Karidinali Kambanda yongeye kuvuga ku mushinga wo kubaka Katederali ya Kigali ahahoze gereza ya 1930
Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda yongeye gutangaza aho umushinga wo kubaka Katederali ya Kigali ugeze, ahazubakwa hakaba ari ahahoze gereza ya Nyarugenge izwi nka gereza ya 1930. Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, cyasohotse kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025.
Agaruka ku miterere y’aho iyo katederali izubakwa n’icyitonderwa kidasanzwe uwo mushinga usaba, Karidinali Kambanda yavuze ko ari ahantu heza ariko hasaba gutekerezwa
Ati « Aho izubakwa ni agasozi keza cyane, ariko bigasaba imbaraga nyinshi, kuko hari ukubaka katederali, ariko hakabaho n’uburyo bwo kubika amateka y’ahahoze gereza, kugira ngo n’abahasura babone uko bayamenya. Hari abajya gusenga, ariko hari n’abahasura bashaka kureba amateka ya gereza ya 1930. »
Yakomeje agaruka ku buremere bw’amateka y’iyo gereza mu mujyi wa Kigali no mu mateka y’igihugu.Ati « Amateka adufasha kwiga byinshi. Gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930, birababaje kuba ari yo nyubako nini kandi ikomeye kurusha izindi zose zubatswe n’abakoroni mu mujyi wa Kigali. Nta yindi nyubako y’amatafari ahiye yari ifite uburemere nka yo. »
Karidinali Kambanda yibukije ko iyo gereza yanyuzemo abantu bo mu bihe bitandukanye by’igihugu, bituma iba igice gikomeye cy’amateka rusange y’Abanyarwanda.
Ati « Muri iyo gereza hanyuzemo basogokuruza, ababyeyi bacu ndetse n’ab’ubu. Yanyuzemo mu ngoma zose, uhereye ku gihe cy’Ababiligi, Repubulika ya mbere n’iya kabiri, kugeza ejo bundi bayimuye .»
Asobanura impamvu Kiliziya ifite icyerekezo cyo guhindura aho hantu, Karidinali Kambanda yavuze ko ayo mateka akwiye kubyazwa umusaruro w’ukubaka ejo hazaza
Ati « Twahigiye isomo rikomeye. Aho hantu hari ahantu ho guciribwa, aho abahajyaga babaga baciwe muri sosiyete. Ubu turashaka kuhahindura ah’umukiro .»
Yagereranyije iyo ntego n’amateka ya gikirisitu, agaragaza ko guhindura aho hantu bifite igisobanuro gikomeye mu iyobokamana. Ati « Nk’uko i Karuvariyo hari agasozi kabambwagaho abaciwe, na Yezu Kristu yabambyeyo, ariko uyu munsi umusaraba na Karuvariyo byabaye ikimenyetso cy’umukiro, natwe turagira ngo aho hantu hahinduke ikimenyetso cy’umukiro .»
Yakomeje asobanura ko iyo mpinduka igaragaza n’inyigisho z’izuka n’iyubakwa ry’igihugu.Ati « Hariya ni amateka yacu. Hari aho guciribwa, ariko ubu turashaka kuhagira umukiro wacu. Ni n’inkuru y’izuka, kuko amateka yacu ni ayo kuva mu mva, tukava ahabi, tukagenda twiyubaka .»
Ku bijyanye n’aho umushinga ugeze mu by’uburyo n’imari, Karidinali Kambanda yavuze ko hakiri urugendo rurerure, ariko hari intambwe zatewe. Ati « Bisaba ubuhanga bwinshi. Ubu hari umuhanga wadukoreye igishushanyo, ariko turacyari mu mibare yo kureba uko twagabanya ibiciro, dukoresheje ibikoresho by’ino mu Rwanda, tukabiha agaciro, kandi tugakoresha abubatsi b’Abanyarwanda, uretse aho byaba ngombwa gushaka ubundi buhanga hanze. »
Yasoje asaba Abanyarwanda bose kugira uruhare muri uwo mushinga, awusobanura nk’igikorwa cya bose.Ati « Turifuza gutangira, ariko bisaba gushishikariza abantu, kubabwira ngo biyumve muri iki gikorwa. Dufatanye, twegeranye amaboko yacu, kugira ngo tubigereho .»
Ubusanzwe Cathédrale ya Kigali iherereye mu Kiyovu, mu Karere ka Nyarugenge, aho Paruwasi ya St Michel iri, ahantu hato ku buryo ibikorwa binini bitabasha kuhabera.
Mu 2019, ubwo Antoine Karidinali Kambanda yimikwaga nka Arkiyepiskopi wa Kigali, ibirori byabereye muri Stade Amahoro i Remera, aho yagaragarije Abanya-nyarwanda icyifuzo cyo kubaka ingoro y’Imana nshya, Cathédrale y’umujyi kandi ihesha Imana icyubahiro.
Perezida Paul Kagame, wari witabiriye ibyo birori, yemeye gutera inkunga icyo gikorwa ndetse yongeraho ko bishobotse iyo Cathédrale yanubakwa ahantu hashya.
Yagize ati « Tuzafatanya kuyubaka, twubake Cathédrale nziza kandi icyo gihe, nibikunda, twanayubaka ahandi hashya. Ariko bizava mu bushake bwa Kiliziya cyangwa mu bwumvikane tuzaba twagize mu gutera inkunga tugere kuri icyo cyifuzo kandi bidatinze »,
Nyuma y’ibi, habayeho ibiganiro n’inzego zitandukanye, bihuriza ku kuba ahahoze gereza ya 1930 hari ikibanza gishobora kwakira uwo mushinga, kandi ubuyobozi bw’umujyi bukifuza ko aya mateka ya gereza yabungwabungwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.