Karidinali Kambanda yatanze isakaramentu ry'Ugukomezwa ku bagororwa 32 mu Igororero rya Nyarugenge
Kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2025, Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yaturiye Igitambo cy’Ukaristiya mu Igororero rya Nyarugenge, anaha isakaramentu ry’Ugukomezwa abagororwa 32 barimo abagore 8.
Aba bakomejwe biyongereye ku bandi 41 bahawe iri sakaramentu ku wa 24 Ugushyingo 2024 na Nyiricyubahiro Mgr Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Butare.
Mu butumwa bwe, Karidinali Kambanda yibukije ko Kiliziya ifite ubutumwa bwo kwegera by’umwihariko abafite ibibazo byihariye mu buzima, barimo n'abari mu magororero, kugira ngo bongererwe icyizere, ibyiringiro n’ubusabane n’Imana.
Atangira ubutumwa bwe , Karidinali Kambanda yavuze ko Kiliziya isanga abari mu magororero ari bo bakeneye kwitabwaho kuri roho kurusha abandi
Yagize ati “Abari mu igororero ni bo bakeneye cyane icyizere n’ibyiringiro kugira ngo batiheba, batumva ko bari kure y’Imana. Ni yo mpamvu Kiliziya ibegera.”
Yabibukije ko amasakaramentu bahawe azabarinda kujya mu bwigunge no kwiheba kandi ko Kiliziya ibafasha gusigasira ubumwe nk’umuryango mugari w’abemera:
Ati “Abaherewe hano amasakaramentu, nimutaha iwanyu bakababaza niba mwarabatijwe, muzaze kubaza muri Paruwasi ya Butamwa. Niba mukeneye amafishi cyangwa andi masakaramentu, Paruwasi ya Butamwa izohereza mu maparuwasi yanyu ibyemezo ko mwakomejwe.”
Karidinali yashimye impano zitandukanye yabonye mu bagororwa, zirimo ubugeni, umuziki n’ubuhanzi, anababwira ko izo mpano zifite agaciro gakomeye imbere y’Imana n’igihugu:
Ati “Nabonye impano nyinshi hano: amajwi meza, umuziki mwiza, ubuhanzi. Birababaza kubona impano nk’izi zidakoreshejwe uko Imana yabigambiriye. Izo mpano zirakenewe mu gihugu, mu Kiliziya no mu muryango.”
Mu kubibutsa agaciro kabo imbere y’Imana, yakoresheje ishusho ikomeye agira ati “Iyo zahabu iguye mu cyondo urayijugunya ngo yanduye? Oya! Urayisukura igacya, kuko agaciro kayo ntigashira. Namwe rero, n'ubwo icyaha gihindanya ishusho y’Imana muri mwe, ntimucika ku gaciro mwahawe. Tugamije ko musukurwa kugira ngo agaciro kanyu karusheho kugaragara.”
Karidinali Kambanda yashimiye cyane Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere politiki yo kugorora aho guhana, no gufungurira amarembo ibikorwa bya Kiliziya mu magororero:
Ati “Turashimira cyane ubuyobozi bw’igihugu cyacu kuko bubitaho kugira ngo intego yo kugororwa igerweho, kandi bukadushoboza guhura namwe no kubagezaho amasakaramentu.”
Yanashimiye abapadiri n’abiyeguriyimana bitanga umunsi ku wundi mu gutanga ubufasha bwa roho ku bagororwa.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Muhisoni Rose, yashimangiye ko n'ubwo abagororwa bagonganye n’amategeko, ubumuntu bwabo budakurwaho:
Ati “Kuba mwaragonganye n’amategeko ntibivuze ko mwambuwe ubumuntu. Imana irabazi, n’igihugu kirabazi kandi kirabazirikana.”
Ku ruhande rw’abagororwa nabo bashimye uruhare rwa Leta na Kiliziya mu rugendo rwabo rwo guhinduka
Uwampojeje Delphine wakomejwe yagize ati “Nageze hano ntangira gusenga kugira ngo mbashe kwegera Imana no kwirinda kongera kugwa mu byaha. Nizeye ko nzabana neza n’abandi nindangiza kugororwa.”
Iyi Misa yatangiwemo isakaramentu ry’ugomezwa ku bagororwa 32 bo mu igorero rya Nyarugenge, yashimangiye ubutumwa bwa Kiliziya bwo kugera ku mutima w’umuntu aho ari hose, no kumufasha gusubira mu buzima bushya bwuzuye icyizere, ubwiyunge n’urukundo rw’Imana.
Isakaramentu Nyiricyubahiro Karidinali Kambanda yahaye aba bagororwa ni ikimenyetso kigaragara cy’uko Kiliziya ibaba hafi mu rugendo rwo kongera kubohoka mu mutima no kwiyubaka nk’abana b’Imana bafite agaciro kadashira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.