Karidinali Parolin yasabye Amerika na Iran gusubukura ibiganiro
Karidinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, yatangaje ko amahoro ku isi akomeje guhura n’imbogamizi zikomeye, asaba ko ibiganiro hagati y’impande zifitanye amakimbirane, by’umwihariko ku kibazo cya Iran, ibiganiro na Amerika byasubukurwa kugira ngo hirindwe ikomeza ry’umwuka w’intambara.
Yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga, ubwo yari yitabiriye umuhango wo kumurika igitabo cya Antonio Preziosi cyitwa Easter of Peace: From John XXIII to Leo XIV Towards the Jubilee of 2033, wabereye muri Palazzo Borromeo i Vatikani.
Agaruka ku ntambara ikomeje guca ibintu muri Ukraine, Karidinali Parolin yavuze ko ibimenyetso bihari bidatanga icyizere cy’uko amahoro ashobora kuboneka vuba.
Yagize ati "Ikibabaje ni uko bigaragara ko ibintu biri kujya mu cyerekezo kinyuranye n’icy’amahoro. Intambara irushaho gukaza umurego, mu gihe amahirwe yo kugera ku mahoro asa n’atagaragara."
Yavuze ko Arkiyepiskopi Paul Richard Gallagher, ushinzwe umubano wa Vatikani n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, uherutse gusura Ukraine, yamugejejeho amakuru agaragaza ko ijoro rya tariki ya 20 na 21 Nyakanga ryabaye rimwe mu yaranzwe n’ibitero bikomeye cyane.
Ku kibazo cya Iran, Karidinali Parolin yavuze ko amasezerano yari yarashyizweho atakiri kubahirizwa, ibintu yavuze ko bikomeje guteza impungenge.Ati"Sinzi uko ibi bizarangira. Ntekereza ko abantu bake cyane babizi, cyangwa se nta n’umwe ubizi."
Yagaragaje icyifuzo cy’uko ibiganiro byasubukurwa hagamijwe kugera ku masezerano arambye, avuga ko ibyo byaba ari inyungu za Iran ndetse n’umuryango mpuzamahanga muri rusange.
Abajijwe ku makuru avuga ko hari urukuta ruri kubakwa mu gace ka Gaza, Karidinali Parolin yongeye gushimangira ihame Vatikani ishyira imbere ryo kubaka ubumwe aho kubaka amacakubiri.
Yagize ati "Mu nteruro ngufi twavuga tuti: oya ku nkuta, yego ku biraro."
Yasobanuye ko Vatikani ihora ishyigikira ibiganiro n’ubufatanye aho gushyiraho inzitizi zitandukanya abantu.
Karidinali Parolin yanagize icyo avuga ku mvururu ziherutse kuba mu mujyi wa Bologna mu Butaliyani nyuma y’urupfu rwa Abderrahim Fakir, wapfuye nyuma yo gufatwa na polisi.
Yagaragaje akababaro yatewe n’icyo kibazo, asaba ko hakorwa iperereza mu ituze kugira ngo ukuri kumenyekane.
Ati"Urugomo ntirwigera rutanga umusaruro."
Yanashimangiye ko Kiliziya Gatolika izakomeza kuba umuvugizi w’amahoro n’ubwiyunge, nubwo isi ikomeje guhura n’amakimbirane menshi.Yagize ati "Kiliziya ntizigera irambirwa gusubiramo ubutumwa bw’amahoro. Kabone n’iyo ibisubizo bitaboneka ako kanya, gukomeza guharanira ibiganiro, ubwiyunge n’imibanire myiza ni inshingano yacu."
Mu ijambo yatanze muri uwo muhango, Karidinali Parolin yavuze ko Abapapa bagiye basimburana ku buyobozi bwa Kiliziya bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere amahoro ku isi.
Yibukije ubutumwa bwatanzwe na Mutagatifu Yohani wa XXIII mu nyandiko Pacem in Terris, ijambo rya Mutagatifu Pawulo wa VI rigira riti "Ntihazongere kubaho intambara", ubutumwa bwa Papa Fransisko wavugaga ko isi iri mu "ntambara y’isi ibera hirya no hino mu bice bitandukanye", ndetse n’ubwa Papa Leo XIV ushimangira ko "Intambara idakwiriye na rimwe ikiremwamuntu."
Yasoje avuga ko urugendo ruganisha kuri Yubile idasanzwe ya 2033 rukwiye kubera abakristu n’isi yose umwanya wo kongera kwimakaza ubumwe, ibiganiro, dipolomasi n’ubwiyunge nk’inzira zonyine ziganisha ku mahoro arambye.
Yagize ati"Twizeye ko ibiganiro byakongera bigatangira kugira ngo haboneke umuti urambye, kubera inyungu z’igihugu ndetse n’inyungu z’isi yose, kuko ibibazo nk’ibi bishobora gushyira amahoro mu kaga."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.