Karidinali Kambanda yifatanyije n'Abanyarwanda baba muri Polonye mu Misa yo gusabira Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yifatanyije n'abanyarwanda baba mu gihugu cya Polonye mu Mujyi wa Varsovie, mu Gitambo cya Misa yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abagera kuri 200 ni bo bitabiriye Igitambo cya Misa, barimo na Nyakubahwa Ambasaderi Prof Shyaka Anastase na Madamu we, abakozi ba Ambasade, ndetse n'abakristu basengera mu yandi matorero.
Mu butumwa Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yagejeje ku bari bitabiriye iki gitambo cya Misa, yabasabye kwimakaza urukundo n'ubumwe kuko ari byo bituma ubuzima bumera neza.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Prof.Shyaka Anastase yashimiye abakristu baturutse mu Mijyi itandukanye bakitabira iki gikorwa. Yabasabye gukomeza kurangwa n'imico myiza ishingiye ku Ivanjili ndetse n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
Yagize ati"tugomba kwigira kuri Yezu Kristu we Nzira, Ukuri n'Ubugingo. Yaranzwe no gukunda no kwitangira abo yatumweho. Natwe turangwe n'urukundo, gushyigikirana no gusabirana ibyiza, kuko ahatari urukundo nta buzima buhaba."
Karidinali Kambanda yavuze ko ibi ari byo byabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abantu babuze ubumwe, urukundo, gushyigikirana no gutabarana, bikageza igihugu mu mahano ya Jenoside.
Abanyarwanda baba mu gihugu cya Polonye bishimiye uburyo Kiliziya ibaba hafi kandi bashimishwa no guturirwa Igitambo cya Misa na Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda.
Yaboneyeho gusaba abakristu gukomeza kurangwa n'urukundo no kwemera kuyoborwa na Yezu, bagaharanira icyatuma ubumwe n'ubwiyunge bukomeza kuba inkingi y'umubano mwiza mu banyarwanda. Yabasabye kandi kuba umusemburo w'amahoro birinda Ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.