Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Karidinali Stephen Brislin yasabiye umugisha ikipe Bafana Bafana mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Mu gihe ikipe y'igihugu ya Afurika y'Epfo, Bafana Bafana, yitegura kwitabira Igikombe cy'Isi cya FIFA 2026 kizabera muri Mexique, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, kuri uyu wa 02 Kamena 2026, Karidinali Stephen Brislin, Arikiyepiskopi wa Johannesburg mur Afurika y'Epfo yagaragaje ko yifatanyije n'iyi kipe ndetse ayifuriza intsinzi n'urugendo rwiza.

Karidinali Stephen Brislin yasabiye umugisha ikipe Bafana Bafana mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026
Karidinali Stephen Brislin yasabiye umugisha ikipe Bafana Bafana mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Mu butumwa bwe Karidinali Brislin yavuze ko abaturage ba Afurika y'Epfo bishimira cyane ko ikipe yabo igiye guhagararira igihugu ku rwego rw'isi, ashimangira ko siporo ifite ubushobozi bwo guhuza abantu no kubatera ishema.

Yasabye abakinnyi ba Bafana Bafana gukina bafite ikinyabupfura, ubwitange n'icyizere, bibuka ko bahagarariye igihugu cyose ndetse n'abafana babakurikirana hirya no hino ku isi. Yagaragaje ko n'ubwo gutsinda ari ingenzi, agaciro nyakuri kari mu kwitwara neza, kubaha abo bahanganye no kwerekana indangagaciro nziza.

Karidinali Brislin yavuze kandi ko igihugu cyose gihagaze inyuma y'iyi kipe, asaba abakunzi b'umupira w'amaguru gukomeza kuyishyigikira. Yifurije abakinnyi ubuzima bwiza, umutekano ndetse n'imbaraga zo guhangana n'amarushanwa akomeye abategereje imbere.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika muri Afurika y'Epfo yashimangiye ko siporo ari ururimi ruhuza abantu b'ingeri zitandukanye, ikaba ishobora kubaka ubumwe, icyizere n'ubufatanye hagati y'amahanga.

Bafana Bafana yari yerekeje muri Mexique yiteguye guhagararira Afurika y'Epfo muri iri rushanwa rikomeye ku isi, aho abafana benshi bari bafite icyizere ko ishobora kwitwara neza no guhesha ishema igihugu.

Ubutumwa bwa Karidianli Brislin bwakiriwe neza n'abakunzi ba siporo ndetse n'abakristu, benshi babufata nk'ikimenyetso cy'uko Kiliziya ishyigikira ibikorwa bifasha abaturage kugira ubumwe, icyizere n'iterambere binyuze muri siporo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose