatangijwe na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuwa 01 Gicurasi 2026, ryahuje urubyiruko rw’abahanzi, abanyamakuru, abanyabugeni, abakinnyi ba filimi, abakinnyi mu mikino itandukanye n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bakurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda rigamije kubafasha kurushaho kumenya gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka ukwemera, hagarutswe ku ruhare rw’abihayimana mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, banibaza irengero rya Soeur Immaculée Uwamariya wari umaze kumenyekana cyane kuri izi mbuga.

Karidinali Kambanda yasubije abibazaga irengero rya Soeur Immaculée
Karidinali Kambanda yasubije abibazaga irengero rya Soeur Immaculée

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ko kuba hari abihayimana bagaragara ku mbuga nkoranyambaga bifasha cyane abantu, cyane cyane ababa batabashije kujya mu Misa, kubona inyigisho zibubaka.

Umunyamakurukazi Aissa Cyiza, atanga urugero ku ruhare rw’abihayimana ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati ‘’ Hari abapadiri benshi tubona nko muri za Espagne, Italy, Argentine bubatse izina bafite n’ababakurikira benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga noneho ugasanga na wa mubare w’abantu batajya mu Kiliziya aba jeunes bagenda bakurikiye Padiri w’umustari. Ntacyo bitwaye kuba Padiri yaba umustari, nibuka Soeur Immaculée yigeze kuba umu star cyane sinzi ahantu yagiye ahubwo mutubwire twaramubuze.’’

Yagaragaje ko Soeur Immaculée yamufashaga cyane, kimwe n’abandi, binyuze mu nyigisho ze zitandukanye yatangaga ku mbuga nkoranyambaga.

Yakomeje asaba ko hakongerwa umubare w’abihayimana bagaragara ku mbuga nkoranyambaga, ndetse ko bashobora no gutoranywa hashingiwe ku bumenyi n’impano bafite, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu kugeza ubutumwa ku bantu benshi.

Yagize ati ‘’ Reka ba bapadiri bacu, baba Soeur bacu tubabone ku mbuga nkoranyambaga baduha bwa butumwa bwiza mu buryo bugezweho nk’uko Padiri yigisha nyuma yo kuvuga Ivanjiri abantu bamuteze amatwi.’’

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje ko Kiliziya na yo ishyigikiye ko abihayimana bakoresha imbuga nkoranyambaga, kandi ko bizakomeza gutezwa imbere.

Yashimangiye ko Kiliziya igomba kuba iri no ku mugabane mushya w’ikoranabuhanga, aho abantu benshi bamaze kwimukira mu buryo bw’imibereho n’imikoranire.

Yagize ati "Mu binyejana byahise Kiliziya yapimaga ubutumwa bwayo hashingiwe ku mbibi z'isi. Uyu munsi haje umugabane mushya utagira umupaka. Ariko utuwe na za miliyari z'abantu. Uwo ni umugabane w'ikoranabuhanga, isi y'ikoranabuhanga. Twese turabibona ko ikoranabuhanga atari igikoresho gusa ahubwo ni n'ahantu. Abantu babana mu nzu ariko umwe yibereye ahandi. Ikoranabuhanga ryabaye n'ahantu abantu bahaguruka bakajya cyangwa batura.’’

Yakomeje ati ‘’Ni umuco urimo kuyobora ubuzima bw'abantu ndetse ugasanga ugira n'uruhare ku myifatire yabo n'imitekerereze yabo. Aho bashakira ibisubizo by'imibabaro yabo n'amizero. Rimwe na rimwe bikabarindagiza. Niba rero Kiliziya itagaragara ku mbuga nkoranyambaga, mu bwenge buhangano no mu matsinda kuri Internet bisobanuye ko hari igice kinini cy'abantu twatakaje kandi dushinzwe kubagezaho umukiro."

Ku bijyanye no kongera abihayimana bagaragara kuri izi mbuga, Karidinali Kambanda yavuze ko ari icyifuzo gihari, ariko ko bisaba impano n’ubushake bw’umuntu ku giti cye.

Yagize ati ‘’Natwe twakabyifuje, ariko harya kuba umusitari ntibisaba impano, ntabwo aba yifitemo iyo mpano?, umuntu yabyihingamo akabigeraho? Iyo mpano nayo ni ngombwa, cyakora abo tuzajya tubona bafite izo mpano twajya tubiyambaza, uretse ko social media nabonye atari no kuvuga ngo umuntu umuhaye gahunda, ni ku muntu ubizi ubyiyumvamo kuko twese dutumwe kogeza inkuru nziza ku buryo rero ntawe tubuza.’’

Agaruka ku irengero rya Soeur Immaculée Uwamariya, umaze iminsi atagaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga, Karidinali Kambanda yasobanuye ko yagiye kongera ubumenyi.

Yagize ati ‘’ Soeur Immaculée rero yagiye kwiga muri universite, yagiye kwiyongera mu bumenyi kugira ngo arusheho kudufasha, ari muri Nijeriya ni ho yiga.’’

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose