Karidinali Pietro Parolin, yagaragaje akamaro k’urugendo Papa Leo XIV agiye kugirira muri Turukiya na Libani
Mu gihe Papa Leo XIV yitegura urugendo rwe rwa mbere mpuzamahanga muri Turukiya no muri Libani, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025, Cardinal Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, yatangaje ko uru rugendo ruzaba ubutumwa bw’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, ndetse rukaba rugamije gukomeza ukwemera n’ubutwari bw’abakirisitu bo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Turukiya na Libani bitegereje kwakira Papa Leo XIV guhera kuri uyu wa 27 Ugushyingo, kugera ku wa 2 Ukuboza 2025, mu rugendo ruzibanda ku buhamya no guhura n’abaturage. Ni urugendo ruje mu gihe ibi bihugu bikomeje guhangana n’ingaruka z’intambara n’ibibazo by’ubukungu, ariko bikagaragaza inzira nshya z’ibiganiro n’amahoro.
Karidinali Parolin yavuze ko uru ruzinduko rufite uburemere bwa gishumba, kuko Papa azaba abaye intumwa y’ubwiyunge, ibiganiro n’amahoro mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uru rugendo kandi rufite insanganyamatsiko ebyiri zikomeye ari zo; “Nyagasani umwe, ukwemera kumwe, Batisimu imwe” ndetse na “Hahirwa abashakira abandi amahoro”.
Mu ruzinduko Papa Leo wa XIV azagirira muri Turukiya, azitabira ibirori byo kwibuka imyaka 1,700 Inama ya Nisea imaze ibayeho. Ibi Cardinal Parolin yabivuzeho agira ati “Ni igihe cyo kongera kwibuka urufatiro rw’ukwemera kwa gikristu, aho Yezu Kristu yahamijwe nk’Imana nyakuri n’umuntu nyakuri.”
Yongeyeho ko Turukiya ari igihugu cy’inkurunziza mu mateka ya Kiliziya, kuko ari ho amatorero ya mbere yavukiye kandi hakabera inama zikomeye zashinze inyigisho za gikristu.
Mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro hagati y’amadini, Papa azanasura Umusigiti w'Ubururu (Blue Mosque).
Cardinal Parolin yagize ati “ Ibi ni ikimenyetso cy’ubufatanye hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu, mu gihe isi ikomeje guhura n’ubutagondwa bwiyongera.”
Yibukije amagambo ya Papa aheruka kuvugira i Roma agira ati “abasenga nyabo ntabwo bagwa mu butagondwa,” yongeraho ko uru rugendo ari ubutumwa bwo gushimangira ko izina ry’Imana ritajya rikoreshwa mu kwica cyangwa mu gutanya abantu.
Mu gihe Libani imaze imyaka myinshi mu bibazo bya politiki n’ubukungu, Cardinal Parolin yavuze ko Papa azazanira Abanyalibani ubutumwa bwo kubatera imbaraga bukubiyemo ubutumwa bugira buti “Mukomere, mugire ubutwari, kandi mwizere urugendo mwatangiye.”
Mu gusoza, Cardinal Parolin yavuze ko uru rugendo ari nko gutera imbuto z’amahoro, icyizere n’ubwiyunge. Ndetse ko Kiliziya ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza, imvugo y’amahoro, ibiganiro n’ubufatanye. Aho yagize ati ``Tuzasarura imbuto zabyo igihe cyazo kigeze.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.