Kinyamateka
Kwamamaza
Km
Kinyamateka
Aheruka

Kenya: Abana basigara mu mihanda kubera ibibazo by’imiryango, Kiliziya ifite ruhare ki mu kubafasha?

Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ngong, John Oballa Owaa, avuga ko ibibazo by’imiryango biri mu bituma abana bamwe bagera mu mihanda, bakabura uburinzi n’umutekano bari bakwiye kubona mu miryango yabo.

Kenya: Abana basigara mu mihanda kubera ibibazo by’imiryango, Kiliziya ifite ruhare ki mu kubafasha?
Kenya: Abana basigara mu mihanda kubera ibibazo by’imiryango, Kiliziya ifite ruhare ki mu kubafasha?

Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Diyosezi ya Ngong iherereye i Nairobi ifasha abana n’urubyiruko bari mu buzima bwo ku mihanda, harimo abitabwaho n’ikigo Tone la Maji, aho bahabwa ubufasha, bakongera kujya ku ishuri ndetse bagafashwa gutangira ubuzima bushya.

Ibibazo by’imiryango bisiga abana mu mihanda

Musenyeri John Oballa Owaa avuga ko hari abana bagera mu mihanda nyuma y’uko imiryango yabo ihuye n’ibibazo bitandukanye bituma idashobora gukomeza kubitaho no kubaha umutekano.

Ati “Intege nke nyinshi zigaragara mu bana zituruka mu ngo. Hari imiryango itagishoboye guha abana bayo uburinzi numutekano bakeneye.”

Iyo umwana atakaje uburinzi bw’umuryango, ashobora kwisanga mu buzima bwo ku muhanda, aho ahura n’ibindi bibazo birimo kubura amashuri, kubura aho kuba n’ibindi bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Muri abo bana, hari abagezwa kuri Tone la Maji, ikigo gicungwa n’Umuryango wa Koinonia, cyashinzwe na Padiri Renato Kizito Sesana.

Iki kigo giherereye mu ifasi ya Diyosezi ya Ngong, mu majyepfo ya Nairobi, kikaba cyakira abana n’urubyiruko bari mu bibazo by’ubuzima byatumye bisanga ku mihanda, aho, abana bahabwa ibyo bakeneye kugira ngo bongere bagire ubuzima butekanye, harimo kwitabwaho no gufashwa gusubira mu ishuri.

Musenyeri Oballa Owaa avuga ko ibi bigo bifite uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abana bari baratakaje icyizere.

Ati “Iyo ibi bigo bitabaho, abana benshi baba badafite amahirwe. Aha bashobora gukira ibikomere, gusubira ku ishuri no gutangira ubuzima bushya.”

Kuki ikibazo cy’umuryango ari ingenzi?

Umuryango ni wo mwana akwiye kubonamo uburinzi, urukundo n’umutekano. Iyo ibyo bibuze, ingaruka zishobora kugera ku mwana mbere y’uko agira ubushobozi bwo kwirwanaho.

Musenyeri Oballa Owaa avuga ko hari imiryango iri guhura no gutandukana kw’abashakanye ndetse n’ihungabana ry’imibanire, bigatuma abana babura ubufasha bari bakeneye.

Ati “Hari ukwiyongera kw’amacakubiri no gutandukana mu miryango, kandi hari imiryango itagishoboye guha abana bayo uburinzi n’umutekano.”

Ibi bituma ikibazo cy’abana bo mu mihanda kitarebwa gusa nk’ikibazo cy’umwana, ahubwo kikarebwa no ku mpamvu zatumye atakaza aho yagombaga kurererwa.

Diyosezi ya Ngong ifite ibigo 11 byita ku bana n’urubyiruko bari mu byiciro bitandukanye by’ibibazo.

Bimwe muri byo byita ku bana bo ku mihanda, ibindi bigafasha abakobwa bari mu kaga ko gushyingirwa bakiri bato, mu gihe ibindi byita ku bana b’imfubyi.

Muri ibi bikorwa harimo no gutanga ubufasha bw’ibiribwa n’amafaranga, ndetse no gufasha abafite ibibazo by’imitekerereze.

Ku bana bageze mu bigo nk’ibi, intego si ukubaha aho kuba gusa, ahubwo ni ukubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kugira amahirwe yo kwiyubakira ahazaza.

Ibi bibazo byagarutsweho mu kiganiro Vatican News yagiranye na Musenyeri John Oballa Owaa, uyobora Diyosezi ya Ngong kuva mu 2012, nyuma yo gusura abana baba muri Tone la Maji. Ni muri icyo kiganiro Umwepiskopi yagaragaje uruhare Kiliziya ifite mu gufasha abana n’imiryango iri mu bibazo.

Ni nde ufite inshingano zo kurengera aba bana?

Musenyeri Oballa Owaa avuga ko Kiliziya idashobora kurebera abana bari mu bibazo, kuko ubutumwa bwayo bugomba no kugaragara mu gufasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Ntitugomba kwitandukanya n’imibabaro y’abavandimwe na bashiki bacu.”

Kuri iyi Diyosezi, gufasha abana bo ku mihanda ni igikorwa kigamije kubagarurira icyizere, kubafasha gusubira ku ishuri no kubaha amahirwe yo kubaka ubuzima bushya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose