Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Kambanda yavuze ku basengera abarwayi

Mu gikorwa cyo gutanga ibikoresho byo kwa Muganga ku mavuriro ya Kiliziya n'Amatorero y'Abapolotesitanti,Karidinali Kambanda yavuze ku gikorwa cyo gusengera abarwayi, avuga ko n'ubwo hari abatabyemera, umurwayi adakenera imiti gusa.

Karidinali Kambanda yavuze ku basengera abarwayi
Karidinali Kambanda yavuze ku basengera abarwayi

Karidinali Kambanda, yavuze ko Kiliziya n'amatorero bashyira imbaraga ku kwita ku buzima kuko biri mu butumwa bwayo bwo gufasha abantu kugira ubuzima kuri Roho no ku mubiri.

Ati"Yezu mu gihe cye yigishaga Ivanjili agakiza n'abarwayi. Ubu ngubu adutuma kumubera amaboko mu gihe atakiri ku isi nk'uko yari i Garireya n'i Yeruzalemu. Muri amaboko ye, yayandi yakoreshaga akiza, agafasha abatumva n'abatabona n'abandi bafite uburwayi n'ubumuga bunyuranye."

Karidinali Kambanda yakomeje asobanura ko Kiliziya n'amadini bafasha abarwayi ku mubiri no ku mutima ari na yo mpamvu bifuza ko no mu mavuriro haba kiliziya zajya zifasha abarwayi n'abaganga.

Ati"Kwa muganga mutanga umuti, mukavura, mukabaga ariko hari undi muti umurwayi aba akeneye ari nayo mpamvu twifuza ko haba uburyo bwo gusengera abarwayi n'aho basengera."

Karidinali Kambanda yanenze imyumvire y'abayobozi bamwe bafunze Shapeli zo kwa muganga bitwaje ko zidakenewe mu Ivuriro.

Avuga ko Kiliziya izakomeza kubasobanurira kugira ngo barusheho kumva uruhare rw'amadini mu kurengera ubuzima.

Karidinali kandi yanakebuye abanyamadini barengera, bakabuza abantu kwivuza ngo barabasengera. Avuga ko ari ubujiji kandi bikwiye gukosorwa.

Ati"Hari abantu bashobora kubwira abandi ngo turagusengera ntufate umuti. Ibyo ni amafuti, tuba tugomba kubyamagana twese tukajijurana kuko ni ubundi bujiji."

Ikibazo cyo gukiza abarwayi ni kimwe mu byagarutsweho muri iyi minsi, aho bamwe batunga agatoki amadini ko yitwaza gukiza abarwayi agacuza abaturage utwabo.

Ku rundi ruhande abakristu bemera ko gusenga bibafasha ndetse bikababakiza indwara. Kiliziya ikaba isaba ko impande zombi zagira aho zihurira hakirindwa gukabya.

Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida wa CEPR
Karidinali Antoni Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Perezida wa CEPR
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose